• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 14 May 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Nkaka Ignace alias La Forge Bazeye Fils na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bari abayobozi bakuru mu mutwe w’abarwanyi wa FDLR, bafungwa by’agateganyo indi minsi 30 kugira ngo ubushinjacyaha bukomeze iperereza.

Aba bagabo byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Ku isaha ya saa Cyenda zo kuri uyu wa Kabiri nibwo urukiko rwasomye umwanzuro ku rubanza rwabaye ejo kuwa Mbere, aho Bazeye na Abega, basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo kuko iyo urukiko rwari rwategetse mbere yari yarangiye.

Bazeye na Abega ntibagaragaye mu rukiko ndetse n’uruhande rw’ubushinjacyaha ntibwaje kumva icyemezo cy’urukiko.

Ubushinjacyaha bwasabiye Bazeye na Abega gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo ngo bukomeze gukora iperereza, ni mu gihe uruhande rw’abaregwa rwo rwifuza ko urubanza rwatangira mu mizi kuko igihe ubushinjacyaha bumaranye dosiye gihagije.

Kuwa 10 Mata ubwo urukiko rwategekaga bwa mbere ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, rwavuze ko rusanga hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha rugendeye ku byo Nkaka wari umuvugizi wa FDLR, yemereye mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha n’urukiko, birimo kuba yarajyanye na mugenzi we muri Uganda kuvugana na RNC, uko bafatanya mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Rwavuze kandi ko kuba hari ibiganiro Nkaka yagiye atanga ku bitero bya FDLR mu bitangazamakuru nka BBC n’ibindi, yigamba ibikorwa byo kwica abasivili ari ikindi kimenyetso gikomeye.

Nsekanabo we yemereye mu bugenzacyaha ko hari ibitero byagabwe ku Rwanda abizi nk’ibyo mu 2001 n’indi myaka, bityo iyi akaba ari impamvu ikomeye yatuma akekwa. Anemera ko yagiye muri Uganda kuganira na RNC ku buryo bajya batera u Rwanda.

Urukiko rwanzuye ko rusanga aba bagabo bakwiye gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha baregwa n’impungenge z’uko bagiye hanze basubira mu ishyamba, cyane ko bageze mu Rwanda bafashwe, batizanye.

Hanagaragajwe impungenge ko barekuwe bakomeza gukorana n’indi mitwe y’iterabwoba iri hanze, bo bari imbere mu gihugu, bituma urukiko rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

2019-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa

Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa

RUSHYASHYA 28 Apr 2026
Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo

Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.
Amakuru

Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Ubwanditsi 26 Nov 2023
“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame
Amakuru

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2025
Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire
HIRYA NO HINO

Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire

Ubwanditsi 10 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru