• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Yaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyangwa undi uwo ari we wese, nta n’unwe ukwiye kuducecekesha, mu gihe hari abategura kuduhungabanyiriza umutekano

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahejeje ku bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, EAC, na bagenzi babo bo mu Muryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, inama yabereye i Dar Salaam muri Tanzaniya, kuri uyu wa 08 Gashyantare 2025.

Ingingo rukumbi yari ku murongo w’ibyigwa w’iyo nama ihurije hamwe bwa mbere EAC na SADC, kwari ukwiga uko iyo miryango yombi yashyira hamwe imbaraga mu gukemura ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo, ikomeje no kugira ingaruka ku bihugu bigize iyo miryango.

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, nyamara urebwa n’ikibazo by’umwhariko, yanze kujya i Dar Es Salaam, kimwe na mugenzi we w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye, bahuriye ku gushyigikira no gukorana bya hafi n’abajenosideri ba FDLR.

Muri iyo nama kandi, Perezida Kagame yibukije ko uRwanda rwasabye Kongo inshuro nyinshi gukemura ibibazo biruhangayikishije[ gutera inkunga FDLR ihora itegura kugirira nabi uRwanda], ariko abategetsi ba Kongo bagakomeza kuvunira ibiti mu matwi.

Agamije gusaba ko muri iyi nama noneho haterwa indi ntambwe, hagafatwa umwanzuro urambye aho guhora mu magambo atagira ibikorwa, Perezida Kagame yibukije ko hakozwe inama nyinshi kuri iki kibazo, mu by’ukuri zitatanze umusaruro. Yavuze rero ko nta mpamvu yo gukora izindi zo gusubiramo ibintu bimwe gusa.

Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda yashimangiye ko ibibera muri Kongo ari intambara ishingiye ku moko no kwambura igice kimwe cy’Abakongomani uburenganzira bwabo, barangiza bakabigereka ku Rwanda. Yagize ati:” Iyi ntambara yakuruwe na Kingo ubwayo, nta ruhare na ruto uRwanda rubigizemo. Bashatse kuyitugerekaho ku gahato, ariko ntituzabyemera. Byumvikane bityo.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Perezida Kagame yasabye bagenzi be guha agaciro uburenganzira bw’abarengana, no kuzirikana impungenge zitahwemye kugaragazwa, niba koko hakenewe umuti ufatika.

Nubwo Perezida Kagame yasabye ko noneho haterwa indi ntambwe mu gushaka igisubizo gifatika, nta byinshi bishya bigaragara mu myanzuro y’iyo nama.

Hongeye gusabwa ko impande zishyamiranye zasubukura ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo bya Luanda na Nairobi, ibyemezo bisaba Leta ya Kongo uruhare mu gusenya FDLR, no kugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23.

Igishya ni uko hasabwe ko abagaba b’ingabo mu bihugu bya EAC na SADC, bahura mu minsi itarenze itanu, bagashaka uko umujyi wa Goma wacungirwa umutekano, ndetse ikibuga cy’indege cya Goma n’imihanda ihuza uwo mujyi n’utundi turere bigafungurwa.

Haribazwa rero uko abo bagaba b’ingabo bahabwa inshingano zirebana n’umutekano wa Goma, mu gihe ijambo rifitwe gusa na M23 kuko ariyo igenzura Goma yose n’imihanda iyishamikiyeho.

Undi mwanzuro mushya ni usaba Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe gufasha EAC na SADC mu gushaka abandi bahuza mu kibazo cya Kongo, bakomoka mu duce tunyuranye kuri uyu mugabane.

Kwiyambaza Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe kandi Perezida wa Komisiyo iwuyobora, Musa Faki Mahamat, yari amaze guhezwa mu nama, nabyo biratuma abasesenguzi bashidikanya ku gaciro k’uyu mwanzuro.

2025-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Burundi kwangira abakandida bigenga bihangayikishije ba Rwasa

Mu Burundi kwangira abakandida bigenga bihangayikishije ba Rwasa

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Ubwanditsi 20 Nov 2017
New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

Ubwanditsi 13 Apr 2019
CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

Ubwanditsi 17 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe
Amakuru

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Ubwanditsi 29 Sep 2021
“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?
Amakuru

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Ubwanditsi 31 Aug 2022
Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga
INKURU NYAMUKURU

Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga

Ubwanditsi 17 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru