• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

Ubwanditsi 13 Jun 2025 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe ya APR BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri BAL 2025 nyuma yo gutsinda Al Ittihad yo mu Misiri amanota 123-90, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze muri iri rushanwa.

APR BBC yatangiye umukino neza cyane, aho Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 38 kuri 19 ya Al Ittihad.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 40 kuko yari ifite 74 kuri 34 ya Al Ittihad.

Mu gace ka gatatu, iyi kipe yo mu misiri yagerageje kugabanya ikinyuranyo abarimo Ibrahim Mohamed na Ahmed Aly bayitsindira cyane.

Ku rundi ruhande, Ikipe y’Ingabo yari yahinduye ikipe, abarimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson, Dylan Schommer, Uwitonze Justin babona umwanya wo gukina.

Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 91 kuri 56 ya Al Ittihad.

Agace ka nyuma Ikipe y’Ingabo yari yagabanyije imbaraga bityo kiharirwa n’iyo muri Misiri.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Al Ittihad amanota 123-90 yegukana umwanya wa gatatu muri BAL 2025, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze muri iri rushanwa.

Uyu mukino wasize amateka menshi kuri iyi kipe wabaye uwa mbere ikipe itsinze ku manota menshi mu mateka y’irushanwa.

Axel Mpoyo kandi yabaye umukinnyi wa mbere watsinze amanota atatu inshuro nyinshi mu mukino umwe (10), ni na wo mukino kandi watsinzwemo amanota atatu menshi.

Umukino wa nyuma uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ku Cyumweru saa 16:00.

2025-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Ubwanditsi 11 Aug 2016
CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende

CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende

Ubwanditsi 07 Oct 2020
Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Ubwanditsi 24 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria
Amakuru

Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Ubwanditsi 02 Sep 2025
Abanyeshuri 7000 babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko  rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abanyeshuri 7000 babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 23 Jan 2016
Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.
Amakuru

Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.

Ubwanditsi 06 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru