• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Ubwanditsi 22 Jul 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 , umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame akomeje urugendo rwe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kayonza , Nyagatare na Gatsibo.

Abaturage bari bishimye cyane kandi bakomeje kuririmba indirimbo zirata ibigwi by’u Rwanda na Perezida Kagame mu gihe bari bategereje kumwakira.

Mu karere ka Gatsibo aho twabanje kugera bamutegereje ari benshi cyane aho ingeri zose z’abahaturiye bazindukiye kumwakira harimo abasaza, abakecuru, abana, urubyiruko, abagabo, ndetse n’abagore bose bishimiye uyu munsi wa karindwi wo kwiyamamaza k’umukandida wabo Paul Kagame bafata nk’aho ari ntagereranywa mu kubaka u Rwanda bifuza.

Mu karere ka Nyagatare naho ntabwo bigeze batangwa ibi birori kuko na bo bari bariraye kwibaba, babukereye biteguye kandi bishimye cyane nk’uko babigaragaza mu ndirimbo no mu mbyino.

Nyagatare Perezida Kagame yashimiye, abagize imitwe ya politiki ishyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi, nabo bamaze kuhashinga amabendera kandi bakomeje kwishimana n’ imbanaga y’abahateraniye baririmba, babyina banazunguza amabendera yabo yanditseho ngo ” Tora Paul Kagame Twubake u Rwanda twifuza”.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame bikomeje kwitabirwa n’abanyarwanda benshi cyane kuva mu ntangiriro kugeza kuri iyi nshuro, aho abanyarwanda bakomeje kumuvuga ibigwi, barata ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeza ku baturarwanda.

Uko Nyagatare byari byifashe ninako byagenze mu Karere ka Kayonza aho abanyakayonza ibihumbi n’ibihumbi bari batagereje umukandinda Paul Kagame mu gihe yahasesekaraga abaturage bamwishimiye cyane Perezida Paul Kagame nawe ababwira ko ari umuturanyi wabo.

-7332.jpg

-7331.jpg

Aha mu Karere ka Kayonza Perezida Kagame yavuze ko yizeye intsinzi izamugeza kuri manda ya gatatu, yasabye Abanyakayonza kuzakorana na Leta azaba ayoboye, ati “Ndabasaba ngo mu myaka 4 izaba ikurikira itariki 4 Kanama izabe imyaka 7 nanone y’ubufatanye, y’ibikorwa.”

Kagame yavuze ko Abanyarwanda nibakomeza gukorana, nta muntu uzapima kunyeganyeza u Rwanda, ati “Igihugu cyacu tugomba kugikomeza ntikinyeganyege. Abashaka kukinyeganyeza bakabimenya kare ntibirirwe bagerageza.”

Uyu munsi Perezida Kagame yiyamamarije ahantu hane mu Ntara u’Iburasirazuba: habiri muri Nyagatare, i Gatsibo n’i Kayonza.

Kuri iki Cyumweru biteganyijwe ko aziyamamariza mu turere twa Kirehe, Ngoma na Rwamagana na two two mu Burasirazuba bw’igihugu.

BURASA J.G

2017-07-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Ubwanditsi 20 May 2022
Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

RUSHYASHYA 03 Jun 2026
Abandi bantu barindwi bakize Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 126

Abandi bantu barindwi bakize Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 126

Ubwanditsi 13 Apr 2020
Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal

Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal

Ubwanditsi 20 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square
SHOWBIZ

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko
Mu Rwanda

Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Uganda: Yatawe muri yombi atwaye imodoka iriho ibirango by’imodoka za perezida Museveni
Mu Mahanga

Uganda: Yatawe muri yombi atwaye imodoka iriho ibirango by’imodoka za perezida Museveni

Ubwanditsi 25 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru