• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Ubwanditsi 05 Sep 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Tessi Rusagara agirwa Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Development Fund.

Mu bandi bahawe imyanya harimo Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG, Dr Omar Munyaneza agirwa Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Umuhumuza Gisele agirwa Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, Evariste Rugigana aba Umuyobozi Mukuru wa RURA naho Dr Carpophore Ntagungira agirwa Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere wa RURA.

Dushimimana Lambert yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha rwa Butare (GSO Butare).

Dushimimana yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza y’u Rwanda, icya gatatu acyiga muri kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yize amategeko mpuzamahanga (International Law).

Mu mirimo yakoze, Dushimimana yabaye umushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Budaha mu karere ka Ngororero.

Yigishije muri kaminuza imyaka itanu, kugeza n’ubu akaba yigishaga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu karere ka Nyanza (ILPD).

Yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), aho yari ashinzwe kwandika amategeko.

Kuva muri 2014, yatangiye gukora muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, kugeza n’ubu akaba yari akuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri iyo komisiyo.

Mu mirimo ya politiki, Dushimimana yabaye perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu, akaba kandi yaranabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyahoze ari ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC).

Dushimimana kandi yigeze no kuba mu nama y’igihugu ishinzwe gutanga ubuhungiro (CNR).

Arubatse afite abana bane.

 

2023-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Ubwanditsi 03 Oct 2018
Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.

Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.

Ubwanditsi 15 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe 11 arimo 7 y’abagabo 4 y’abagore niyo yitabira irushwanwa rya volleyball ’Kirehe Open’
Amakuru

Amakipe 11 arimo 7 y’abagabo 4 y’abagore niyo yitabira irushwanwa rya volleyball ’Kirehe Open’

Ubwanditsi 22 Sep 2023
Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?
INKURU NYAMUKURU

Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?

Ubwanditsi 05 May 2018
Impamvu Ronaldo ashima Zidane zirumvikana
IMIKINO

Impamvu Ronaldo ashima Zidane zirumvikana

Ubwanditsi 05 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru