• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016

Ubwanditsi 14 Sep 2016 Mu Mahanga

None kuwa Kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2016, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho ingamba na gahunda byo guteza imbere Inganda z’imyenda n’iz’inkweto n’ibikomoka ku mpu zo mu Rwanda bigeze, yishimira ko biri gutera imbere ku ntambwe ishimishije.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda y’ubufatanye hagati ya Guverinoma n’Imiryango Itari iya Leta mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zisanzweho zo kwita ku mibereho y’abatishoboye mu Rwanda.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo gukoresha Ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa Gahunda z’Ubuhinzi n’Ubworozi.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bwo kugeza inyongeramusaruro ku Bahinzi-Borozi binyuze muri Gahunda ya Leta ya Nkunganire.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gukoresha igice kimwe cy’umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu guteza imbere abaturage baturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ivugururwa ry’Imiterere y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), imaze kurikorera ubugororangingo.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano yo gukodesha n’Umushoramari AQUAHORT EXPORT LTD/AEL Centre yo muri Kigali Special Economic Zone igenewe guteza imbere ibikomoka ku burobyi, mu rwego rwo kuyicunga neza no kuyibyaza umusaruro utubutse.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rishyiraho ubwizigame bw’igihe kirekire rikanagenga imitunganyirize yabwo;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’i Paris ashamikiye ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe, yemerejwe i Paris kuwa 12/12/2015;

Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ya MINAMATA yerekeranye na Merikire yemerejwe i KUMAMOTO mu Gihugu cy’Ubuyapani ku itariki ya 10 Ukwakira 2013;

Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba agamije kongera ubushobozi bw’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba yemerejwe i Nairobi muri Kenya, ku wa 20 Gashyantare 2015;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho “Rwanda Law Enforcement Academy”(RLEA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza (RIB) rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byacyo;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 46/2010 ryo ku wa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka bwa Leta buri mu kibanza Nº 5714 kingana na metero kare 292,768, giherereye mu Kagari ka Uwingugu, Umurenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, bugahabwa “KITABI TEA COMPANY Ltd”, mu rwego rw’ishoramari;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana Richard Clive MWESIGWA NKUNDA, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubumenyi bw’inigwahabiri bwifashishwa mu buvuzi mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), gusezera burundu ku kazi.

Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagenzuzi b’Imiti n’Ifumbire Mvaruganda bikoreshwa mu Buhinzi n’Ubworozi kandi, rikagena ububasha n’inshingano zabo: Abo ni:

1. Madamu INGABIRE Jeanne Priscille,

2. Bwana Leon HAKIZAMUNGU,

3. Bwana Joseph MUDAHERANWA

4. Madamu Claudine BERABABYEYI

5. Madamu Marie Goretti MUJYAWAMARIYA

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri agena ibigenerwa Abakozi ba Leta n’Abahagarariye Abaturage, mu rwego rwa Politiki yo kuborohereza kuva no kujya ku kazi.

12. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

Dr. PETER WOESTE, w’Ubudage, afite icyicaro i Kigali;

Madamu JENNY OHLSSON, wa Suwede, afite icyicaro i Kigali;

Bwana PEKKA JUHANI HUKKA, wa Finilandi, afite icyicaro i Dar es Salaam, Tanzania;

Bwana ABDULLAH MOHAMMED ABDULLAH AL-TAKKAWI, wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, afite icyicaro i Kampala, Uganda.

13. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET

Bwana NIKOBISANZWE Claude: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

Madamu RUGEMA Faith: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Bilateral Relations/Director General in charge of Bilateral Relations

Madamu GITERA Diane: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Multilateral Relations/ Director General in charge of Multilateral Relations

Col. BUTERA Gerard: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole ya Leta/Chief of State Protocol.

Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

Amb. KAMBANDA Jeanine: Umunyamabanga Mukuru/Clerk

Muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora/NEC

Madamu MUKARURANGWA Immaculée: Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije/ Deputy Executive Secretary

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije/REMA

Madamu Colette RUHAMYA: Umuyobozi Mukuru

Muri Minisiteri y’Ubutabera/MINIJUST

Bwana MUHIRE Yves: Umuyobozi ushinzwe icungwa ry’imitungo yasizwe na beneyo.

Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge/NURC

Bwana SEMPUNDU Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kubahiriza Uburinganire bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu/GMO

Madamu ASSIMWE Rebecca: Umuyobozi ushinzwe gukurikirana no kwinjiza ihame ry’uburinganire mu iterambere ry’Igihugu.

14. Mu Bindi:

a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro uzizihizwa ku itariki ya 21 Nzeri 2016 ku nsanganyamatsiko igira iti, “Twubake inkuta z’amahoro: uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere amahoro n’amajyambere arambye.”

b) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Ukwezi kw’Imiyoborere ku nshuro ya 7 kuzatangizwa ku itariki ya 14 Nzeri 2016 mu Turere twose tw’Igihugu, asaba abayobozi bose gushishikariza Abanyarwanda gutura mu midugudu kugira ngo byorohe kubagezaho amashanyarazi no kugira ishema ryo kwigira, bakareka ingeso yo gushaka kubeshwaho n’abandi.

c) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ikoreshwa ry’indege zidafite abaderevu (drones) mu kugeza amaraso kwa muganga rizatangira mu buryo bw’igerageza ku itariki ya 20 Nzeri 2016, mu Karere ka Muhanga.

d) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 26 Nzeri 2016 muri Kigali Conference & Exhibition Village hazabera Inama Mpuzamahanga n’Imurikabikorwa ku bikomoka ku nzuki muri Afurika yose ku nshuro ya 5.

e) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 29 Nzeri 2016 mu Rwanda hazabera Inama ya Kabiri y’Ihuriro Njyanama ku butabera no ku mahame y’Igihugu kigendera ku mategeko, ihuza Abayobozi b’Inzego z’Ubutabera bo mu Bihugu by’Ubuholandi n’u Rwanda.

f) Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 8 n’iya 9 Nzeri 2016, i Brazzaville muri Congo habereye Inama yahuje Intumwa z’u Rwanda, Iza Repubulika ya Congo Brazzaville n’Iz’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Impunzi hagamijwe kureba aho icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi (cessation clause) ku Banyarwanda bahungiyeyo kigeze gishyirwa mu bikorwa.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2016-09-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Ubwanditsi 20 Feb 2017
Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Ubwanditsi 06 Jan 2023
Padiri Mutarambirwa Athanase na Sheikh MVUYEKURE Swaib wahoze ayobora Abayisiramu mu Ntara y’Uburengerazuba, ni bamwe mu banyamadini bakorana na INGABIRE Victoire mu gukusanya amafaranga yo kohereza FDLR

Padiri Mutarambirwa Athanase na Sheikh MVUYEKURE Swaib wahoze ayobora Abayisiramu mu Ntara y’Uburengerazuba, ni bamwe mu banyamadini bakorana na INGABIRE Victoire mu gukusanya amafaranga yo kohereza FDLR

Ubwanditsi 26 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugabo  wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana
ITOHOZA

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana

Ubwanditsi 03 Jun 2017
Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.
Amakuru

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023
People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number
ITOHOZA

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

Ubwanditsi 14 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru