• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Ubwanditsi 06 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva intambara igisirikari cya Kongo gihanganyemo n’umutwe wa M23 yakubura, Perezida wa Kongo Félix Tshisekedi asa n’uwabuze ayo acira n’ayo amira. Ni mu gihe ariko, kuko yabuze uko asobanurira abaturage be uburyo ingabo ze zifatanyije n’ abajenosideri ba FDLR ndetse n’abacancuro b’abarusiya, zidasiba kwamburwa ibirindiro bikomeye.

Uretse gushinja uRwanda ibinyoma avuga ko ari rwo rushyigikiye uwo mutwe wa M23, amaze igihe yaradukanye ubuhubutsi bwo kuvugira ku mugaragaro ko azafasha umuntu wese uzagambirira guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame. Ubundi abahanga, niyo baba babitekereza, ntibatura ngo babivugire ku karubanda, kuko bigaragara nko gushotora ikindi gihugu.

Mu ijambo aherutse kugeza ku rubyiruko agiye gushora mu ntambara yananiye na bakuru babo, nk’ushora amatungo mu ibagiro,  Perezida Tshisekedi yongeye kwifatira ku gahanga mugenzi w’uRwanda,  mu mvugo nyandagazi abasesenguzi babonyemo ubuswa muri politiki na dipolomasi. Perezida Tshisekedi yagize ati:”Ntidukwiye kubona u Rwanda nk’umwanzi waacu. Umwanzi wacu ni Perezida Kagame n’ubutegetsi ayoboye. Naho ubundi Abanyarwanda ni abavandimwe bacu.”

Abo basesenguzi baganiriye na Rushyashya, basanga uyu mugabo Tshisekedi atazi cyangwa yirengagiza igihango Abanyarwanda bafitanye na Perezida Paul Kagame. Bagize bati:” Ntiwavuga ko Perezida  Kagame ari umwanzi wawe, ngo uhindukire uvuge ko nta kibazo ufitanye n’abamutora hafi 100%”. Ko wumva se nta kibazo afitanye n’Abanyarwanda, intambara yirirwa avuga ko azashora ku Rwanda, uretse ko ari no kurota, iyo ntambara ni ikintu cyiza yifuriza Abanyarwanda?” 

Ibi byose ni ukurangaza Abanyekongo n’abanyamahanga, ngo batabona ko ibyo yijeje abaturage ubwo yiyamamazaga nta na kimwe yagezeho. Yari yavuze ko icya mbere azihutira ari ukugarura amahoro n’umutekano muri kongo, none imitwe ikabakaba 150 yitwaje intwaro, irimo n’iyo ubutegetsi bwe bwaremye, iraca ibintu hafi mu gihugu hose. Ruswa yabeshye ko aje kurwanya yarushijeho gushinga imizi, kugeza aho we ubwe n’abajyanama be barigisa miliyoni amagana z’amadolari, zari agenewe imishinga ya baringa.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi buragaragara nk’ubuhungetwa, cyane cyane muri iki gihe muri Kongo bitegura amatora y’umukuru w’igihugu muri uyu mwaka wa 2023. We n’abambari be rero baribasira uRwanda ngo bakinge abaturage ibikarito mu maso, maze injiji zizongere zimutore, zibwira ko azakemura ibibazo”biterwa n’u Rwanda”! 

Muri make, ibikorwa barimo byose nko kwica Abatutsi bo muri icyo gihugu, gukomeza gushotora umutwe wa M23, ni ukugirango intambara ikomeze amatora ntazabe, nanaba azabe mu kavuyo kazafasha Tshisekedi kwiba intsinzi.

Uko bayenda kose, ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Amayeri yose Tshisekedi arimo ntawe utayabona, dore ko n’abo bazahangana muri ayo matora basabye abaturage kutongera kugirira icyizere umuswa wamunzwe na ruswa.

Ibyo kubomborekana yikoma Perezida Kagame byo ariko nabihagarike, kuko abafatanyije n’Abanyarwanda bamwibonamo kurusha uko Abanyekongo bibona mu baperezida babo, bashobora kurakara bakamuvugutira umuti wa kinyarwanda usharira cyane. Umunyarwanda yise umwana we”Mbwiruwumva”.

2023-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Ubwanditsi 27 Apr 2016
Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi

Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi

RUSHYASHYA 15 May 2026
U Bufaransa : Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

U Bufaransa : Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Ubwanditsi 08 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye
Amakuru

U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

Ubwanditsi 10 Jun 2025
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa
Amakuru

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Ubwanditsi 10 Jun 2024
Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda
POLITIKI

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru