• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel

Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel

Ubwanditsi 13 May 2016 Mu Mahanga

Ku Isi abagore miliyari 1,1 ntabwo bakoresha uburyo buzwi bw’imari (Banki n’ibigo by’imari), muri Africa abagore 70% ntibashyirwa mu bijyanye n’imari, ibi ngo bidindiza cyane iterambere ryabo bigatuma benshi bahera mu bukene.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kigendanye kandi n’inama ya World Economic Forum in Africa itangira kuri uyu wa gatatu, Graça Machel yavuze ko ibi bibazo abagore bakirimo ku Isi no muri Africa by’umwihariko babivanwamo no gushyira hamwe bakabasha kwiteza imbere.

Muri iki kiganiro cyari gifite intego ivuga ngo “From financial inclusion to financial independence” Mme Graça Machel yari mu bakuru batumiwe gutanga ibitekerezo byabo muri iki kiganiro, yavuze ko kuva kera hari imyumvire ko umugore ari umunebwe, ko hari ibyo atashobora gukora, ibi ngo byatumye ahezwa muri byinshi cyane cyane ibimwerekeza ku iterambere.

Ati “Ndetse n’ubu hari ibihugu bimwe bigifata umugore gutya bikagera aho na bame bumva ari uko bameze koko. Ariko nasaba abagore bakiri inyuma muri iyo myumvire kurebera ku bagore bageze kubyo bavugaga ko badashobora gukora nabo bagahaguru. Abafite icyo bagezeho nabo bagafasha aba batarahindur aimyumvire.”

-2780.jpg

Mme Graça Machel

Graça Machel w’imyaka 70, yavuze ko buri mugore mu bihugu bitandukanye kandi mu mico itandukanyeaba afite impano ikomeye muri we. Asaba buri umwe kwishakamo iyo mpano buri wese akayihuza n’iz’abandi bagashyira hamwe mu guha umugore imbaraga bagahindura ariya mateka yo kubaheza, yo kuvuga ngo umugore ntashoboye ibi cyangwa biriya.

Ati “Nizera ko gushyira hamwe kwacu bizazana impinduka, nizera ko ibiganiro nk’ibi bizagenda bizana impinduka nini ku ntego yacu, vuba cyangwa bitinze. Ndi hano rero ngo mbashishikarize cyane kujya hamwe mugaterana gutya mukaganira ku ntego nk’iyi yo kwigenga mu bukungu.”

Mme Monique Nsanzabaganwa Vice Governor wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yavuze ku mushinga wo gutangiza ‘Women Investment Fund’ ugamije guteza imbere abagore mu ishoramari no gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe kubateza imbere. Avuga ko kugira ngo bigerwe hari ibikenewe.

Guhindura imyumvire ni icya mbere, ngo abagore bakumva ko nabo bashobora gukorana n’ibigo by’imari ngo biteze imbere. Kuri uyu mushinga wa kiriya kigega avuga ko abagore bakeneye Banki, bakeneye igishoro ariko by’umwihariko bakeneye gukoresha neza ibyo babonye bikabyara inyungu ku bagore.

Mme Nsanzabaganwa ati “Cyane cyane turifuza ko umugore agera ku mafaranga agakora ishoramari mu mishinga mito n’iminini.

Ariko ibyo twabigeraho dushyize hamwe tugafashanya duhereye ku bushobozi bwacu tutabaye nk’ababikora kuko ari uburenganzira gusa, kugira ngo n’umushoramari wese atubonemo umufatanyabikorwa mwiza twicare tuganire ibikorwa.”

Mme Nsanzabaganwa avuga ko ari ibi bari gukora mu gutangiza Women Investment Fund kuko ngo guha umugore inguzanyo gusa bidahagije ahubwo akeneye no kugirwa inama, akeneye gufashwa gukora neza ibyo yateguye, akeneye n’amakuru ku ishoramari rye kugira ngo agere ku ntego ze.

Banki Nkuru y’u Rwanda yashyizeho intego itoroshye yo kuva ku mibare ya 36% y’abagore bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki ikagera kuri 72% mu 2016.

Graça Machel ni muntu ki ?

Graça Machel ni umunya Mozambique wamenyakanye cyane ku isi kubera kuba ariwe mugore wa mbere ku Isi wabaye ‘first lady’ w’ibihugu bibiri bitandukanye.

Mozambique (1975-1986) ubwo yari umugore wa Samora Machel na South Africa (1998 – 1999) ubwo yari umugore wa Nelson Mandela.

Ubu ni umugore uzwi cyane nano mu guharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’uburenganzira bw’abana ku isi.

Uyu mugore w’imyaka 70 avuga neza indimi z’igifaransa, Igispanyole, Igitaliyani, Igiportugal n’Icyongereza.

-2779.jpg

Mme Monique Nsanzabaganwa na Graça Machel muri iki kiganiro nyungurana bitekerezo

Source: Umuseke.rw

2016-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Ubwanditsi 06 Apr 2023
Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Ubwanditsi 27 Apr 2021
APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Apr 2024
RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

Ubwanditsi 23 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu: Urubyiruko  rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo kwamagana  ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Rubavu: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?
Amakuru

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye
Amakuru

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ubwanditsi 14 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru