• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yagize icyo avuga ku gitutu u Rwanda rushyirwaho n’ibindi bihugu

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku gitutu u Rwanda rushyirwaho n’ibindi bihugu

Ubwanditsi 25 Sep 2016 POLITIKI

Perezida Kagame yashimangiye ko uko u Rwanda rukomeza gushyirwaho igitutu n’ibihugu by’amahanga; bituma rugira ubushobozi bwisumbuyeho bwo guhangana n’ibyo bibazo aho kurubera urucantege.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze muri Rwanda Day yaberaga i San Francisco, ahereye ku muyobozi wamubarije mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, uko abasha guhangana n’ibibazo bireba u Rwanda asoma mu binyamakuru.

Perezida Kagame yamusubije kuri icyo gitutu u Rwanda rushyirwaho n’ibindi bihugu, yifashishije urugero rw’umugwegwe ukoreshwa mu gukora imigozi ikomeye.

Ati “Abanyarwanda bijyanye n’umuco wacu n’ubushake bwo kurwanira agaciro gacu, ubwenge bwabo bumera nk’umugwegwe, iyo ushaka gukuramo umurunga ukomeye barawuhonda buri uko uwukubita, uko ukubita ukabasha kugera ku gice gikomeye. Uko ukubita cyane u Rwanda kandi cyane, ikivamo ni aba bantu bakeneye kugusubiza, bashaka kuvuga ngo ba uretse tugirane ibiganiro, kuko ntabwo ariho dukwiye kuba.”

“Dushaka kuba mu gihugu gishobora gutuma habaho ibiganiro, gishobora gutanga kikanakira. Ntabwo dushobora kuba igihugu gihabwa gusa, oya tugomba kuba n’igihugu gitanga. Iyo wamenyereye guhabwa gusa, ugera aho ukakira n’ibitagukwiriye. U Rwanda kandi ntabwo rwihariye iki kibazo rwonyine. Ni ikibazo rusange kuri uyu mugabane.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kugaragaza uruhare rwarwo muri icyo kibazo, kuko iyo wagize Abanyafurika bose bashobora kuza mu Rwanda batatswe visa, byaturutse kuri wa muco wo kuvuga ko rukeneye kuba ahantu hamwe n’ibindi bihugu, byose bigafatanya.

Perezida Kagame yavuze ko adakeneye ko habaho imikorere igendeye ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, ahubwo hakenewe imikoranire mishya y’ibihugu bigize Afurika.

-4152.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

2016-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Ubwanditsi 09 Jan 2016
Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Ubwanditsi 27 Aug 2025
Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!

Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!

Ubwanditsi 26 Mar 2018
‘Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ‘- Mpayimana

‘Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ‘- Mpayimana

Ubwanditsi 10 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.
Amakuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 
HIRYA NO HINO

Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Ubwanditsi 05 Aug 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 11 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru