• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga

U Rwanda rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga

Ubwanditsi 27 Aug 2018 POLITIKI

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yahakanye ko hari ibiganiro by’ibanga u Rwanda rwagiranye n’u Burundi ku mubano wabyo.

Kuva mu 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu, mu Burundi hadutse imvururu za politiki zahitanye abarenga 1000, abandi bagera ku 400 barahunga.

Abayobozi b’u Burundi bijunditse u Rwanda barushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi bwabwo banemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza mu Rwanda ngo ruzahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Ibi byiyongeraho guta muri yombi Abanyarwanda bari ku butaka bw’u Burundi, byateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi kugera n’aho bihagaritse ubuhahirane yaba mu bucuruzi n’imigenderanire.

Mu Cyumweru gishize Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, yaribwiye ko hari ibiganiro ku kizinga kiri mu mubano wabwo n’u Rwanda, kandi bikorwa mu ibanga.

Ati “Hari intambwe imaze guterwa n’ibirimo gukorwa mu ibanga kugira ngo ibibazo biri hagati y’ibyo bihugu bibonerwe umuti”.

Abajijwe ku byatangajwe n’u Burundi, Nduhungirehe yagaragaje ko atunguwe n’abanyamakuru batangaje ibihuha nk’ibi, ahakana ko hari ibiganiro ibyo ari byo byose byigeze bibaho.

Ati “Nta muntu mu Rwanda wigeze agirana ibiganiro ibyo ari byo byose n’abayobozi b’u Burundi, nta n’umwe. Ibi ni ibihuha kandi na Ezechiel Nibigira na Willy Nyamitwe baremeranya nanjye”.

Nduhungirehe yakomeje abaza aho ibyo biganiro byabereye, igihe byabereye n’ababyitabiriye.

U Burundi ntibwahwemye kugaragaza ko ibibazo bufite bubiterwa n’abandi barimo u Rwanda, ndetse abayobozi babwo bakumvikana bavuga ko rukwiye gusaba imbabazi cyangwa bugahagarika umubano na rwo.

Mu mpera za 2016, Perezida Nkurunziza yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo aribwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwabukoreye.

Ati “U Rwanda nirudasaba imbabazi ku byo rwakoreye u Burundi mu 2015 na 2016, tuzahagarika imigenderanire n’icyo gihugu.”

Yakomeje ahakana ko nta ruhare igihugu cye gifite mu mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ibibazo byose byaturutse ku Rwanda kuko u Burundi butigeze burutera.

2018-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Burundi: Nkurunziza yemerewe akayabo ka miliyari y’Amarundi n’inzu y’akataraboneka

Burundi: Nkurunziza yemerewe akayabo ka miliyari y’Amarundi n’inzu y’akataraboneka

Ubwanditsi 23 Jan 2020
Ubukene bw’imitekerereze bwahejeje Twagiramungu Faustin muri gereza y’irondabwoko

Ubukene bw’imitekerereze bwahejeje Twagiramungu Faustin muri gereza y’irondabwoko

Ubwanditsi 14 Feb 2020
Mafia yo Kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza

Mafia yo Kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza

Ubwanditsi 05 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Bongwa Beatrice
    August 30, 201810:12 am -

    Erega birasanzwe! Kuba witwa minisitiri ntibivugako uba uri mu mabanga yose y’umukuru w’igihugu Muri 1996, uwitwa Gasana wari minisitiri (full) yahakaniye muri OUA ko u Rwanda rutigeze rutera Kongo/Zaire. Abaraho ariko barimo bakurikira amakuru mbwirwaruhame aho Vice-Prezida yatangazagako bateye Kongo bagiye kwirukana abajenosideri! Urumva se kuba Nduhungirehe atabwirwa amabanga yose byatangaza nde? Ahubwo we niyibaze aho ahagaze!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?
Amakuru

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

Ubwanditsi 19 Nov 2020
Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera
Mu Mahanga

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Urugendo rw’iminsi ibiri  Perezida Paul  Kagame agirira muri  Morocco  ( Video )
POLITIKI

Urugendo rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame agirira muri Morocco ( Video )

Ubwanditsi 21 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru