• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Ubwanditsi 04 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umukinnyi ukina hagati afasha ba rutahizamu Bonane Janvier wakiniye amakipe abiri mu Rwanda, Kiyovu SC ndetse n’Isonga FA yaraye atangaje ko asezeye ku gukina umupira w’amaguru nyuma y’aho yari yarashoje amasezerano muri iyi kipe y’urucaca.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bonane Janvier yavuze ko asezeye gukina ruhago kubw’impamvu ze bwite, yatangiye agira ati “Mfashe uyumwanya ngonsezere ku bakunzi n’abafana b’umupira w’amaguru n’abanyarwanda bose muri rusange nabamenyeshagako mpagaritse gukina umupira wamaguru burundu.”

“Byari iby’agaciro kubana namwe mugihe cy’imyaka 6, mwarakoze ku bw’urukundo mwanyeretse no kunshyigikira, ndashimira byimazeyo ama equipe twakoranye akanamfasha muri ururugendo.”

“Isonga F.C yamfashije mugihe cy’ imyaka 2 na Kiyovu Sports nakiniye imyaka 4 ntibagiwe National Team U-20, Ndashimira abayobozi, abatoza n’abakinnyi twabanye tukanakorana NEZA cyane mbashimiye bimvuye kundiba yumutima.”

Sinakwibagirwa gushimira abanyamakuru ba siporo ku bw’akazi bakora kindashikirwa, nzabakumbura cyane kuko mwese mwabaye ab’ingenzi mubuzima bwanjye mbasezeyeho kd nanabifuriza ishya nihirwe njyewe nerekeje muyindi mirimo, Mwarakoze cyane.”

Bonane Janvier asezeye gukina umupira w’amaguru nyuma y’abandi bakinnyi bakiri bato bagiye basezera kuri ruhago harimo Mucyo Ngabo Fred uherutse gutangazako atazongera gukina umupira w’amaguru.

Mu bandi bakinnyi basezeye bakiri bato kandi ni umunyezamu Nzarora Marcel kuri ubu uba ku mugabane w’i Burayi, Neza Anderson wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakiri bato, hakiyongeraho kandi na Rusheshangoga Michel werekeje muri Leta z’unze ubumwe za Amerika ndetse n’abandi.

Mu minsi ishize kandi umukinnyi w’umunyezamu Kwizera Olivier nawe aherutse gusezera ku mupira w’amaguru ariko hadaciye amezi abiri uyu yisubiyeho agaruka mu kibuga ndetse ahamagarwa mu Mavubi nubwo kuri iyi ncuro atahamagawe.

2021-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

Ubwanditsi 22 Jun 2025
Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 17 Dec 2020
Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Ubwanditsi 29 Nov 2021
U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball

Ubwanditsi 30 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda yerekeje muri Tour de France U-23
IMIKINO

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda yerekeje muri Tour de France U-23

Ubwanditsi 15 Aug 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023
Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye
INKURU NYAMUKURU

Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye

Ubwanditsi 27 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru