• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Ubwanditsi 15 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda amakipe atatu amaze kwizera ko azakomeza mu makipe 8 ahatanira gutwara igikombe ariyo APR FC, AS Kigali na Marines, ni mugihe ikipe nka AS Muhanga itarabona inota na rimwe mu mikino itanu, Etincelles na Mukura zo zigomba guhatanira kudasubira mu kiciro cya kabiri.

Mu mikino yaraye ibaye kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sport igitego kimwe kuri kimwe, ni umukino wabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera, muri uyu mukino Kiyovu SC niyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa 29 w’umukino myugariro Mbogo Ali yatsinze igitego cya mbere cy’urucaca kiza kwishyura na Sugira Ernest ku munota wa 68.

Muri iri tsinda rya B undi mukino wahuje ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye kuri Sitade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, uyu mukino warangiye ikipe ya Gasogi United yitwaye neza itsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Yamini Salumu ku munota wa 23 w’umukino.

Kugeza ubu ku munsi wa gatanu muri iri tsinda ikipe ya Rayon Sports irariyoboye n’amanota 8, Kiyovu SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 7 inganya na Gasogi United naho ikipe ya Rutsiro yo iri ku mwanya wa kane n’amanota 5.

Mu itsinda A , kuri uyu wa Gatanu nabwo ikipe ya APR FC yaraye itsinze ikipe ya AS Muhanga ibitego bitatu kuri kimwe, ni ibitego byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 27 w’umukino ndetse na Tuyisenge Jacques watsinze bibiri ku munota wa 62 ndetse na 67, kimwe cya AS Muhanga cyatsinzwe na Duru ku munota wa 32.

I Bugesera ho ikipe ya Bugesera FC ytsindaga ibitego bibiri ku busa ikipe ya Gorilla FC, ni ibitego yatsindiwe na Bacca ndetse na Rucogoza Djihad.

Kugeza ubu muri iri tsinda ikipe ya APR FC irariyoboye n’amanota 15, irakurikirwa na Gorilla FC ifite amanota icyenda, ni mu gihe Bugesera FC ifite amanota atatu ariko ikaba isigaje imikino ibiri mu gihe andi makipe yo asigaranye umukino umwe, ku mwanya wa kane hari ikipe ya AS Muhanga yo nta nota narimwe ifite ikaba igomba kurwana no kutamanuka.

Ibyo wamenya byaranze umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’u Rwanda:

Hinjijwe ibitego 19, byatsinzwe n’abakinnyi 18,

Hatsinze abanyamahanga 5, batsinze ibitego 5,

Abanyarwanda 13 batsinze ibitego 14 harimo icyo bitsinze,

Ibitego 10 byinjiye mu gice cya mbere, 09 mu cya 2,

Habonetse Penaliti 3,
Mu mikino 8 habonetse intsinzi 7, harimo 4 z’amakipe yakiriye, 3 z’ayasohotse no kunganya 1,

Amakipe yari iwayo yinjije ibitego 11 ayari yasohotse yinjiza 8,

Jacques Tuyisenge niwe mukinnyi watsinze ibitego 2 mu mukino,

Habonetse amakarita ane (4) y’umutuku:
Dushimumugenzi Jean (Musanze FC) Osomba Olivier (Etincelles),

Aimable Nsabimana (Police FC) ,

Raphaël Osaluwe (Bugesera FC) ,

Nyuma yo gutsinda muri buri mukino, mu mikino ine yabanje Robert Saba ntiyigeze abona izamu kuri uyu munsi ,

Jacques Tuyisenge abaye umukinnyi wa 10 utsindiye APR FC kuva iyi shampiyona yatangira, APR imaze kwinjiza ibitego 14,
Umunsi wa gatanu ushize amakipe 3 (APR FC,
Marines FC & AS Kigali) zimaze kwizera kuzamuka mu 8 zihatanira igikombe,

Uyu munsi kandi usoze andi makipe 3 (AS Muhanga, Etincelles na Mukura VS) zimenye ko zizahatanira kutamanuka,

AS Muhanga ntirabona inota na rimwe ,

Houssein Shaban Tshabalala wa AS Kigali ayoboye ba Rutahizamu n’ibitego bitandatu,

Yaphes Mubiru Rutahizamu wa Sunrise yatsinze penaliti ya 3 (ibitego 3 byose amaze gutsinda ni penaliti).

2021-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona

Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Ubwanditsi 12 Jul 2022
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ubwanditsi 12 Feb 2025
Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Ubwanditsi 05 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi
INKURU NYAMUKURU

U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka  abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Ubwanditsi 24 Jul 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru