• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera, yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda

Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera, yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Dec 2018 ITOHOZA

Umunyamakuru Phocas Ndayizera, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwabereyemo isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, uyu mugabo ngo akurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba.

Ndayizera Phocas yaburanye ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku wa mbere w’iki cyumweru mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Kuri uyu wa gatanu, bitunguranye batiye icyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, niho habereye isomwa ry’urubanza,  Umucamanza akaba yatangarije Itangazamakuru ko ari ku mpamvu z’umutekano.

We na bagenzi be 12, bakurikiranyweho ibyaha bibiri: Kugira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, no Kugambana no gushishikariza gukora ibikorwa by’Iterabwoba.

Mu isomwa ry’urubanza bavuze ko Ndayizera Phacas yagiranaga ibiganiro na Ntamuhanga Cassien watorotse Gereza ya Nyanza agahungira muri Mozambique, akifatanya n’umutwe urwanya Leta, wa RNC.

Ntamuhanga Cassien ngo yavuganaga na Ndayizera Phocas inshuro nibura eshatu mu cyumweru, kuri telefoni yahinduye izina akiyita Kazire.

Ngo Ndayizera ngo yahawe inshingano zo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu gihugu, akaba ngo yarafatanywe ibisasu bibiri.

Umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abandi bantu bashinjwa ko bari mu mugambi umwe wo guturitsa ibisasu ku Rwanda

Umucamanza yagiye asoma umwe ku wundi akavuga n’impamvu zikomeye zatumye Umushishinjacyaha avuga ko bagomba gukomeza gukurikiranwa bafungiye muri Gereza bahereye ku munyamakuru Ndayizera Phocas wakoraga inkuru zigatambuka rimwe na rimwe kuri BBC/Ikinyarwanda.

Buri wese yari afite irindi zina yiyitaga kuri Telefoni ry’irihimbano, ngo ibikorwa byose bakoraga bari barabyise andi mazina.

Umucamanza ati “Nkiyo bashakaga gukora inama babyitaga ‘Mace’.”

Yavuze amazina yose bitwa adasanzwe, ari ayita ay’Akazi.

Ngo Ndayizera kuva yafatwa mu bugenzacyaha, mu ibazwa ntiyigeze agora inzego zose zamubajije, ngo yahise yemera icyaha asaba imbabazi.

Uyu Ndayizera kandi ngo yanditse inyandiko asaba imbabazi, avuga ko yashutswe.

Abaregwa bose bemera ibyaha bakekwaho kandi banabisabiye imbabazi bakavuga ko bashutswe nk’uko byatangajwe n’Umucamanza.

Urukikorusanga kuba abaregwa bose bemera icyaha bakekwaho, kubafunga by’agateganyobyemewe mu ngingo ya 95 na 96 ndetse na 97, bityo yanzuye ko bakomeza kuburana bafunzwe.

Ibyo ni ibiturika R.I.B yagaragaje ko byafatanywe Phocas ariko we avuga ko atabizi
Ibyo ni ibiturika R.I.B yagaragaje ko byafatanywe Phocas ariko we avuga ko atabizi

2018-12-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Bobi Wine Yahawe Uburinzi Buyingayinga Ubwa Perezida

Uganda: Bobi Wine Yahawe Uburinzi Buyingayinga Ubwa Perezida

Ubwanditsi 21 Sep 2018
Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Ubwanditsi 12 Aug 2019
Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2017
Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Ubwanditsi 07 Jun 2016

11 Ibitekerezo

  1. nkotanyi
    December 22, 20185:46 am -

    Ariko aba banyamakuru bacu koko mwagiye muba abanyamwuga koko??!murandika ngo uregwa yemera ibyo are wa byose ngo ndetse yanditse asaba imbabazi warangiza uti ibiturikanwa yafatanywe ntabwo abyemera ngo ntabwo abizi????????!!! ibyo se ni ibiki???!

    Subiza
  2. Inkotanyi cyane
    December 23, 20184:38 am -

    @nkotanyi, niko sha ibyo utumva nibihe?

    Kera hali akararirimbo twaririmbaga,
    Jicho la chama , chama chetu ca RPF hauna pa kujificha….
    Hatukupiga magoti kushika Kigali, tulipambana, nabaga muli Charlie igihe twirukankanaga abiyitaga inzira bwoba. 17.07. 1994, bose bagiye kabuno mpa amaguru, mubacengezi nali muli 101, barayisenya mbivamo, sasa rero bashaka ko ngaruka bazambona. Nzahamagara abo twabanaga mu gakundi muliro. Amahe buriya yabyumvise.

    Subiza
    • Sunday
      December 23, 20184:28 pm -

      Ariko banyarwanda ndetse namwe nshuti zurwanda, Mwambwira ko kagame yabohoje abanyarwanda cyangwa yarababoshe? Igihugu aho abaturage batinya reta mumwanya wo reta yatinye abaturage ubwo twarabohojwe? Igihugu abaturage badashobora guchuruza bisanzuye ubwo twarabohojwe? Igihugu aho umuntu avuze ukuri akichwa nabandi bagatinya kuvuga ubwo twarabohojwe? Umuperezida uvangura ingabo zimwe nyine zimurinda dore ko aziha nakayabo kurusha izindi uwo yaratubohoye? Igihugu kitagira uburenganzira bwikiremwa muntu ubwo twarabohojwe cyangwa twaraboshwe? Nimba mugira ngo murwanda harimo freedom of speech rero tubiganireho. Mwakoze kandi Noheri nziza.

      Subiza
  3. Inkotanyi cyane
    December 24, 20188:11 am -

    Niko sunday we, mu Rwanda hatabaye freedom of speech rushyashya ntiyarikureka comment yawe ngwisomwe.
    Uzanenge mubinyamamakuru bya burundi wirebere. Bagihitishijeho cyarara gifunzwe.

    Subiza
    • Sunday
      December 24, 20186:48 pm -

      Icyatumye nshirayo icyogitekerezo, abanyarwanda benshi bafite agahinda kenshi bavuga ko biterwa nubutegetsi bubi. Mbese amaherezo azaba ayahe?

      Subiza
  4. Sacyega
    December 24, 20186:25 pm -

    Njye nsigaye numva ibyaha abantu bashinjwa ari bimwe, kugambanira Igihugu, ikibazo kiri mu Rwanda hari abantu bumvako bakunda igihugu kurusha abandi, bakiharira ibyacyo bagafunga uwo bashaka, umwanzuro mureke abantu bagire uburenganzira bungana kugihugu cyabo.

    Subiza
    • Sunday
      December 24, 20186:55 pm -

      Ese iki kimenyesha ko murwanda dufite abanyarwanda nabagaragu Nurwanda? Mwakoze

      Subiza
      • Sunday
        December 25, 20186:47 pm -

        Kugirango abanyarwanda bakire reta yigitugu bagomba gukora icyo twita civil disobedience (kwangira hamwe icyo reta ibabwira gikora cyanecyane guhinga ibyobabategetse cyangwa ibicyiro mumasoko). Merry Christmas

        Subiza
        • Nziza
          December 27, 20188:26 am -

          Ubwo rerongo nawe utanze igitekerezo! Kubera iki atari wowe uje ukava aho ngaho wibereyemu mahanga ukaza gukora iyo myigaragambyo uvuga? Erega mwigaramiye iyo ngiyo ngo muzashuka abanyarwanda bisenyere ibyo bamaze kugeraho hanyuma muze mubtegeka! Humura umunyarwanda w’iki gihe amaze guca akenge muzakomeza muvuge ariko ntacyo muzageraho.

          Subiza
  5. Manzi
    December 27, 20183:54 am -

    Wowe wiyita sunday uravuga ngo abanyarwanda bagomba kwanga gukora ibyo leta ibabwira hanyuma se urashaka bunvire wowe kuko uriki?
    Abo mwashutse mwarabashutse ubu umunyarwanda yarahumutse

    Subiza
    • Sunday
      December 27, 20187:01 pm -

      Hahahaha. Ubwo bemere bicwe ninzara, bicwe nagafuni mubakubitira murigereza? Igihe niki Banyarwanda muhaguruke twange amategeko yumwicyanyi nagatsiko ke

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Ubwanditsi 28 Jun 2020
Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere
Amakuru

Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Ubwanditsi 07 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru