• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda   |   02 Jul 2022

  • Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”   |   01 Jul 2022

  • Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball   |   30 Jun 2022

  • Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika   |   29 Jun 2022

  • Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi   |   28 Jun 2022

  • Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma   |   28 Jun 2022

 
You are at :Home»Amakuru»Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Editorial 22 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hari icyegeranyo cya “World Happiness Report” giherutse gusohoka gishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byo muri aka karere k’uburasirazuba bwa Afrika mu kugira abaturage ngo batishimye.

Iyo usesenguye icyo cyegeranyo, usanga kiri mu mujyo umwe n’uwa raporo z’abandi bagambiriye inabi nka Human Rights Watch, zigamije guhindanya isura y’u Rwanda. Ibi byegeranyo byahindutse ubundi bwoko bw’intwaro zo kurwanya u Rwanda, dore ko abanzi basanze gukoresha imbunda bitabagwa amahoro.

Abahanga bavuga ko ubundi ujya kureba niba abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye, hari ibimenyetso byagombye kugenderwa: Bimwe muri byo twavuga kubahiriza amategeko n’ ubutabera kuri bose, umutekano usesuye, ubuvuzi, ibiribwa bihagije, imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

Urebesheje ijisho ritabogamye, usanga mu Rwanda nta muntu uri hejuru y’amategeko, bivuze ko nubwo nta byera ngo de, ubutabera bwubahirizwa kuri buri wese. Umunyabyaha arahanwa, umwere akidegembya.

Inzego zirwanya akarengane, iziharanira uburenganzira bwa muntu zirahari kandi zirakora, mu gihe mu bihugu byinshi muri aka karere, ukomeye mu butegetsi cyangwa mu mafaranga amategeko atamureba.

Umutekano uri mu Rwanda usumba kure uw’ibindi bihugu , harimo n’ibyo mu Burayi n’Amerika. N’ikimenyimenyi u Rwanda ruherutse gushyirwa ku mwanya wa mbere mu bihugu umuntu ashobora kugenda ijoro ryose, aho ariho hose mu gihugu, ari wenyine ntihagire umusagarira.

Mu bihugu byinshi usanga abajura, abicanyi n’abandi bagizi ba nabi ntawe ubakoraho, kubera ruswa n’inzego z’umutekano zijegajega.

Muri aka karere ndetse no muri Afrika muri rusange, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ubuvuzi bunoze.

Ubwisungane mu kwivuza(mituweli) no mu bihugu byitwa ko byakataje mu iterambere barabugerageje birananirana, mu gihe mu Rwanda byafashije abaturage kurwanya indwara zabahitanaga kubera kubura amikoro yo kwivuza.

Ibikorwaremezo by’ubuvuzi byegerejwe abaturage, ubukangurambaga mu kurwanya indwara bushyirwamo imbaraga nyinshi, maze umubare w’abapfaga batageze kwa muganga uragabanuka cyane.

Nyamara mu bihugu byinshi, birimo n’ibyo muri aka karere, hari za districts zitagira ivuriro na rimwe, ahari amavuriro nta miti, mbese abaturage baracyabaho nko mu myaka mirongo 30 ishize.

Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, OMS, ntirihwema gushima u Rwanda kubera imbaraga rushyira mu gukingira indwara z’ibyorezo nka COVID-19, imbasa n’izindi zigihitana abantu benshi mu bihugu duturanye.

Ku bijyanye n’ibiribwa, hambere za Gikongoro na Kibuye zari zarazahajwe n’inzara, hitwazwa ko ubutaka busharira cyangwa bwagundutse. Ubu ibyo byabaye amateka, kubera gahunda za Leta y’uRwanda zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Twavuga nko guhitamo igihingwa kiberanye n’akarere runaka, gahunda yo guhuza ubutaka aho guhinga bya gakondo, gahunda yo kuhira imyaka Leta itangaho amafaranga atagira ingano, “Nkunganire” ifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro, n’izindi zigamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ntawabura kuvuga ko imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo ku isi yose, imwe mu naruka ikaba igabanuka ry’ibiribwa.

Nta n’uwakwirengagiza ariko ingamba zifatwa ngo umuhinzi wo mu Rwanda areke gushingira amahirwe ku kirere. Mu bihugu byinsh nyamara, birimo n’ibyo duhana imbibi, hari uturere bizwi ko kuva kera inzara yabaye akarande, nyamara byo bifite n’ubutaka bwo guhinga buhagije.

Agace kose watemberamo mu Rwanda, abantu baridagadura. Haba mu mikino, mu busabane abaturage bitegurira, n’ahandi abantu bahurira bakishima. Icyakora icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibintu byinshi, harimo n’iyo mikino n’imyidagaduro, kandi nta gihugu bitagezeho.

Icyiza mu Rwanda hafashwe ingamba zikwiye, none amasitade yarongeye yakira abafana, ibitaramo, utubari n’utubyiniro byarafunguwe, ubuzima buragenda busubira mu buryo, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyago.

Ushaka kunyomoza azagere i Remera ya Kigali, mu Biryogo, za Rubavu n’ahandi hose, maze yirebere ibyishimo bitangaje mu baturage. Mu bihugu bimwe na bimwe ubutegetsi bwahisemo kureka abaturage babyiganira mu tubari, mu masitade, mu nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi, kandi byatumye Covid-19 ikwirakwira cyane. Ibi nibyo abategura ibi byegeranyo bifurizaga u Rwanda?

Ibyegeranyo bisohorwa ku Rwanda bishingira ku marengamutima, aho usanga hifashishwa ubuhamya bw’abasanzwe mu bikorwa bisebya uRwanda n’abayobozi barwo. Uzasanga abategura izi raporo zipfuye baravuganye na Ingabire Victoire, ba Ntaganda Bernard, Cyuma Hassan, Uwimana Agnès, Ntwali Willams, n’abandi babeshejweho no gusiga isura mbi u Rwanda.

Uko byagenda kose, basohora ibyegeranyo bagira, imigambi yabo mibisha ntacyo izatwara u Rwanda.

Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka . Abanyarwanda bakora ibibakwiye ngo biteze imbere, batagize uwo bagamije gushimisha. Nibo bazi ibyo bakeneye, n’uburyo bwo kubigeraho.

Ibi byegeranyo bibogamye rero sibyo bizaza kubahindurira icyerekezo kizima bahisemo.

 

 

2022-03-22
Editorial

IZINDI NKURU

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Editorial 31 Aug 2021
Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Editorial 28 Apr 2020
Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Editorial 29 Dec 2017
Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Editorial 20 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

27 May 2022
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

01 Mar 2022
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

28 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru