• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe inka n’inyana yayo

Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe inka n’inyana yayo

Ubwanditsi 26 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yakiriye ku meza Perezida Kagame ndetse amugabira inka y’imbyeyi n’inyana yayo, amushimira imiyoborere ye mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Ethiopia. Ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri iki gihugu kuva Dr. Abiy Ahmed yatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

Dr Abiy yahaye inka Perezida Kagame amuvuga ibigwi by’uburyo ari umuyobozi mwiza ushyize imbere icyateza imbere umugabane wa Afurika.

Ati “Perezida Kagame ntabwo ari uw’u Rwanda gusa ahubwo ayoboye umugabane wose neza, mu buhanga no mu buryo butangaje bwo kuwuzanamo impinduka, kwihuza mu bukungu ndetse no kugera ku nzozi z’abakurambere bacu.”

Yakomeje agira ati “Perezida Kagame ni impirimbanyi yo kwibohora, ni impano ikomeye ku banyarwanda n’abanyafurika muri rusange. Nyuma yo guharanira kwibohora biba bikomeye gushyiraho inzego, ariko iyo ugiye mu Rwanda ubona uko uyu muyobozi yahinduye igihugu.”

Umukuru w’Igihugu yashimye impano yagenewe na mugenzi, avuga ko isobanuye byinshi mu muco ibihugu byombi bisangiye.

Yagize ati “Murakoze ku bw’impano ikomeye ikora ku mutima w’abo turi bo no kuri byinshi biri mu muco dusangiye. Iyi ni inka nziza n’inyana yayo, izongera ubushyo bwanjye kandi izagira umwanya wihariye.”

Perezida Kagame na we yageneye mugenzi we impano y’ishusho y’intore ihamiriza mu mbyino gakondo, asobanura ko iyo ufite ubushyo bw’inka cyangwa uri umuyobozi w’igihugu, ubu ufite ingabo n’ubushake bwo kuyobora ariko unakenera kwishima binyuze mu mbyino.

Dr Abiy kandi yishimiye kuba Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu gihugu cye, yizeza ko ubu bucuti no kugenderana bizakomeza. Perezida Kagame yamusubije ko azasubirayo kenshi mu gihe kirekire, amutumira kuzasura u Rwanda.

Aba bayobozi bombi kandi basuye agace kahariwe inganda kazwi nka ‘Hawassa Industrial Park’ gakoreramo inganda n’ibigo mpuzamahanga bigera kuri 18 bikora ibijyanye n’imyenda.

Basuye ibigo birimo PVH izwi cyane mu gukora imyenda ifite ikirango cya Calvin Klein cyangwa Tommy Hilfiger. Banasuye igice gitunganyirizwamo imyanda ituruka mu nganda, hagamijwe kurengera ibidukikije.

Abashinzwe itangazamakuru mu biro bya Minisitiri wa Ethiopia, batangaje ko kuba Perezida Kagame yasuye inganda n’ibindi bikorwa remezo muri Ethiopia, bigamije kwigira ku bunararibonye bw’iki gihugu muri uru rwego.

Banki y’Isi itangaza ko aka gace kabayeho bwa mbere muri iki gihugu, kitezweho gutanga imirimo igera ku bihumbi 60 ndetse no kuzamura ibyo Ethiopia yohereza mu mahanga ku kigero cya Miliyari imwe y’Amadolari.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame aritabira inama nyunguranabitekerezo ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ajyanye n’imiyoborere n’imikorere yawo, kwishakamo ingengo y’imari n’ibindi.

Hari kandi inama aragirana n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagera kuri 15; abayobozi b’imiryango y’ubukungu y’uduce dutandukanye twa Afurika; ndetse n’izahuza abagize Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagabiye Perezida Kagame inka n’iyayo

Perezida Kagame yahaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy, impano y’ishusho igaragaza intore iri guhamiriza

Perezida Kagame yitegereza bumwe mu bwoko bw’amashati akorerwa muri uru ruganda

Basuye ibigo birimo PVH izwi cyane mu gukora imyenda ifite ikirango cya Calvin Klein cyangwa Tommy Hilfiger

Ubwo berekwaga imikorere ya zimwe mu nganda zikorera muri Hawasa Industrial Park

Aba bayobozi bombi kandi basuye agace kahariwe inganda kazwi nka ‘Hawassa Industrial Park’ gakoreramo inganda n’ibigo mpuzamahanga bigera kuri 18 bikora ibijyanye n’imyenda

2018-05-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni  na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ubwanditsi 23 Jun 2019
Ubuhezanguni burangwa muri DALFA-UMULINZI bweretse umuryango Mahoro, Ingabire Victoire yitwaje ko akunda agatama amutegeka kwegura

Ubuhezanguni burangwa muri DALFA-UMULINZI bweretse umuryango Mahoro, Ingabire Victoire yitwaje ko akunda agatama amutegeka kwegura

Ubwanditsi 08 Sep 2020
DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

Ubwanditsi 22 Oct 2019
U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

Ubwanditsi 18 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko
Mu Rwanda

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Ubwanditsi 28 Apr 2017
WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta
Mu Rwanda

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Ubwanditsi 04 May 2017
Moise Katumbi Uri Mu Buhungiro Yamaze Gushyiraho Urutonde Rw’abazaba Bagize Guverinoma Ye
POLITIKI

Moise Katumbi Uri Mu Buhungiro Yamaze Gushyiraho Urutonde Rw’abazaba Bagize Guverinoma Ye

Ubwanditsi 04 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru