• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe inka n’inyana yayo

Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe inka n’inyana yayo

Ubwanditsi 26 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yakiriye ku meza Perezida Kagame ndetse amugabira inka y’imbyeyi n’inyana yayo, amushimira imiyoborere ye mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Ethiopia. Ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri iki gihugu kuva Dr. Abiy Ahmed yatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

Dr Abiy yahaye inka Perezida Kagame amuvuga ibigwi by’uburyo ari umuyobozi mwiza ushyize imbere icyateza imbere umugabane wa Afurika.

Ati “Perezida Kagame ntabwo ari uw’u Rwanda gusa ahubwo ayoboye umugabane wose neza, mu buhanga no mu buryo butangaje bwo kuwuzanamo impinduka, kwihuza mu bukungu ndetse no kugera ku nzozi z’abakurambere bacu.”

Yakomeje agira ati “Perezida Kagame ni impirimbanyi yo kwibohora, ni impano ikomeye ku banyarwanda n’abanyafurika muri rusange. Nyuma yo guharanira kwibohora biba bikomeye gushyiraho inzego, ariko iyo ugiye mu Rwanda ubona uko uyu muyobozi yahinduye igihugu.”

Umukuru w’Igihugu yashimye impano yagenewe na mugenzi, avuga ko isobanuye byinshi mu muco ibihugu byombi bisangiye.

Yagize ati “Murakoze ku bw’impano ikomeye ikora ku mutima w’abo turi bo no kuri byinshi biri mu muco dusangiye. Iyi ni inka nziza n’inyana yayo, izongera ubushyo bwanjye kandi izagira umwanya wihariye.”

Perezida Kagame na we yageneye mugenzi we impano y’ishusho y’intore ihamiriza mu mbyino gakondo, asobanura ko iyo ufite ubushyo bw’inka cyangwa uri umuyobozi w’igihugu, ubu ufite ingabo n’ubushake bwo kuyobora ariko unakenera kwishima binyuze mu mbyino.

Dr Abiy kandi yishimiye kuba Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu gihugu cye, yizeza ko ubu bucuti no kugenderana bizakomeza. Perezida Kagame yamusubije ko azasubirayo kenshi mu gihe kirekire, amutumira kuzasura u Rwanda.

Aba bayobozi bombi kandi basuye agace kahariwe inganda kazwi nka ‘Hawassa Industrial Park’ gakoreramo inganda n’ibigo mpuzamahanga bigera kuri 18 bikora ibijyanye n’imyenda.

Basuye ibigo birimo PVH izwi cyane mu gukora imyenda ifite ikirango cya Calvin Klein cyangwa Tommy Hilfiger. Banasuye igice gitunganyirizwamo imyanda ituruka mu nganda, hagamijwe kurengera ibidukikije.

Abashinzwe itangazamakuru mu biro bya Minisitiri wa Ethiopia, batangaje ko kuba Perezida Kagame yasuye inganda n’ibindi bikorwa remezo muri Ethiopia, bigamije kwigira ku bunararibonye bw’iki gihugu muri uru rwego.

Banki y’Isi itangaza ko aka gace kabayeho bwa mbere muri iki gihugu, kitezweho gutanga imirimo igera ku bihumbi 60 ndetse no kuzamura ibyo Ethiopia yohereza mu mahanga ku kigero cya Miliyari imwe y’Amadolari.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame aritabira inama nyunguranabitekerezo ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ajyanye n’imiyoborere n’imikorere yawo, kwishakamo ingengo y’imari n’ibindi.

Hari kandi inama aragirana n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagera kuri 15; abayobozi b’imiryango y’ubukungu y’uduce dutandukanye twa Afurika; ndetse n’izahuza abagize Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagabiye Perezida Kagame inka n’iyayo

Perezida Kagame yahaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy, impano y’ishusho igaragaza intore iri guhamiriza

Perezida Kagame yitegereza bumwe mu bwoko bw’amashati akorerwa muri uru ruganda

Basuye ibigo birimo PVH izwi cyane mu gukora imyenda ifite ikirango cya Calvin Klein cyangwa Tommy Hilfiger

Ubwo berekwaga imikorere ya zimwe mu nganda zikorera muri Hawasa Industrial Park

Aba bayobozi bombi kandi basuye agace kahariwe inganda kazwi nka ‘Hawassa Industrial Park’ gakoreramo inganda n’ibigo mpuzamahanga bigera kuri 18 bikora ibijyanye n’imyenda

2018-05-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ubwanditsi 02 Jan 2024
Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha

Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ubwanditsi 16 Dec 2023
Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ubwanditsi 05 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa
ITOHOZA

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Ntakirutimana Théoneste  wari Umuyobozi wa  ADEPR – Uganda, yashimutiwe  Kampala
Mu Mahanga

Ntakirutimana Théoneste wari Umuyobozi wa ADEPR – Uganda, yashimutiwe Kampala

Ubwanditsi 30 Mar 2019
BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%
Amakuru

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru