• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ubwanditsi 05 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru yizewe agera kuri Rushyashya, aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki 06 Nyakanga 2022, i Luanda muri Angola hateganyijwe umubonano hagati ya Perezida w’uRwanda, Paul Kagame, mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi Tshilombo, na Perezida Joao Lourenço wa Angola, umuhuza mu bushyamirane bwakuruwe na Kongo,ubwo yananirwaga gukemura ibibazo byayo by’ingutu, ikabigereka ku Rwanda.
Icyakora abakurikiranira hafi ibya politiki yo muri aka karere muri rusange, n’iya Kongo by’umwihariko, baribaza impamvu y’uwo mubanono ufatwa nk’imishyikirano hagati y’uRwanda na Kongo, mu gihe Kongo ihanganye n’abaturage bayo gusa, u Rwanda rwo rukagaragaza ko ntaho ruhuriye n’ ibibazo bya Kongo, kuko bireba mbere na mbere Abakongomani ubwabo, bakaba ari nabo bagomba kubishakira ibisubizo.

Basanga umubonano wa Luanda wagira akamaro gusa ari uko Tshisekedi avuye ku izima, akemerera umuhuza Joao Lourenço ko aretse gushinja u Rwanda ibinyoma, ahubwo agasaba inama y’uko yakemura ikibazo afitanye n’imitwe inyuranye y’Abanyekongo. Luanda se yaba igiye kwemeza Tshisekedi kureka gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’uRwanda?

Ubutegetsi bwa Kongo ntibwera ko umutwe wa M23 bahanganye nawo ku rugamba ari uw’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo, ahubwo Kinshasa ikavuga ko ari uRwanda rwateye Kongo. Nyamara kugeza, ubu uretse amagambo n’ibitutsi , nta kimenyetso na kimwe Tshisekedi n’ibyegera bye bari bereka isi, bigaragaza isano y’uRwanda n’iyo ntambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo na Radiyo by’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 04 Nyakanga, Perezida w’uRwanda, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko igihe cyose Abanyekongo bazaba batarumva neza umuzi w’amadidane yabo, bizagorana kuyabonera ibisubizo birambye. Perezida Kagame yavuze ko yagiriye inama abategetsi bose ba Kongo, uko bagiye basimburana, abasaba kwita ku kibazo cy’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bakareka gukandamizwa mu gihugu cyabo. Ikigaragara bamwimye amatwi, aho gukemura ikibazo mu nzira ya politiki n’ibiganiro, bahitamo intambara biboneka ko izabageza habi cyane.

Muri icyo kiganiro cyatambutse ejo kuwa mbere, Perezida Kagame yongeye kuvuga ko ikimuraje ishinga ari ukurinda imipaka n’ubusugire bw’uRwanda, icyakora asaba Kongo guhagarika ubushotoranyi, bitaba ibyo kwihangana bikazagira iherezo.

Ese Tshisekedi azava muri iyi nama yumvise ingaruza zishobora kumubaho mu gihe yakongera kurasa ku butaka bw’uRwanda, cyangwa guha icyuho abaza guhungabanya umutekano mu Rwanda?

Azayisohokamo se bagenzi be bashoboye kumwumvisha ko adakwiriye gukomeza kwica bamwe mu baturage be abaziza gusa ko bavuga ikinyarwanda? Mu gihe Perezida Tshisekedi yazava i Luanda uko yagiyeyo, adahinduye imyumvire n’imyitwarire, iyo nama izaba yabaye imfabusa.

2022-07-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Ubwanditsi 16 Mar 2024
Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 29 Jun 2020
Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Ubwanditsi 18 Jan 2018
Abadepite bo muri Malawi basuye Isange One Stop Center

Abadepite bo muri Malawi basuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 11 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga
INKURU NYAMUKURU

Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga

Ubwanditsi 17 Dec 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 Mar 2023
Ku myaka 94, Nancy Reagan Yitabye Imana
IMIKINO

Ku myaka 94, Nancy Reagan Yitabye Imana

Ubwanditsi 07 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru