• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Ubwanditsi 25 Feb 2019 Mu Mahanga

Polisi ya Uganda ivuga ko yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi umwe mu bashinzwe umutekano wo mu muhanda bivugwa ko yakorewe n’umusirikare mukuru wo ku ipeti rya Jenerali Majoro n’abandi basirikare babiri.

Muri iyo videwo yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, uwo musirikare mukuru n’abasirikare bamucungira umutekano babonwa bazengurutse umugore wahagaritse imodoka yabo kubera ikosa ryo mu muhanda.

Videwo ngufi yafashwe n’umuntu wari ushungereye, igaragaza umwe mu basirikare ashikuza akaboko k’uyu mupolisikazi Esther Namaganda ufite ipeti rya Sergeant ubwo Esther yashakaga kumurwanya.

Jenerali Majoro Matayo Kyaligonza, usheshe akanguhe, wari wambaye ishati y’umweru, agaragara agenda n’amaguru aho ibyo byaberaga yicumba imbago. Ntabwo agerageza kubuza abasirikare bamurinda gusingira uwo mupolisikazi ukorera mu muhanda cyangwa ngo ababuze kwibasira abashungereye.

Mu yindi foto, Jenerali Majoro Kyaligonza yerekanwa arambura akaboko ke akerekeza kuri Sergeant Namaganda, mu gihe abasirikare bamucungira umutekano bamufashe bamukomeje.

Nkuko Sergeant Namaganda abivuga, Jenerali Majoro Kyaligonza yamukubise urushyi mu maso, nubwo ibi nta videwo n’imwe cyangwa ifoto n’imwe ibigaragaza mu zafatiwe aho ibyo byabereye.

Brigadier Richard Karemire, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, avuga ko abo basirikare babiri bacungira umutekano Jenerali Majoro Kyaligonza batawe muri yombi.

Jenerali Majoro Kyaligonza ni n’uhagarariye Uganda mu Burundi. Yaranzwe no kutavugwaho rumwe mu myaka yashize.

Mu mwaka wa 1989, yamanuwe mu ntera kubera gukubita urushyi umupolisi. Mu mwaka wa 2001, bivugwa ko yakubise umunyamakuru, naho mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2018, yashinjwe gukubita umuturanyi we.

Nk’umusirikare mukuru ndetse akaba n’umwe mu basirikare bafashije Perezida Yoweri Museveni kugera ku butegetsi mu mwaka wa 1986, benshi bategereje kureba niba ibikorwa bye bizakorwaho iperereza ryimbitse.

2019-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Ubwanditsi 21 Feb 2022
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Ubwanditsi 30 Dec 2023
Master Card na Ericson bagiye kuzana mu Rwanda ikoranabuhanga rishya muri serivisi z’imari

Master Card na Ericson bagiye kuzana mu Rwanda ikoranabuhanga rishya muri serivisi z’imari

Ubwanditsi 13 May 2016
CNLG yatunze agatoki  umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Ubwanditsi 16 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano
ITOHOZA

Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Ubwanditsi 06 May 2017
Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Ubwanditsi 10 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru