• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Ubwanditsi 07 Oct 2016 Mu Mahanga

Kagame yabwiye abarahiye ko barahiriye inshingano kandi biyemeje gufatanya n’abandi gukomeza gukorera igihugu, no guharanira guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Nagira ngo rero ubwo baranumva ko iyo ndahiro n’ibikorwa byose bifite uburemere. Biganisha muri iyo inzira yo kubaka amajyambere. Abamaze kurahira ni ukubibutsa ko inshingano ari nk’ibisanzwe iteka tubadushaka gukora neza, no kwihutisha ibintu, no guhindura ibintu.”

Kagame yavuze ko n’ubwo usanga hari imikorere isa n’iyabaye akarande ku nzego za Leta, kuko usanga zigorana mu kwihutisha ibintu, ariko ngo abifuza ko ibintu byihuta ntabyababuza kubihorana.

Ati “Bureaucracy bisa nk’aho ari ikintu inzego za leta,…buri wese arayigaya ariko kandi buri wese akayigiramo uruhare, ntabwo numva ukuntu bihora bityo bidahinduka. Nagira ngo nibutse abarahiye n’abasanzwe ko dukwiye guhora dushakisha uko twakora ibintu bizima, no kubyihutisha kuko guta igihe nta gaciro bigira.”

Yavuze ko n’ubwo hari ibyo kunenga, ariko hari n’ibyo kwishimira kuko hari intambwe ikomeza kugaragara mu bintu bitandukanye. Gusa, ngo n’ubundi uko igihugu gitera intambwe cyihuta mu iterambere, hari ibindi biba bigutegereje.

Ati “Iyo dukora neza iteka uhora ufite impungenge z’icyo wakora kugira ngo bidasubira inyuma cyangwa ngo bigume aho biri, ahubwo bigatera imbere, akazi ntikagabanyuka kariyongera.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo habaye impinduka nk’iyakozwe, nta kindi bivuze, ngo ni ugushakisha impinduka zatuma igihugu gitera izindi ntamwe, kubera ko ngo n’abatakiri mumyanya bari barimo bitabavanyeho inshingano.

Ati “Kuko bajya ahandi, bazajyahandi n’umuntu ku giti cye,…ntabwo burya inshingano ikuvaho no ku giti cyawe uhora ushaka kugira ngo utange umusanzu wawe, uruhare rwawe ku nyungu zimwe n’iza rusange. Iyo byabaye bitya bikwiye kumvikana mu buryo bworoshye ntibikaremerezwe, ahubwo biduhe gushaka kurushaho gukora neza.”

Perezida kandi yaboneyeho gutangaza n’ubundi bugororangingo ku itangazo ryasohotse, avuga ko Minisitiri Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi ku Kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, ngo ni Ambasaderi ariko aracyari no muri Guverinoma (cabinet).

Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

-4270.jpg

Minisitiri Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi

2016-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 Apr 2021
Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Ubwanditsi 03 Apr 2019
Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yasojwe nta nkomyi – Polisi y’u Rwanda

Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yasojwe nta nkomyi – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 21 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.
Amakuru

Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Ubwanditsi 12 Jun 2021
Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko  nibyo byaranze  RNC muri 2016
ITOHOZA

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko nibyo byaranze RNC muri 2016

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Abanyarwanda bayobowe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare begukanye igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37
Amakuru

Abanyarwanda bayobowe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare begukanye igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37

Ubwanditsi 27 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru