• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Ubwanditsi 06 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Ugutsindwa kw’abiyise ingabo za Kayumba muri Congo kwa kuruye umwiryane  n’intambara y’amagambo irimo guca  ibintu ku mbuga nkoranyambaga na za radio zikorera kuri internet z’abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda. Abahoze muri RNC uwo mutwe ugizwe n’abantu ahanini bavuye mu Rwanda bahunze ibyaha bakoze cyangwa andi makosa barimo Marara, Rudasingwa n’abandi.. benshi babanje  kuba muri RNC nayo yaje gucikamo ibice mbere yo gutangiza ishyaka rya RRM, ISHAKWE n’ayandi…Barashinja Kayumba kwicisha abanyarwanda yashutse kugeza ubwo abashoye mu ntambara mu mashyamba ya Congo, abizeza ibitangaza we yigaramiye muri Afrika y’epfo.

Rudasingwa Theogene, agaruka ku mpamvu yatumye bacikamo ibice muri RNC kubera Kayumba n’agatsiko k’abahoze mu gisilikare ka koreraga mu kwaha kwe, avuga ko atumva ukuntu amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera muri Congo, aho Kayumba yashutse bamwe mu bahoze mu gisilikare n’abandi yagiye akusanya mu nkambi z’impunzi muri Uganda, abashora mu ntambara muri RDC ku nyungu ze bwite kugeza ubwo bari bafite ibirindiro mu misozi ya Minembwe, bakaza kuhashirira nyuma yo gukubitwa ikibatsi cy’amasasu ndetse abandi bagapfira mu nzira basubira muri Uganda. Akavuga ko ibi Kayumba akwiye kubibazwa dore ko n’ ibimenyetso bihari bishobora kumugeza no muri ICC [ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha], amafoto  imirambo y’ abanyarwanda  acicikana hirya no hino n’andi  mafoto agaragaza  ababoshye bari ku ngoyi. ati “Ibintu biteye agahinda kayumba yakoze yicisha abanyarwanda. Ibi byose  Rudasingwa akabibonera muri Politiki mbi ya Kayumba. Ndetse akabona ko aho kugirango bashirire muri Congo abasigaye yo nibura bajya mu  Rwanda bagasaba imbabazi.

Noble Marara nawe yanditse kurukuta rwe rwa facebook aho ashinja Kayumba Nyamwasa ubugambanyi bwatumye amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera muri Congo mu ntambara yabashoyemo mu misozi ya Minembwe, akemeza ko itari ngombwa cyane ko ikomeje kugwamo inzirakarengane z’ abanyarwanda benshi  Kayumba yashutse abinjiza mu ngirwa ngabo ze ati :” Reka ntangirire mu mwaka wi 1990 ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiye ruyobowe na Fred Rwigema. Uyu mugabo Kayumba [ uzwi kwizina rya Kaginga ] Nyamwasa ufite inkomoko ku babyeyi bakomoka muri Uganda [ bakiga ] yaje kumenyekana cyane muri RPA nka maneko mukuru wari wizewe.

Ariko mu mwaka w’2010, nibwo yatangije umutwe wa Rwanda National Congress afatanyije na Rudasingwa, Gahima, na Nyakwigendera Col Patrick Karegeya mu by’ukuri Kayumba ntiyigeze ahagarika itekinika  ryari rishingiye kunyungu ze bwite kwiyegereza abasilikare n’abacuruzi bakomeye agamije kugera kubutegetsi abifashijwemo na Sebarenzi Joseph ndetse na Bizimungu Pasteur. Marara avuga ko aho Kayumba ahungiye yaciyemo ibice impunzi, aremamo  udutsiko twe ashingiye kuriwe n’umugore we. Urugero ni nko gushyira muramu we Frank Ntwali imbere akivanga mu mirimo yose yishyaka RNC  cyane cyane aho yabonye amafranga akiyita General kandi ari umuturage usanzwe.

Marara ati :”Ntibyaciye kabiri nyuma y’urupfu rwa Karegeya wari umubangamiye cyane yahise yigizayo Rudasingwa, Musonera , Joseph Ngarambe na Gahima ubwo Kayumba atangira kwerekana uwo ariwe ahamagara P5 yabaringa ayaka amafranga yo kujya mu ntambara barayamuha aho kuyishyira mu gikorwa nyirizina ahubwo agana iyubucuruzi bw’amabuye yagaciro muri Tanzaniya aho yakoranaga na Rwarinda Mike waje kuburirwa irengero.

Rwarinda Mike

Ntiyarekeye aho kuko yaguze na za rukururana azishyira muri Mozambique ku mucuruzi bita Alex arangije ashora imari mu bucuruzi bw’ibiribwa (ibishyimbo,ubunyobwa,ingano) abishinga Mutabazi Etienne bakunze kwita Kanyarengwe, asigaye ayaguramo inzu mu Bwongereza icungwa na Ali Abdul kalimu.

Yitwa Ali Abdul Karim wo muri RNC niwe kizigenza wo muri UK

Marara ati : Rero nkaba ngirango nibarize Kayumba ibibazo bikurikira:

  1. Major Nkubana waba uzi aho ari?
  2. Mike Rwarinda waba uzi aho ari?
  3. Capt Apollo Rubagumya uzi uko yageze i Kigali
  4. Col Habibu Mudasiru uzi aho ari?
  5. Maj Mugisha uzi aho ari?
  6. Capt Sibo uzi aho ari?
  7. Col Kanyemera uzi aho ari?
  8. Col Karemera uzi aho ari?
  9. Maj Ruhinda uzi aho ari
  10. Lt Col Gatera uzi aho ari n’abandi…

Akomeza ati : “Ese abana bacu twaguhaye ukabicisha inzara wibereye mu bucuruzi na famille yawe, umugore wawe ariwe ushinzwe umutungo (treasure) na muramu wawe uri kwicisha abana bacu inzara mu mashyamba ya Congo wiryamiye aho na Madamu murya imitsi ya y’impunzi z’Abahutu dore ko nta wundi wayaguha kuko bakuzi.

“Nukomeza gutakaza amaraso y’abavandimwe bacu ushuka abantu, ubizeza ibyo uzi y’uko udashoboye, wibwira y’uko utazabibazwa? Igihe ni kigera uzabibazwa n’ureba nabi n’ugukomokaho abibazwe.

Major (rtd) Habib Madhatiru na Capt Sibo Charle bari bungirije Kayumba barasiwe muri iyi mirwano

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zacanye umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ziturutse mu Ntara ya Ituri, aho byashegeshe bikomeye abarwanyi b’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.

Inyeshyamba za RNC muri Congo zahuye n’uruva gusenya

Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yose yitwaje intwaro irimo abanyarwanda bo mu mutwe wa P5, RNC na FDLR ndetse  n’abarundi bo Red-Tabara na FOREBU iyi mitwe yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage. RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR zikaba zifite intumbero yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

FARDC yahagurukanye intwaro kabombo zirimo indege z’intambara, imbunda nini, intoya n’ibisasu bya rutura ku buryo Guverinoma ya RDC yakoze ibishoboka byose ngo uyu mugambi wo guhumbahumba inyeshyamba za P5 [ Kayumba Nyamwasa ] n’abandi barwanira muri ako gace ugerweho.

2019-07-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

Ubwanditsi 19 Apr 2019
Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 22 Feb 2022
Rwamagana: Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora

Rwamagana: Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Loni yatangiye igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri Sudani y’Epfo

Loni yatangiye igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 03 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma wa BK Basketball National League 2020/2021
Amakuru

Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma wa BK Basketball National League 2020/2021

Ubwanditsi 19 Oct 2021
Liberiya: George Weah ategerejwe na benshi mu muhango wo kurahirira kuba umukuru w’igihugu.
POLITIKI

Liberiya: George Weah ategerejwe na benshi mu muhango wo kurahirira kuba umukuru w’igihugu.

Ubwanditsi 22 Jan 2018
Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama
Amakuru

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Ubwanditsi 20 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru