• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

RUSHYASHYA 11 Apr 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Komiseri mu Muryango IBUKA, Manirarora Annoncée, yavuze ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari aho ingengabitekerezo yayo ikigaragara kugeza ubwo mu bikorwa byo gutangira kwibuka muri uyu mwaka, umwe mu baturage yahagurutse ubwo abandi bumvaga ijambo rya Perezida Paul Kagame, we akavuga amagambo yibasira Abatutsi.

Akaga karagwira kubona inyangabirama mu baturage zigihari zidegembya zigambirira kugirira nabi umuryango nyarwanda aho zirandura imyaka, iyo zitema inka z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi rimwe na rimwe azikamirwa; birababaza cyane kuko ntacyo Leta y’ubumwe itagize ngo ibasubize ibuntu, bamwe bati “Ese abagome bazunamura icumu ryari ngo umuryango nyarwanda wongere ubane nkuko iteka tubishishikarizwa?” Gusa ukumira ikibi ntakura mu ruge

Byavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 10 Mata 2026.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero ruri mu Murenge wa Ngororero ndetse cyanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin.

Komiseri Manirarora yavuze ko muri ako karere ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe ikiri mbisi ndetse ku munsi wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32, abantu babiri bayigaragaje.

Ati “Ejo bundi mu Murenge wa Ndaro, ku itariki 7 Mata 2026, ku isaha Perezida wa Repubulika yatangaga ubutumwa bwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuntu umwe yarahagurutse avuga amagambo y’uruterasoni ati ‘barimo kwibuka bibuka iki?’ Ntabwo nasubira muri ayo magambo.”

Yakomeje agira ati “Kuri izo tariki 7 Mata nanone, hari umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ari na hano. Ni umubyeyi wagerageje kwiyubaka no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda yanga kuzimya igicaniro ku ivuko, ahagarura inka.”

“Uwo munsi izo nka ze barazibye kandi zakamirwaga abana b’Abanyarwanda baturanye aho ngaho. Biragaraga ko tugifite urugendo rurerure mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Manirarora yongeyeho ko hakiri ikibazo cy’imibiri y’abishwe muri Jenoside ikiboneka mu bihe byo kubaka ibikorwaremezo no gucukura imirwanyasuri kandi hari ababizi binumiye ndetse ko hari imibiri bagiye gushyingura yabonetse muri ubwo buryo nyuma y’imyaka 32.

Yaboneyeho gusaba abantu bagifite aya makuru kuyatanga kuko gushyingura uwawe ari ubundi buryo bwo gukira ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite.

Twibutse abantu ko mu Ngororero za Kibirira ariho Jenoside yageragerejwe mbere ya 1994 ndetse n’ijambo rya Mugesera ryavugiwe hafi aho, ikindi kibukwa ni uburyo i Nyange ku kiliziya ariho Padiri Seromba yarimburiyeho kiliziya abatutsi bakahashirira.

2026-04-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Ubwanditsi 04 Aug 2025
Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Ubwanditsi 05 Jun 2018
RDC: Umukandida-Perezida ushyigikiwe Kabila ari mu mazi abira

RDC: Umukandida-Perezida ushyigikiwe Kabila ari mu mazi abira

Ubwanditsi 02 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu
POLITIKI

Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC
INKURU NYAMUKURU

Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Ubwanditsi 06 Dec 2019
Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru