• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri w’Intebe azageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda za Guverinoma ku buhinzi
Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente aganira na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa n'uwa Sena, Bernard Makuza

Minisitiri w’Intebe azageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda za Guverinoma ku buhinzi

Ubwanditsi 02 Apr 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri, arageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, uko urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ruhagaze n’ingamba zihari mu kuruteza imbere.

Mu mwaka wa 2020, Guverinoma y’u Rwanda yiteze ko abakora ubuhinzi mu Rwanda bazaba bangana na 50 %, bavuye kuri 72 % babukora muri iki gihe.

Kuva mu mwaka wa 2010 muri gahunda ya guverinoma, Leta yari yihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi. Mu ibarura rya Kane ku mibereho y’ingo ryakozwe mu 2015, imirimo yahangwaga buri mwaka yari igeze ku bihumbi 146.

Urwego rw’Ubuhinzi rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu n’abagituye mu bihugu byose ku Isi. U Rwanda rurashaka kuruteza imbere mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda by’umwihariko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Mata 2018 ubwo azaba ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe azageza ku badepite n’abasenateri uko urwego ruhagaze, ibijyanye no guhunika, imbogamizi uru rwego ruhura narwo n’ingamba zihari mu kongera umusaruro n’ibyoherezwa hanze.

Muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi ni uko ubutaka bwuhirwa buzava ku buso bungana na hegitari 48.508 zo muri uyu mwaka (2016/2017) bugere kuri hegitari 102.284 muri 2024. Umwihariko uzahabwa ubuhinzi bukorerwa mu bishanga n’ubukorerwa ku buso buto hakoreshejwe ikoranabuhanga ridahenze cyane (Small-scale irrigation).

Hazongerwa ikoreshwa ry’imashini mu mu mirimo y’ubuhinzi (Mechanised farm operations) rive kuri 25% (2017) rigere kuri 50%; ndetse ubuso bw’ubutaka buhingwa nyuma yo guhuzwa buzazamuka bugere kuri hegitari 980.000 buvuye kuri hegitari 635.603.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigena ko ‘Rimwe mu gihembwe cy’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe aza gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ibikorwa bya Guverinoma’.

2018-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibitaravuzwe ku ndunduro y’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe

Ibitaravuzwe ku ndunduro y’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Ubwanditsi 08 Apr 2020
Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 May 2018
Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza yaganiriye na Gen Kabarebe ku bufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza yaganiriye na Gen Kabarebe ku bufatanye mu bya gisirikare

Ubwanditsi 08 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo
Amakuru

Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 17 Dec 2024
Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa
ITOHOZA

Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi
ITOHOZA

Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi

Ubwanditsi 18 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru