• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Ubwanditsi 01 May 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku munsi w’ejo Perezida w’u Burundi Evarisito Ndayishimiye yagiranye ikiganiro na televiziyo y’abafaransa France24 maze atangaza ibihabanye n’imbaraga ziri gukorwa kugirango amahoro agaruke mu burusirazuba bwa Congo. Inzego za Congo n’abahagarariye AFC/M23 bamaze iminsi muri Qatar barebera hamwe icyagarura amahoro dore ko Leta ya Kinshasa yahinduye cyane imvugo yayo ku mutwe wa M23, itakiwita Abanyarwanda, umutwe w’iterabwoba kandi yemera kuganira nayo nyuma yuko Tshisekedi yari yararahiye agasizora.

Hari kandi ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda na Kinshasa byaberaga muri Amerika ahgo Perezida Trump yagaragaje ko bitanga icyizere. Imvugo ya Ndayishimiye ibangamiye izi mbaraga ziri gukoreshwa.

Perezida Ndayishimiye byatangiye agambanira ingabo za EAC aho we aho gukora ubutumwa bwa EAC yafatanyije na FDLR, FARDC na Wazalendo. Aho M23 imukubitiye akanyafu aragenda yigira umwana murizi ashaka kugaragaza ko ikibazo ari u Rwanda.

Ndayishimye yemereye Tshisekedi ko yahabwa ifaranga ubundi akarimbura M23 ariko niwe waje gusanga M23 imukubise imuvana muri Kivu y’amajyaruguru imugeza ku marembo y’igihugu cye muri Kivu y’Amajyepfo.

Ndayishimiye asigaye hagati nk’ururimi nyuma yuko abacanshuro birukanwe na SADC ikikura mu mirwano dore ko batashye banyuze mu Rwanda. Ndayishimiye aririza mu itangazamakuru nyamara ntagaragaza uruhare igihugu cye gifite mu mutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Akurikiye amafaranga arashaka kurwanya abenegihugu ariko ntabwo azabigeraho.

Ingabo za Ndayishimiye zimaze iminsi zihura n’ibibazo mu misozi ya Minembwe aho abasirikari be benshi bishwe abandi barafatwa. Arashaka kwitwaza u Rwanda ngo asobanure instinzwi ye.

Nubwo yohereje ingabo zirenga ibihumbi 10, Ndayishimiye ntabwo yigeze na rimwe atsinda umutwe wa M23 no mu rugamba na rumwe, ahubwo natuze aturane neza na M23 kuko ishobora kumufungira vuba amazi n’umuriro

2025-05-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyigaragambyo i Bujumbura n’Uko Museveni yapanze ko  UBurundi bugomba gupfa akabigereka k’u Rwanda

Imyigaragambyo i Bujumbura n’Uko Museveni yapanze ko  UBurundi bugomba gupfa akabigereka k’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Ubwanditsi 14 Nov 2021
Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF yatangiye kwandika abashaka kuba aba Ofisiye
HIRYA NO HINO

RDF yatangiye kwandika abashaka kuba aba Ofisiye

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.
Mu Mahanga

Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Perezida Kagame yasuye Tanzania
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasuye Tanzania

Ubwanditsi 07 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru