• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

Ubwanditsi 28 Feb 2017 POLITIKI

Umukozi ucuriritse m’uruganda rw’ibirungo i Paris mu Bufaransa akaba n’umuteruzi w’amakarito aho muruganda rukora ‘Indyoshyandyo’ umunyarwanda waje mu kwiyamamariza kuyobora u Rwanda 2017, Phillipe Mpayimana yamaganye guverinoma yo mubuhungiro ya Padiri Thomas Nahimana.

Phillipe Mpayimana kuri ubu uri mu Rwanda aho arimo ashakisha abaturage 600, bagomba kumusinyira mu turere 30, nkuko itegeko rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ribisaba buri mukandida wese wifuza kwiyamamaza kugiti ke ko agomba kubisaba abanyarwanda nibura 600, mu turere twose.

-5919.jpg

Padiri Thomas Nahimana

Mpayimana Phillipe avuga ko iriya guverinoma ari igikorwa gifuditse, giherutse gukorerwa mu bufaransa yise ngo ni guverinoma yo mubuhungiro ya Thomas Nahimana. Ati : ‘Icyambere n’ubwo bavuga ko bashobora kuba bayikora murwego rwo guhangana na leta iriho, ahubwo nijyewe bahangana nanjye, n’umushinga wanjye mparanira kugirango urubuga rwa demokarasi rwaguke, ni ukuvuga ko niba banciye inyuma bakaba badahitamo kuba batega amatwi umushinga mbategurira barambangamiye, kandi babangamiye n’abanyarwanda bose , kuko iriya leta ni gashoza ntambara, ejo tuzumva bashyizeho ingabo ejobundi twumve batangiye gutesha umutwe abanyarwanda badusubiza mu ntambara’.

Mpayimana Philippe yavuye mu bufaransa aje kuziba icyuho,cya Thomas Nahimana wari utakibashije kugera kubutaka bw’u Rwanda.

Mpayimana akorana n’agatsiko k’ imiryango y’abafaransa bahoze muri zone Turquoise bayobowe na Hubert Védrine wari muri zone Turquoise n’akandi gatsiko kari muri leta y’Ubufaransa gafite imizi ya francois Mitterrand, Habyarimana n’Ingabo zatsinzwe, bafatanyije na “L’Internationale démocrate centrist” (IDC), ikorera Congo, Burundi, Rwanda n’irindi huriro ry’idini gatolika mu Butariyani rikorera Sant Egidio, ari nabo baha impapuro n’ibindi byangombwa, bakanatera inkunga zirimo n’ ingendo z’abayobozi ba FDRL hirya no hino, ni nabo babika amafaranga ya FDLR. Ngabo abasunitse Mpayimana Phillipe ngo aze mu rwanda gutera ibuye mu gihuru, arebe ikivumbukamo.

-5918.jpg

Phillipe Mpayimana

Philippe Mpayimana wigeze kuba umunyamakuru munkambi z’impunzi muri Congo yanditse ibitabo binyuranye birimo icyitwa “Refugies Rwandais Entre Le Marteau et l’Enclume”, bihakana bikana pfobya Jenoside yakorwe Abatutsi, aho ashinja Ingabo za APR kuba arizo zakoze ubwicanyi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Cyiza D.

2017-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Ubwanditsi 02 Jul 2017
Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Ubwanditsi 21 Feb 2016
AU yemeje gukosora inyito yakoreshaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

AU yemeje gukosora inyito yakoreshaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 03 Jul 2018
Mpayimana  Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire  ye muri NEC,  abigereranya nka ‘ Armstrong’  agera ku kwezi

Mpayimana Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire ye muri NEC, abigereranya nka ‘ Armstrong’ agera ku kwezi

Ubwanditsi 25 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bidasubirwaho Umwami Kigeli azatabarizwa  mu Rwanda
ITOHOZA

Bidasubirwaho Umwami Kigeli azatabarizwa mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Nov 2016
Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka  zikomeye  zibategereje
HIRYA NO HINO

Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka zikomeye zibategereje

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda
Mu Rwanda

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru