• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»AU yemeje gukosora inyito yakoreshaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

AU yemeje gukosora inyito yakoreshaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 03 Jul 2018 POLITIKI

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, bemeje ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, ari Umunsi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, usimbura inyito yari imaze igihe ikoreshwa.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize AU, yaberaga i Nouakchott muri Mauritania.

Ufashwe nyuma y’uko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, muri Mutarama watoye ko uwa 7 Mata buri mwaka, uva ku kuba “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” byavugwaga guhera mu 2004, ukaba “Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”.

Abakuru b’ibihugu bya AU bashimangiye ubushake bwabo mu kurwanya amakimbirane n’uko bakwiye kurushaho kurwanya ingengabitekerezo y’urwango, Jenoside n’ibyaha bishingiye ku rwango muri Afurika.

Umwanzuro wa 19 uvuga ko bemeje umwanzuro w’Akanama Gashinzwe amahoro n’Umutekano, PSC, wafatiwe mu nama ya 761 yabaye ku wa 5 Mata 2017 i Addis Ababa, “ugira tariki ya 7 Mata buri mwaka, Umunsi wa Afurika Yunze Ubumwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Ukomeza ugira uti “Inteko rusange yanemeje umwanzuro wa PSC wakosoye inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iba ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko kugaragaza neza ibyabaye n’amagambo akoreshwa ni ingenzi cyane igihe havugwa kuri Jenoside, kuko hari abakomeza gukoresha imvugo ifutamye bagambiriye kuyihakana no kuyipfobya.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yashimye intambwe imaze guterwa n’imiryango mpuzamahanga mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

2018-07-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Ubwanditsi 14 Apr 2019
U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

Ubwanditsi 18 Dec 2018
“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”

“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Ubwanditsi 18 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports
IMIKINO

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo
ITOHOZA

Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 15 May 2018
Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe  yitaba Imana
Mu Rwanda

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe yitaba Imana

Ubwanditsi 02 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru