• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Ubwanditsi 18 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umujenosideri Claude Muhayimana, kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza y’i Paris mu Bufaransa, ubwo yari amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 14 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Claude Muhayimana ni Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’Ubufaransa, akaba yari atuye ahitwa Rouen, hanavugwa abandi bajenosideri benshi. Urubanza rwe rwatangiye i Paris tariki 22 Ugushyingo uyu mwaka, ruburanishwa n’inteko y’abaturage bunganirwa n’impuguke mu mategeko. Humviswe abatangabuhamya 50, barimo n’umugore wa Claude Muhayimana, wabwiye abacamanza ko yiboneye ubwe umugabo we yica Abatutsi. Mu bamushinje kandi harimo n’abakoranye ibyaha na Claude Muhayimana, babyemeye bakanabisabira imbabazi.

Mu mwanzuro w’urukiko, abacamaza bahamije Claude Muhayimana kuba icyitso mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, dore ko ibimenyetso na nyir’ubwite atashoboye guhakana byerekanye ko yakoresheje imodoka ya Hotel Guest House yatwaraga, akajyana abicanyi mu bitero byaguyemo Abatutsi batabarika mu mujyi wa Kibuye no mu nkengero zawo. Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 15.

Abasesenguzi baganiriye na Rushyashya umwanzuro w’urukiko ukijya ahagaragra, basanga imyaka 14 y’igifungo ari mike ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha byahamye Claude Muhayimana. Icyakora bavuga ko icy’ingenzi atari umubare w’imyaka azafungwa, ko ahubwo igikuru ari ubutumwa urubanza rwe rwahaye abajenosideri, bibwiraga ko bazidegembya ubuziraherezo.

Abo basesenguzi kandi batubwiye ko kuba uru ari urubanza rwa gatatu rubereye mu Bufaransa, ari ikigaragaza ko amahanga agenda amenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikazafasha kurwanya abayipfobya n’abayihakana.

Uru rubanza rwa Claude Muhayimana rwasabye imyaka n’imbaraga nyinshi kugirango rube, dore ko mu mwaka wa 2014 yigeze gufatwa afungwa umwaka umwe gusa, aza kurekurwa ku mpamvu zitasobanutse. Kuba nyuma y’imyaka 27 undi mujenosideri akatiwe rero, biributsa abantu nka Agatha Kanziga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Col Laurent Serubuga n’abandi baba mu Bufaransa, ko nabo bazashyira bakagezwa mu butabera.

Urubanza rwa ruharwa Laurent Bucyibaruta, wari Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, rwo ruteganyijwe muri Gicurasi 2022, narwo rukazabera i Paris mu Bufaransa.

 

 

 

2021-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206

Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206

Ubwanditsi 09 Sep 2025
Jackie Umuhoza bivugwa ko ari umukobwa wa Past.Nyirigira Deo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Jackie Umuhoza bivugwa ko ari umukobwa wa Past.Nyirigira Deo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Ubwanditsi 28 Nov 2019
Brig Gen Rugumya Gacinya avuga  ko uburozi budakorera ubwinshi

Brig Gen Rugumya Gacinya avuga ko uburozi budakorera ubwinshi

Ubwanditsi 20 Apr 2016
Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Ubwanditsi 20 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza
ITOHOZA

Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja
POLITIKI

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Ubwanditsi 25 Jan 2020
Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.
Amakuru

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 18 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru