• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Ubwanditsi 24 Sep 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, UBUZIMA

Hano mu Rwanda, Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ibigo birengera abana nka NCDA, Ministeri y’Ubuzima, Iy’ubuhinzi n’ubworozi, Imiryango itari iya Leta y’u Rwanda nka USAID binyuze mu mishinga yayo nka Orora wihaze n’abandi bahagurukiye gushishikariza abanyarwanda kurya amagi byibura rimwe ku munsi kubera intungamubiri ziyagize (amagi) bityo bituma harandurwa indwara zituruka ku mirire mibi ndetse no kurwanya igwingira.

Reka turebere hamwe ibyiza byo kurya igi rimwe ku munsi

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko igi rifite akamaro kenshi mu mubiri w’umuntu aho ubushakashatsi buheruka bwasanze noneho igi rishobora kuvura zimwe mu ndwara z’umutima aho buvuga ko kurirya bifitiye akamaro imijyana ku bantu bakuze, aha rero abahanga bavuga ko kurya igi rimwe ku munsi bigabanya ibyago byo kurwara umutima ku cyigero cya 12%.

Bitewe n’ibyubaka umubiri igi ryifitemo, uwaririye bimufasha kongerera ubudahangarwa ya mijyana twavuze haruguru ndetse no kwinjiza umwuka mwiza. Muri ubu bushakashatsi kandi abahanga bavuga ko igi rimwe gusa rifasha mu kugabanya indwara zifata imigarura y’amaraso ku kigero kingana na 3 kugeza ku 10%.

Mu bundi bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuri Le journal medical mu mwaka wa 2018, buvuga ko abahanga basuzumye imirire y’abantu bageze mu za bukuru bangana n’ibihumbi 416000 basanga aba bantu bose kuko bari bafite uko barya amagi buri munsi, mu myaka 9 yonyine baje gusanga batagaragaraho indwara nka diabete ndetse n’umutima.

Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko abantu basanzwe bafata igi rimwe ku munsi baba bafite ibyago bicye byo gupfa vuba ku cyigero cya 28% ndetse bakaba banafite ibyago bicye byo kurwara indwara zifata umutima ku cyigero cya 18%.

Burya ngo umuhondo w’igi wifitemo cholesterol ihagije umubiri w’umuntu ukenera buri munsi, si ibyo gusa kandi, igi ryifitemo vitamin zitandukanye nka vitamin,A, D, E, B5, B9 ndetse na B12 kandi rifasha umuntu kugira amaso abona neza ubundi rigafasha ubwonko gukora neza.

Icyitonderwa: Si byiza kurya igi rirenze rimwe kuko bitewe n’intungamubiri nyinshi zirigize bishobora gutera ibibazo mu mpyiko ugasanga umuntu aguwe nabi. Ikindi ni uko abagore batwite bakwiye kujya birira umuhondo w’igi kuko umweru waryo ushobora kubagiraho ingaruka zitandukanye.

Gira ubuzima bwiza ufata igi rimwe ku munsi

2023-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 04 May 2023
Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo

Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo

Ubwanditsi 02 Mar 2024
Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

RUSHYASHYA 31 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UBurundi burarega Martin Ngoga, mugihe buvugwaho kunyereza asaga amadolari ibihumbi  ($200,000)  bukoresheje Mfumukeko [Umunyamabanga Mukuru Wa EAC]
INKURU NYAMUKURU

UBurundi burarega Martin Ngoga, mugihe buvugwaho kunyereza asaga amadolari ibihumbi  ($200,000)  bukoresheje Mfumukeko [Umunyamabanga Mukuru Wa EAC]

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda  biguru ntege
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Ubwanditsi 28 May 2017
Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994
ITOHOZA

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ubwanditsi 05 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru