• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo

Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo

Ubwanditsi 17 Apr 2018 POLITIKI

Ku mugoroba wo Kuwa 14 Mata 2018, Dr CP Daniel Nyamwasa yamuritse igitabo “Le Mal Rwandais” yanditse abitewe n’ishavu yatewe n’itotezwa ry’Abatutsi mu Rwanda no mu mahanga.

Iki gitabo twakwita “Akaga k’Abanyarwanda” tugenekereje mu Kinyarwanda kigizwe na paji 540 gikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kiva ayo mateka imuzi uhereye ku bukoloni ukagera kuri Jenoside nyir’izina n’ubutwari bw’ingabo za FPR zayihagaritse.

Ubwo yakimurikaga mu biganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi byateguwe na CNLG mu kiswe “Café Litéraire” yagize ati ” Le Mal Rwandais ni ibyo bihe byose byo kurimbura Abatutsi uko byagiye bisimburana.”

Muri ibyo biganiro “Café Litéraire” byitabirwa n’abanditsi b’ibitabo, imivugo, sinema, abaririmba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hagatumirwa n’urubyiruko kugira ngo rushobore kuhigira amateka yaranze u Rwanda.

Dr CP Nyamwasa yavutse mu 1957, nyuma y’imyaka ibiri gusa Abatutsi barameneshwa, ababyeyi be bamuhungana i Burundi bamuhetse.

Mu 1961 bagarutse mu Rwanda babeshywa ko amahoro yagarutse, ariko ntibahatinda bahita basubira mu buhungiro.

Ubwo bari bamaze imyaka 31 mu buhungiro mu 1990, Nyamwasa yinjiye mu gisirikare cya RPF ngo ashobore kwifatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Hagati aho, avuga ko igitekerezo cyo kwandika cyamujemo bwa mbere mu 1982 ubwo Milton Obete wari Perezida wa Uganda yafataga umwanzuro wo kwirukaba impunzi z’Abanyarwanda zigasubira iwabo mu Rwanda.

Avuga ko icyo gihe byateye agahinda Abatutsi bari mu buhungiro.
Avuga ku kababaro ko kutagira igihugu.

Agira ati “Igihugu cyanjye cyaranyirukanye n’icyo mpungiyemo kikinsubizamo.”

Dr CP Nyamwasa yahise yandika inkuru mu kinyamakuru Jeune Afrique ifite umutwe ugira uti ” Qui suis – Je?” tugenekereje bishatse kuvuga ngo ” Ndi nde?”!

JPEG - 228.4 kb
Madame Jeannette Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG bari muri ibi biganiro

Iyi nkuru ni yo yahereyeho guhera mu 1990 atangira kwandika igitabo ” Le Mal Rwandais”, aho agira ati “Twabaye ibitambo by’ibibazo by’ibihugu twahungiyemo. Abaperezida b’ibyo bihugu bagiye badutoteza.”

Dr CP Nyamwasa mu gitabo cye “Le Mal Rwandais” akomeza avuga bimwe mu byabaye imizi yo gusenya ubunyarwanda birimo nka Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi Jean Kambanda wafashe imbunda akica abaturage yari akwiye ubundi kurinda, kuba abaperezida bose babayeho kugeza 1994 baragiye batoteza Abatutsi bashaka kubatsemba ndetse n’umurage mubi w’abakoloni bagabanyijemo Abanyarwanda ibice bakanacira Umwami Musinga ishyanga.

Ati “Mutekereza guverinoma itsindwa igahitamo gutsemba abaturage bayo.”

Yanzura igitabo cye agira ati “Abanyarwanda bakwiye kuzirikana ko imbaraga bakura mu kunga ubumwe zibatera kunesha uwo ari we wese wabahangara. Igihe cyose bazemera amasomo abacamo ibice bazaba bemeye urupfu kandi nyamara iyo urugamba rutangiye ntawe uba azi uzarutsinda.”

Fred Kamugisha, umwe mu rubyiruko rwari rwirabiriye Café Litéraire yije umwanditsi ko nyuma yo kumva ibibazo u Rwanda rwanyuzemo n’imbaraga, ubuhanga n’ubwitange inkotanyiza zakoresheje mu kurubohora no guhagarika Jenoside yiteguye kuzarutenguha ahubwo na we azakora ibishoboka byose mu gukomeza 
kurwubaka.

JPEG - 1.7 Mb
Abitabiriye iri murika ry’iki gitabo babaza ibibazo

Ati “Mwatubwiye ko mu rugamba rwo kubohora igihugu umusirikare umwe w’inkotanyi muri 600 bari muri CND, yabaga ahanganye n’abasirikare 40 ba Habyarimana, twebwe tuzarenzaho nibiba ngombwa. Iki gitabo kiraduha ubutumwa nk’urubyiruko ntituzabatenguha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana, yashimiye Dr CP Nyamwasa umwanya yafashe akandika iki gitabo mu gihe asanganywe inshingano nyinshi zirimo kuvura abaturage nk’umuganga mu Bitaro bya Police ku Kacyiro kandi unafite inshingano zikomeye muri Police y’Igihugu.

Yagize ati “CNLG iragushimira umusanzu uhaye igihugu z’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ruzigira byinshi mu mateka y’u Rwanda kuri iki gitabo.

JPEG - 1.5 Mb
Dr Jean Damascene Bizimana, yashimiye Dr CP Nyamwasa umwanya yafashe akandika iki gitabo

Uyu mugoroba w’ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi wari wanitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, CG Emmanuel Gasana n’abandi.

JPEG - 1.6 Mb
Uyu mugoroba wanaranzwe n’imivugo itandukanye igaruka ku mateka

2018-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Ubwanditsi 14 Feb 2019
U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Ubwanditsi 06 Mar 2024
Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Ubwanditsi 20 Aug 2024
Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Ubwanditsi 28 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka
Mu Mahanga

Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Ibintu 5 bitangaje byavuzwe na Dr Leopold Munyakazi wakuriweho igihano cya burundu y’umwihariko
Mu Rwanda

Ibintu 5 bitangaje byavuzwe na Dr Leopold Munyakazi wakuriweho igihano cya burundu y’umwihariko

Ubwanditsi 24 Jul 2018
Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF
INKURU NYAMUKURU

Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

Ubwanditsi 10 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru