• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo

Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo

Ubwanditsi 17 Apr 2018 POLITIKI

Ku mugoroba wo Kuwa 14 Mata 2018, Dr CP Daniel Nyamwasa yamuritse igitabo “Le Mal Rwandais” yanditse abitewe n’ishavu yatewe n’itotezwa ry’Abatutsi mu Rwanda no mu mahanga.

Iki gitabo twakwita “Akaga k’Abanyarwanda” tugenekereje mu Kinyarwanda kigizwe na paji 540 gikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kiva ayo mateka imuzi uhereye ku bukoloni ukagera kuri Jenoside nyir’izina n’ubutwari bw’ingabo za FPR zayihagaritse.

Ubwo yakimurikaga mu biganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi byateguwe na CNLG mu kiswe “Café Litéraire” yagize ati ” Le Mal Rwandais ni ibyo bihe byose byo kurimbura Abatutsi uko byagiye bisimburana.”

Muri ibyo biganiro “Café Litéraire” byitabirwa n’abanditsi b’ibitabo, imivugo, sinema, abaririmba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hagatumirwa n’urubyiruko kugira ngo rushobore kuhigira amateka yaranze u Rwanda.

Dr CP Nyamwasa yavutse mu 1957, nyuma y’imyaka ibiri gusa Abatutsi barameneshwa, ababyeyi be bamuhungana i Burundi bamuhetse.

Mu 1961 bagarutse mu Rwanda babeshywa ko amahoro yagarutse, ariko ntibahatinda bahita basubira mu buhungiro.

Ubwo bari bamaze imyaka 31 mu buhungiro mu 1990, Nyamwasa yinjiye mu gisirikare cya RPF ngo ashobore kwifatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Hagati aho, avuga ko igitekerezo cyo kwandika cyamujemo bwa mbere mu 1982 ubwo Milton Obete wari Perezida wa Uganda yafataga umwanzuro wo kwirukaba impunzi z’Abanyarwanda zigasubira iwabo mu Rwanda.

Avuga ko icyo gihe byateye agahinda Abatutsi bari mu buhungiro.
Avuga ku kababaro ko kutagira igihugu.

Agira ati “Igihugu cyanjye cyaranyirukanye n’icyo mpungiyemo kikinsubizamo.”

Dr CP Nyamwasa yahise yandika inkuru mu kinyamakuru Jeune Afrique ifite umutwe ugira uti ” Qui suis – Je?” tugenekereje bishatse kuvuga ngo ” Ndi nde?”!

JPEG - 228.4 kb
Madame Jeannette Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG bari muri ibi biganiro

Iyi nkuru ni yo yahereyeho guhera mu 1990 atangira kwandika igitabo ” Le Mal Rwandais”, aho agira ati “Twabaye ibitambo by’ibibazo by’ibihugu twahungiyemo. Abaperezida b’ibyo bihugu bagiye badutoteza.”

Dr CP Nyamwasa mu gitabo cye “Le Mal Rwandais” akomeza avuga bimwe mu byabaye imizi yo gusenya ubunyarwanda birimo nka Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi Jean Kambanda wafashe imbunda akica abaturage yari akwiye ubundi kurinda, kuba abaperezida bose babayeho kugeza 1994 baragiye batoteza Abatutsi bashaka kubatsemba ndetse n’umurage mubi w’abakoloni bagabanyijemo Abanyarwanda ibice bakanacira Umwami Musinga ishyanga.

Ati “Mutekereza guverinoma itsindwa igahitamo gutsemba abaturage bayo.”

Yanzura igitabo cye agira ati “Abanyarwanda bakwiye kuzirikana ko imbaraga bakura mu kunga ubumwe zibatera kunesha uwo ari we wese wabahangara. Igihe cyose bazemera amasomo abacamo ibice bazaba bemeye urupfu kandi nyamara iyo urugamba rutangiye ntawe uba azi uzarutsinda.”

Fred Kamugisha, umwe mu rubyiruko rwari rwirabiriye Café Litéraire yije umwanditsi ko nyuma yo kumva ibibazo u Rwanda rwanyuzemo n’imbaraga, ubuhanga n’ubwitange inkotanyiza zakoresheje mu kurubohora no guhagarika Jenoside yiteguye kuzarutenguha ahubwo na we azakora ibishoboka byose mu gukomeza 
kurwubaka.

JPEG - 1.7 Mb
Abitabiriye iri murika ry’iki gitabo babaza ibibazo

Ati “Mwatubwiye ko mu rugamba rwo kubohora igihugu umusirikare umwe w’inkotanyi muri 600 bari muri CND, yabaga ahanganye n’abasirikare 40 ba Habyarimana, twebwe tuzarenzaho nibiba ngombwa. Iki gitabo kiraduha ubutumwa nk’urubyiruko ntituzabatenguha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana, yashimiye Dr CP Nyamwasa umwanya yafashe akandika iki gitabo mu gihe asanganywe inshingano nyinshi zirimo kuvura abaturage nk’umuganga mu Bitaro bya Police ku Kacyiro kandi unafite inshingano zikomeye muri Police y’Igihugu.

Yagize ati “CNLG iragushimira umusanzu uhaye igihugu z’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ruzigira byinshi mu mateka y’u Rwanda kuri iki gitabo.

JPEG - 1.5 Mb
Dr Jean Damascene Bizimana, yashimiye Dr CP Nyamwasa umwanya yafashe akandika iki gitabo

Uyu mugoroba w’ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi wari wanitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, CG Emmanuel Gasana n’abandi.

JPEG - 1.6 Mb
Uyu mugoroba wanaranzwe n’imivugo itandukanye igaruka ku mateka

2018-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

RUSHYASHYA 03 Jun 2026
1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Ubwanditsi 24 Dec 2024
Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Biro Politiki ya FOREBU: Niyombare yatorewe kuyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Nkurunziza
Mu Rwanda

Biro Politiki ya FOREBU: Niyombare yatorewe kuyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Nkurunziza

Ubwanditsi 28 Jan 2016
Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul
INKURU NYAMUKURU

Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul

Ubwanditsi 10 Sep 2018
U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali
Amakuru

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Ubwanditsi 21 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru