• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo

Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo

RUSHYASHYA 11 Sep 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Kayibanda Gregoire ni mwene Rwamanywa Leonidas na Nyirambeba Caroline. Yavukiye i Tare muri Paruwasi Musambira, mu Karere k’ubu ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, tariki 1 Gicurasi 1924. Bavuga ko nta gisekuru afite mu Rwanda. Se Leonidas Rwamanywa yavukiye mu Rwanda ahagana 1895, ariko sekuru yari umunyekongo wahungiye mu Rwanda ahagana muwa 1862, igihe igitero cy’ingabo z’ababiligi ziyobowe na Colonel Dhanis, zari zije kurwanya Abatetera bari bivumbagatanyije ku bakoloni b’ababiligi. Abatetera ni ubwoko bw’abanyekongo bo muri Province ya Sankuru, ari nabwo intwari ya Congo Patrice Emery Lumumba akomokamo.

Rwamanywa na Nyirambeba babyaranye abana cumi na batatu, ariko batanu bonyine nibo bakuze, abandi bapfaga bakiri impinja! Amashuri abanza yayize aho iwabo i Tare muri Paruwasi Musambira, kuva 1932 kugeza 1934. Nyuma ayakomereza i Kabgayi kuva 1934 kugeza 1937. Yahise yinjira muri Seminari Ntoya St Leon y’i Kabgayi, ayirangiza muri 1943, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, kugeza tariki 15 Ugushyingo 1948, ubwo yafataga icyemezo cyo kuvamo, ajya kwigisha. Yamaze iwabo amezi abiri arwaye, hanyuma yorohewe tariki 20 Mutarama 1949, Kayibanda atangira akazi k’ubwarimu muri Institut Leon Classe, ishuri ry’imyuga ryabaga ku Kicukiro, aho yigishaga igifransa, Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Iyobokamana. Iryo shuri niryo ryaje guhinduka Ecole Technique Officielle (ETO) Kicukiro muri 1952.

Yashakanye na Mukagatare Verediyana (1926- 13/10/1974), tariki 25 Gicurasi 1950, babyarana abana icumi. Umwe mu bakobwa be witwa Marie Assumpta Kayibanda yarongowe na Faustin Twagiramungu (1945-2023). Umuhungu mukuru wa Kayibanda witwaga Pio Kayibanda, yitabye Imana tariki 5/8/2020 i Bruxelles mu Bubiligi, ku myaka 69, azize indwara y’umutima. Umukobwa muto wa Kayibanda witwa Sylvia, yari ku ibere igihe bakorera Kayibanda kudeta, tariki 5/7/1973.

Kayibanda i Kabgayi

Kuva ageze i Kabgayi muri 1953, Kayibanda yakoze imirimo inyuranye cyane cyane mu burezi, aho yayoboye ikinyamakuru cy’ishyirahamwe ry’abarimu cyitwaga Turerere Imana. Yayoboye Umuryango wa Legion de Marie, ayobora ibinyamakuru L’Ami na Kinyamateka, akora ingendo nyinshi mu Bubiligi ayo yafashe amahugurwa anyuranye. Muri icyo gihe nibwo yagiye muri politiki ku buryo bweruye, afatanya na bagenzi be bashinga ishyaka rya Parmehutu, rikuraho ingoma ya cyami tariki 28/1/1961 mu cyiswe Coup d’Etat de Gitarama. Prezida wa mbere aba Dominique Mbonyumutwa kugeza tariki 26/10/1961, ubwo yasimburwaga na Kayibanda, wagumye ku butegetsi kugera tariki 5/7/1973 ubwo General Major Habyarimana Juvenal na bagenzi be, les Camarades du 5 Juillet, bamukoreraga kudeta. Cyakora mbere y’iyo kudeta, Itegeko Nshinga ryo kuwa 24 Ugushyingo 1962, mu ngingo yaryo ya 56, ryavugaga ko Prezida wa Repubulika atemerewe kurenza manda eshatu z’imyaka ine ryaravuguruwe, kugira ngo Gregoire Kayibanda azabashe kwiyamamaza mu matora yari ateganyijwe mu Nzeri 1973.

Manda eshatu z’imyaka ine yari azirangije, kuko yari yaratowe ubwa mbere muri 1961. Bahise bahindura n’ingingo yabuzaga umukandida urengeje imyaka 60 y’amavuko kwiyamamaza ku mwanya wa Prezida wa Repubulika. Ibi rero bivuga ko hari abari batishimiye iryo vugururwa ry’Itegeko Nshinga batashakaga ko Kayibanda akomeza kuyobora u Rwanda.

Urupfu rwa Perezida Kayibanda

Kayibanda amaze guhirikwa ku butegetsi yafungiwe muri ISAR Rwerere, hariya hejuru y’Urugezi rwa Basebya ba Nyirantwari, ubu ni mu Karere ka Burera. Yafunganywe n’umugore we Mukagatare Verediyana n’umwana wabo w’umukobwa witwa Sylvia wari ku ibere. Nyuma y’amezi atatu, Mukagatare bamwemereye gusubira mu rugo rwabo i Gitarama n’umwana yonsaga. Tariki 26/6/1974, Kayibanda urukiko rwa gisirikari rwamukatiye igihano cy’urupfu we n’abandi banyapolitiki barindwi. Iteka rya Prezida no.141/04 ryo kuwa 19/7/1974 rwamuhanishije igifungo cya burundu. Tariki 11/9/1974 Kayibanda yagiye gufungirwa iwe mu rugo i Kavumu hafi ya Kabgayi. Nyuma y’ukwezi kumwe, umugore we Verediyana Mukagatare yitaba Imana, tariki 13/10/1973. Kayibanda asigarana n’umuhungu we Pio wari ufite imyaka 22.

Muri 1975, Lieutenant Mutabaruka wakomokaga i Byumba ni we wari ushinzwe gucunga imfungwa Kayibanda Gregoire, kuko ari we wari uyoboye Camp Gitarama. Elie Sagatwa yaje kumusaba kwica Kayibanda, ariko Mutabaruka bimutera ubwoba, agisha inama Seminega Fulgence, umunyabyumba w’iwabo wari Prezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku ngoma ya Kayibanda. Seminega yamugiriye inama yo kuzasaba Sagatwa kubishyira mu nyandiko.

Aho kubyandika, Sagatwa yahise afata icyemezo cyo kwimura Lieutenant Mutabaruka, amusimbuza Lieutenant Papias Munyandekwe. Mutabaruka yahanishijwe kuguma ku ipeti rya Lieutenant imyaka umunani. Nyuma yo gusimbura Lieutenant Mutabaruka, ni bwo Kayibanda yishwe

Umwanditsi Padri Hildebrand Karangwa, akomeza agira ati : « Iri yicwa ryemezwa n’umwanditsi Bonaventure Mureme Kubwimana, mu buhamya bwatanzwe na kaporali wiswe Giti wakomokaga i Byumba, akaba yari mu basirikari barindaga imfungwa Kayibanda umunsi yitaba Imana. Mureme avuga ko Kayibanda yishwe na Sagatwa afatanyije n’abasirikari barindaga urugo rw’i Kavumu barimo na kaporali Giti, ari nawe watanze ubu buhamya kubuvuga bimugoye.

Kayibanda yishwe tariki 15/12/1976 mu masaha y’agasusuruko. Abo basirikari barimo Sagatwa bishe Kayibanda bamunyukanyuka mu mbavu bakoresheje za botine. Mureme avuga ko mu masaha y’ikigoroba cy’uwa 15/12/1976, ifatwa ry’abo basirikari ryari ikinamico. Urupfu rwa Kayibanda rwahise ruba ibanga. Pierre Celestin Kabanda wari prefet wa Gikongoro muri 1976, yanditse ko urwo rupfu yarubwiwe na Padri Stanislas Dejamblinne wari padri mukuru wa paruwasi Cyanika, nawe ari ibanga yongorewe na Mgr Andre Perraudin.

Bukeye, ku itariki 16/12/1976, Kayibanda yashyinguwe iwe i Kavumu misa isomwa n’abepiskopi bose bo mu Rwanda. Muri iyo misa hari na komanda Elie Sagatwa, muramu wa Prezida Habyarimana, akaba n’umunyamabanga we wihariye, hari na Capitaine Kanyandekwe wayoboraga abasirikari i Gitarama. Hari n’abandi basirikari baje kubahiriza icyo gikorwa. Nyuma iryo tsinda ry’abishe Kayibanda ryakorewe igisa no gusezererwa mu gisirikari, bahabwa umushahara w’imyaka ibiri, ubundi babacira mu makomini bavukamo, kandi babuzwa kuyarenga » (Karangwa, pp.257-258)

  1. Karangwa, H., 2021, PARMEHUTU (1959-1973). Imwe mu nkomoko za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Kabgayi na Kayibanda, 2e edition, Kigali, ISBN: 979-10-93440-44-6

 

2026-09-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Ubwanditsi 31 Dec 2020
Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Ubwanditsi 19 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera
Amakuru

Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera

Ubwanditsi 22 Feb 2022
Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.
Mu Mahanga

Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.

Ubwanditsi 28 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru