• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Ubwanditsi 25 May 2017 Mu Rwanda

Bamwe mu bakozi bo mu ngo na ba nyakabyizi barasaba koroherezwa kwitabira gahunda y’amatora,ndetse bakazahabwa n’umwanya wo gutora Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Kanama 2017.

Ibi barabisaba mu gihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’igihugu,bagasaba abakoresha kumva ko abakozi bo muri ibi byiciro bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo.

Hitiyise Emmanuel(izina rihinduye) wo mu murenge wa Rubavu,afite imyaka 19 imwemerera gutora,akora akazi ko mu rugo,avuga ko abakoresha babo babima uruhushya rwo kwitabira inama bakavuga ko bituma batamenya gahunda zigezweho za Leta harimo n’amatora.

Yagize ati:”…ba boss ntibatwemerera kuva mu kazi kandi tuba dushaka kujya mu nama n’abandi ariko gutora tuzatora….numva bajya batanga umwanya natwe tukajya mu nama nk’abandi…”

Ibi Hitihise abisangiye n’abandi bakozi bo mu ngo mu turere twa Nyabihu na Rubavu,batashatse gufatwa amajwi n’amazina yabo ntatangazwe kubera gutinya ba shebuja bagaragaza ko babuzwa kujya mu bikorwa binyuranye kubera akazi baba bahawe.

Tuyisenge Ceraphine ukora muri Papeterie mu murenge wa Rambura ugiye gutora bwa mbere kuko yujuje imyaka 21,we avuga ko nta umubuza kwitabira gahunda za Leta harimo n’amatora.

Tuyisenge agira ati:”…barandeka nkajya mu nama,…turakinga tukajyayo;ntabwo boss(umukoresha) bimubangamira.Nzakinga njye gutora ndabyemerewe…”
Tuyisenge asaba ko abandi bakoresha na bo bafasha abakozi babakorera kwitabira gahunda zose zirebana n’amatora kuko ari uburenganzira bwabo kandi bikaba bidatwara umwanya munini.

Yagize ati:”…ubutumwa natanga ni uko babareka bakajya gutora bava mu matora wenda bagakora kuko gutora ni byiza.

Abakoresha bavuga ko batabuza abakozi babo kwitabira gahunda za Leta zirimo n’amatora.

Iribagiza Bernadette,umucuruzi wo mu murenge wa Karago,akarere ka Nyabihu, avuga ko aha umwanya abakozi be bakajya mu nama zihugura abaturage ku matora kandi ko azabaha n’umwanya bakajya gutora.

Iribagiza yagize ati:”…iyo igihe cy’inama kigeze,abakozi bose turababwira bakajya mu nama kugira ngo bitabire igikorwa cya Leta,amatora turayiteguye.

Ibyo Iribagiza avuga ntanyuranya na Noheli Dusengimana ucururiza mu murenge wa Karago,akarere ka Nyabihu uvuga ko atakwima umwanya abakozi be.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu ntara y’Iburengerazuba, Hadji Djamada Karimunda avuga ko bahura n’abakoresha babasaba korohereza abakozi babo,akanasaba abakoresha kumva uruhare babifitemo.

Yagize ati:”…Ibyo tubisaba abakoresha tukababwira ko na bo ari abanyarwanda nk’abandi bafite uburenganzira bwabo busesuye kuba bakwitabira ibikorwa by’amatora.Ibyo birasaba kuganira kuko hari umukozi n’umukoresha akamugenera nibura igihe gito bakaba bakwitabira izo nyigisho…”

Hadji Karimunda akomeza avuga ko hari inyigisho zitangwa mu bihe binyuranye harimo n’umunsi w’umuganda kandi bikaba bikorwa no mu ngeri zinyuranye z’abaturage,kandi ko ubwo bukangurambaga bukomeje.

-6657.jpg
Abakozi bo mu ngo n’abandi bakora imirimo ya nyakabyizi ni bamwe mu bagira umwanya muto bigengaho;ibi bikaba byabangamira ubwitabire komisiyo yifuza ko bwarenga 98% yo mu matora aheruka nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku itariki ya 17 Gicurasi 2017.

-6656.jpg

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kalisa Mbanda

Sam Kwizera -Rushyashya

2017-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Ubwanditsi 20 Apr 2021
Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Amagambo atangaje ya Twagiramungu  ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘

Ubwanditsi 13 Aug 2017
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

RUSHYASHYA 27 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iperereza rya Polisi k’urupfu rwa Mugabo Theoneste wishwe aciwe ijosi
Mu Mahanga

Iperereza rya Polisi k’urupfu rwa Mugabo Theoneste wishwe aciwe ijosi

Ubwanditsi 22 Jun 2016
Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza

Ubwanditsi 21 Dec 2017
Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”
Amakuru

Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”

Ubwanditsi 01 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru