• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

  • Jenoside ikomeje kwambika ubusa Interahamwe: Teganya Jean Léonard Yoherejwe na Amerika mu Rwanda   |   10 Nov 2026

  • Ibigarasha byataye umutwe kubera Hotel ya Pasteur Bizimungu bibura ayo bicira n’ayo bimira   |   10 Nov 2026

  • AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y’imyaka ibiri   |   05 Nov 2026

  • Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye   |   05 Nov 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza

AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza

RUSHYASHYA 13 Sep 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Amakipe ahagarariye u Rwanda n’ay’ibihangange byo muri Sudan akomeje kwitwara neza mu marushanwa ya CAF, ibi bibaye ku nshuri ya kabiri aho aya makipe ya Al Hilal Omdurman na Al Merrikh ari gukinira mu Rwanda ku ncuro ya kabiri.

APR FC na Rayon Sports zahesheje u Rwanda ibyishimo nyuma yo kubona itike yo gukomeza mu kiciro cya kabiri cy’amarushanwa ya CAF.

APR FC yasezereye Les Aigles du Congo nyuma yo kuyitsinda 3-1 mu mikino yombi, umukino ubanza APR FC yari yatsinzwe igitego kimwe ku busa, mu gihe mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Amahoro, ikipe y’ingabo z’igihugu yatsinze umukino ku bitego 3-0.

Muri uyu mukino wa CAF Champions League, Kateni wa APR FC, Djibril Cheickh Ouattara yatsinze ibitego bibiri naho ikindi kimwe gitsindwa na myugariro Ishimwe Christian.

Ibi bivuze ko mu ijonjora rya Kabiri rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri uyu mugabane, APR FC izahura na Zamalek yo mu Misiri yo yasezereye Association Sportive du Port yo muri Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi.

Muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports na yo yakomeje mu kindi kiciro, ni nyuma yo kunganya 0-0 na Panthère Sportive du Ndé mu mukino wo kwishyura, bityo umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, bityo Rayon Sports ikomeza ku gitego yatsindiye hanze.

Ku rundi ruhande, Al Hilal Omdurman na Al Merrikh, amakipe akomeye yo muri Sudan ari gukinira mu Rwanda, na yo akomeje gutanga isura nziza mu marushanwa ya CAF.

Al Hilal yatangiye neza CAF Champions League itsinda Aigle Noir yo mu Burundi ibitego 2-0, mu gihe Al Merrikh yatsinze Power Dynamos yo muri Zambia 1-0 mu mukino ubanza.

Mu mukino wo kwishyura Al Merrikh yatsindiye muri Mozambique Power Dynamos 1-0, bityo ikomeza mu kiciro cya kabiri cya Champions League.

Kuva mu mwaka ushize, Al Hilal na Al Merrikh byahzahaweawe uburenganzira bwo gukina shampiyona y’u Rwanda, mu rwego rwo kubona aho bikorera no gukomeza ibikorwa byabyo mu gihe Sudan ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.

Ibyo byatumye u Rwanda rubona amahirwe yo kwakira aya makipe abiri akomeye ku mugabane w’Afurika.

Ubu, APR FC, Rayon Sports, Al Hilal Omdurman na Al Merrikh zose zikomeje urugendo rwazo mu marushanwa ya CAF, ibintu bishimangira ko u Rwanda rukomeje kugira uruhare rukomeye mu kwakira no guteza imbere imikino yo ku rwego rwa Afurika.

ImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImage

2026-09-13
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora

Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora

Ubwanditsi 25 Oct 2022
‘ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ‘  – Polisi y’u Rwanda

‘ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ‘ – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 23 May 2017
RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali

RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali

RUSHYASHYA 24 May 2026
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame
Mu Mahanga

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda
Amakuru

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2022
Kenya amatora  ya Perezida agiye gusubirwamo
Mu Rwanda

Kenya amatora ya Perezida agiye gusubirwamo

Ubwanditsi 01 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru