• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 07 Dec 2020 Amakuru, IMIKINO

Muri aya makipe yabanjemo Abakinnyi 11 nk’uko bisanzwe

AS Kigali: Bate Shamiru, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Ntamuhanga Tumaini Tity (c), Kalisa Rashid, Nsabimana Eric, Shabani Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri na Aboubakar Lawal.

Orapa United: Malapela, Kgaswane (c), Mosige, Hlabano, Makopo, Nyamanjiva, Gagoangwe, Mabaya, Elias, Makgantai na Kebatho.

Ni igitego cyatwinzwe mu minota ya nyuma gitsinzwe n’Umukinnyi ukomoka muri Nigeria Abubakar Lawal, Akaba ari nacyo gitego rukumbi cya AS Kigali yatsinze Orapa United 1-0, Byatumye iyisezerera ku gitego cyo hanze nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi. AS Kigali yagiye gukina uyu mukino ibisobanukiwe ko isabwa gutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro kuko yari yatsindiwe muri Botswana ibitego 2-1.

Umutoza wa AS KIGALI, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka eshatu gusa mu bakinnyi babanjemo, hajyamo Bate Shamiru, Karera Hassan na Ishimwe Christian.

Uburyo bwa mbere bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ni ubwo ku munota wa 29, aho Abubakar Lawal yateye umupira n’umutwe, uca hejuru y’izamu. Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangira, Hakizimana Muhadjiri yacomekeye umupira muremure Shabani Hussein Tchabalala, umunyezamu Malapela asohoka nabi usa n’umurenga, ariko ku bw’amahirwe akozaho intoki ujya muri koruneri.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, havamo Ntamuhanga Tumaini Tity hinjiramo Orotomal Alex. Ikipe y’umutoza Nshimiyimana yasatiriye cyane, ibona uburyo burimo ishoti ryatewe na Tchabalala, umupira uca hejuru y’izamu mu gihe Nsabimana Eric Zidane yatereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina, nabwo umupira uca hejuru.

Ku munota wa 74, Lawal yahushije igitego ku mupira yari ahinduriwe na Rugirayabo ateye mu izamu umunyezamu arawufata. Mu minota ya 80, AS Kigali yabonye uburyo bubiri bukomeye, imipira yatewe na Bayisenge Emery ku muterekano ndetse n’uwa Ishimwe Christian, isubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Byasabye gutegereza umunota wa 90, Abubakar Lawal atsinda igitego cyari gikenewe ku mupira yaherejwe na mugenzi we, Orotamal Alex. Gutsinda uyu mukino byahesheje AS Kigali gukomeza mu ijonjora rya kabiri ku gitego yatsindiye hanze. Izabanza kwakira KCCA yo muri Uganda hagati ya tariki ya 22 n’iya 23 Ukuboza mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kampala hagati ya tariki ya 5 n’iya 6 Mutarama 2021.

2020-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo

Ubwanditsi 01 May 2022
Miss Muyango yemeye kuba umugore wa Kimenyi Yves

Miss Muyango yemeye kuba umugore wa Kimenyi Yves

Ubwanditsi 01 Mar 2021
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

RUSHYASHYA 24 Mar 2026
Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ubwanditsi 18 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Uncategorized

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 31 Jan 2023
Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri
Amakuru

Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri

Ubwanditsi 22 Apr 2024
Malawi: Umunyarwanda yiyahuriye muri kasho
HIRYA NO HINO

Malawi: Umunyarwanda yiyahuriye muri kasho

Ubwanditsi 23 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru