• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yemeye ko ubwo yavugaga ku kibazo cy’insengero zimaze iminsi zifunzwe yakoresheje amagambo ataboneye, ibintu ashimangira ko yatewe n’amarangamutima.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rumaze iminsi rukora ubugenzuzi rufatanyije n’inzego z’ibanze, bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje.

Ubwo bugenzuzi bwasize insengero hafi 8000 hirya no hino mu gihugu zifunze imiryango by’igihe gito kuko zitujuje ibisabwa.

Ubwo Dr. Rutayisire yaganiraga n’imwe mu miyoboro itandukanye ya YouTube mu Rwanda, yakoresheje amagambo akomeye avuga ko gufunga insengero byakoranywe ubukana budasanzwe.

Bimwe mu byo yavuze yagize ati “Iyo ufunze urusengero hari umuntu uba uhemukiye, ushobora kuba utizera Imana ariko uriya muntu wizera Imana na we akeneye ko umutwara neza kuko ntabwo bose bafata ibyemezo.”

Nyuma y’iminsi mike Dr. Rutayisire avugiye aya magambo mu ruhame, tariki 6 Kanama yaje kugaragara ku kinyamakuru cya MAX TV yemera amakosa atatu yakoze ndetse ahamya ko yabivuze ku bw’amarangamutima.

Ati “Ubundi iyo ukora imbwirwaruhame wirinda kuvuga ibintu by’amarangamutima kuko iyo ajemo uba warebye uruhande rumwe kuko nka hariya navuze ndeba uruhande rw’abapasiteri n’abakirisito, ikosa rya kabiri ryabaye, nshingiye kuri Bibiliya ndisobanura; ivuga ko igihe mugenzi wawe agukoshereje ukwiye kubanza ukamwegera.”

“Nagakwiye kuba narahamagaye umuyobozi wa RGB nkabanza nkamubaza amakuru nti mwakoze ibiki? Ikosa rya gatatu ni amagambo nakoresheje, bikunze kumbaho njyewe iyo narakaye nkoresha amagambo akakaye, hariya nakoresheje amagambo aremereye pe asatura ni ko nabyita.”

Yasobanuye kandi ko amwe mu magambo yavuze nko kujya kwica umubu ugafata inyundo, kujya kwica isazi ukayirasisha imbunda n’andi atandukanye ari yo yatumye bamwe bavuga ko yahanganye n’ubuyobozi.

 

 

2024-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Leta y’u Burundi ni  ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Leta y’u Burundi ni ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Ubwanditsi 09 Jan 2020
Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Ubwanditsi 05 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatashye ibigega bya peteroli bizajya bibika litilo miliyoni 22
Mu Mahanga

Perezida Kagame yatashye ibigega bya peteroli bizajya bibika litilo miliyoni 22

Ubwanditsi 11 Jun 2016
Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?
INKURU NYAMUKURU

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Ubwanditsi 15 Nov 2019
U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa
Mu Mahanga

U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

Ubwanditsi 30 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru