• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yatashye ibigega bya peteroli bizajya bibika litilo miliyoni 22

Perezida Kagame yatashye ibigega bya peteroli bizajya bibika litilo miliyoni 22

Ubwanditsi 11 Jun 2016 Mu Mahanga

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena yatashye ibigega bya Peteroli biherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, bikaba bifite ubushobozi bwo kubika litilo miliyoni 22 za Peteroli.

Ibyo bigega byubatswe na Société Pétrolière Ltd (SP) isanzwe icuruza ibikomoka kuri peteroli.

Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Sosiyete SP kubwo kubaka ibyo bigega bizafatira runini igihugu.

Byitezweho kongerera u Rwanda ubushobozi bwo kubika peteroli, aho kugeza ubu ibigega bihari bifite ubushobozi bwo kubika litiro miriyoni 30 z’ibikomoka kuri peteroli.

Ibigega bisanzwe bihari byubatse mu Gatsata bifite ubushobozi bwo kubika litiro miriyoni 15, iby’i Kabuye bifite ubushobozi bwo kubika litiro miriyoni eshanu.

Byiyongera ku bindi bigega biri ku kibuga cy’indege cya Kanombe no mu Rwabuye mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ igihugu mu kwihaza ku bikomoka kuri peteroli, Leta ifatanyije n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri peteroli barashaka kuzamura ubwo bushobozi bukagera kuri litiro miliyoni 150.

Perezida Kagame yavuze ko ari byiza kuba ubu bushobozi bubonetse mu gihe igiciro cya Peteroli gikomeje kumanuka, kandi ko byerekana ibigerwaho iyo Leta n’Abikorera bafatanyije mu iterambere.

Yagize ati “Ni ibyo kwishimirwa. Imbaraga nk’izi zishyirwa mu bufatanye zadufasha kugera kuri byinshi birushijeho. Tuzikomeze. Tugomba gutekereza bijyane n’igihe, tugakora bijyanye n’igihe. Ntabwo tugomba gusigara inyuma mu iterambere.Abikorera nibakomeze bafatanye na Leta mu gushora imari mu bisubiza ibibazo by’iterambere dufite.”

-2924.jpg

-2923.jpg

-2922.jpg

Yakomeje agira ati “Ikoranabuhanga ryifashishwa muri ubu bubiko rituma bukora neza, n’umutekano w’ibiburimo ukabungwabungwa.Twizeye ko uyu mushinga uzakomeza kwaguka ukagera ku rwego twifuza mu gihe cya vuba.Ibi bigega biraduha kumera nk’abari ku cyambu kuko ubusanzwe peteroli imara iminsi mu nzira izanwe hano.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ahashorwa imari habe heza kurushaho.

Source: Igihe

2016-06-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Umwana w’amezi 8 ari mu barwayi 5 bashya banduye Covid-19

Uganda: Umwana w’amezi 8 ari mu barwayi 5 bashya banduye Covid-19

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Ubwanditsi 28 Jul 2025
Ruhango: Hashojwe icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Ruhango: Hashojwe icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Ubwanditsi 28 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena
Amakuru

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ubwanditsi 04 Sep 2021
Diamond Platnumz yatunguwe no guhamagarwa na Perezida Magufuli ari mu kiganiro
Mu Rwanda

Diamond Platnumz yatunguwe no guhamagarwa na Perezida Magufuli ari mu kiganiro

Ubwanditsi 14 Mar 2017
RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

Ubwanditsi 17 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru