• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 19 Jun 2016 Mu Mahanga

Impunzi 13,319 z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ziri mu nkambi ya Gihembe, iri mu murenge wa Kageyo, ho mu karere ka Gicumbi zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Ibi zabisabwe mu mpera z’icyumweu gishize mu biganiro bahawe n’Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte, n’umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID), Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga kiri mu byo Polisi y’u Rwanda yakoze ku munsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo (Police Week) muri uyu mwaka.

Izi mpunzi zasobanuriwe umwana uwo ari we n’ihohoterwa rimukorerwa, maze basabwa kubahiriza uburenganzira bwe.

Mu butumwa bwe, Benihirwe yagize ati,”Kurera abana neza ni inshingano z’ababyeyi. Abana barezwe neza baba abenegihugu beza. Mubarinde ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi mutange amakuru y’abantu babangamira uburenganzira bwabo.”

ACP Muligo yabasobanuriye ko umwana ari umuntu ufite munsi y’imyaka 18 y’amavuko, kandi agira ati,” Abakorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu utagejeje kuri iyo myaka; kabone niyo yaba yabyumvikanye na we nk’uko bamwe babyitwaza; aba akoze icyaha.”

Yabwiye kandi izo mpunzi ati,”Ababyeyi bamwe bahitamo kuvana abana babo mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe. Hari bamwe bakuramo inda babitewe no gutwita batabiteganyije, abandi iyo bamaze kubyara bata abana. Ibi byose ni ukubavutsa uburenganzira bwabo.”

Yakomeje ababwira ko abana bafite uburenganzira bwo kwiga, kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere igihe bavutse kandi bigakorwa ku gihe nk’uko biteganywa n’amategeko, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

ACP Muligo yagize kandi ati,” Polisi y’u Rwanda ntihwema gukangurira abantu kubahiriza uburenganzira bw’umwana ariko haracyari ababubangamira. Ni yo mpamvu ikora ubukangurambaga nk’ubu haba mu cyumweru nk’iki cyahariwe ibikorwa byayo ndetse no mu bindi bihe.”

Yabasobanuriye ko ihohoterwa rikorerwa abana nko kubakubita no kubakoresha imirimo ivunanye biri mu bibatera guhunga iwabo bakajya kwibera ku mihanda aho bakorera ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge, urugomo, n’ubujura .

Yabwiye ababyeyi bari aho ati,”Turinde abana bacu ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi tubahe uburere bwiza tubatoza kubaha, kwiga babishyizeho umutima, no kwirinda urugomo, n’indi myitwarire mibi, kandi muharanire umutekano mu ngo zacu.”

Avuga ku icuruzwa ry’abantu, ACP Muligo yabwiye urubyiruko rwari aho kwima amatwi umuntu waza arwizeza ko ashobora kuruha akazi cyangwa kururihirira amahuri mu mahanga agira ati,” Bene uwo muntu aba agamije kujya kugucuruzayo. Nimumubona muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda.”

-3018.jpg

Yabasabye kwirinda amakimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibiyobyabwenge, aha akaba yarababwiye ko bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yasoje abasaba guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ihohoterwa ryakorewe abana kuri nomero ya terefone itishyurwa 116.

RNP

2016-06-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura

Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 18 May 2023
Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Ubwanditsi 17 Apr 2024
Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Ubwanditsi 29 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1
Mu Rwanda

KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

Ubwanditsi 06 Nov 2017
U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore
Amakuru

U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore

Ubwanditsi 02 Jun 2023

Imikino y’icyiciro cya kabiri irakomeza hakinwa umunsi wa kabiri mu guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 21 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru