• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, Moïse Katumbi Chapwe, wahoze ari Guverineri wa Katanga akaba n’umuyobozi w’ishyaka Ensemble pour la République, yamaganye byimazeyo umushinga wa guverinoma uteganya gutera inkunga amakipe y’umupira w’amaguru yo ku mugabane w’u Burayi ku mafaranga angana na miliyoni 43 z’amadolari y’Amerika.

Katumbi yavuze ko iki cyemezo atari ngombwa, ashimangira ko kigayitse ku rwego rw’igihugu cyane cyane mu gihe Congo iri mu bihe bikomeye by’ubukene, inzara, umutekano muke n’ubucyene bukabije mu nzego zose z’imibereho y’abaturage.

Mu ibaruwa ye, Katumbi yagaragaje ko gushora akayabo mu makipe y’i Burayi ari ugutoneka abaturage ba Congo bashonje, babayeho mu buzima bubi, badafite amahirwe yo kwivuza cyangwa kwiga.

Yatangiye agira ati “Mu gihe Abanye-Congo barenga miliyoni 7 bavuye mu ngo zabo, bacumbitse mu nkambi zidasukuye zatawe na Leta, miliyoni 25 bakaba bashonje, itangazwa ry’uyu mushinga rimeze nk’ubushotoranyi.”

“Muri izi nkambi, imiryango yose ibaho nta mazi, nta buvuzi, nta burezi, baba mu mahema yacitse. Muri RDC, igikenewe ni ubutabazi, si ukwamamaza.”

Yibukije ko 65% by’Abanye-Congo babaho ku mafaranga atarenze $2 ku munsi, kandi ko serivisi z’ibanze nka za Farumasi, amashuri n’imihanda biri mu icika rikomeye.

Katumbi ati “baratanga amamiliyoni ngo ajye gutera inkunga amakipe yo hanze, ariko ibitaro nta matela bifite, imihanda yarangiritse, abana baricwa n’inzara,”

Katumbi yagaragaje ko iki cyemezo ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bunaniwe, burangwa no kwishakira amashyi n’isura  yo hanze aho guha agaciro ibibazo bifatika byugarije abaturage.

Yavuze ko ari politiki ishingiye ku kwamamara, aho kugira gahunda zishingiye ku mibereho y’umuturage.

Ati“Ubuyobozi si ugukora ubukangurambaga bwo kwiyamamaza, ahubwo ni ugukiza abantu indwara, kububakira amashuri no kubaha ubuzima bufite agaciro”.

Yasoje asaba Perezida Tshisekedi kwisubiraho akareka gusesagura, ashimangira ko Congo idakeneye kwamamariza izina ryayo hanze y’igihugu.

Avuga kandi ko Congo ikeneye ibisubizo bifatika, imiyoborere inoze, ubutabera n’imikoreshereze iboneye y’umutungo w’igihugu.

“Buri faranga ritangwa hanze, ni ifunguro ry’umwana ubabaye, ni umuhanda utasanwe, ni umurwayi udahawe imiti”.,

“Mu bwenge no mu bushishozi, hitamo abaturage.”

Iyi baruwa ya Katumbi ikomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga no mu itangazamakuru bitandukanye yakiriwe n’abatari bake bashimira Katumbi.

Bamwe bakomoza kandi ku  micungire y’ingengo y’imari idahwitse ku ngoma ya Tchisekedi, bavuga ko umwanya ubuyobozi buha abaturage n’icyerekezo igihugu kirimo mu gihe cy’ihungabana ry’ubuzima n’imibereho rusange bidakwiriye.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, RDC yagiranye amasezerano na AC Milan yo mu Butaliyani, AS Monaco yo mu Bufaransa na FC Barcelone yo muri Espagne, kugira ngo aya makipe azayamamarize ubukerarugendo.

2025-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika y’amagare, aboneraho gushimira Perezida Paul Kagame

Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika y’amagare, aboneraho gushimira Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 25 Mar 2022
Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi

Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi

Ubwanditsi 29 Sep 2023
Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Ubwanditsi 14 Jul 2020
Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Ubwanditsi 28 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024
Uncategorized

Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024

Ubwanditsi 07 Jun 2024
Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba
ITOHOZA

Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba

Ubwanditsi 09 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru