• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Ubwanditsi 28 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Urukundo hagati y’abajenosideri bo mu Rwanda n’abategetsi ba Kongo,uko bagiye basimburana ku ngoma, si urwa none. Ikibazo gusa ni uko abaperezida ba Kongo batabona ko rutagiye rubagwa amahoro, ko ahubwo ari intandaro y’akaga bikururiye, bakagakururira n’igihugu cyabo.

Duhereye kuri Mobutu Sese Seko, wari inshuti y’akadasohoka ya Yuvenali Habyarimana, yafashije ubutegetsi bwa Kinani , kugeza ubwo yohereza abasirikari bamurindaga kurwanya ingabo za RPF-Inkotanyi, ubwo zari zitangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ntibyabahiriye ariko, kuko ku rugamba bahakubitiwe ikibatsi cy’umuriro, bataha iwabo igitaraganya, bamaze gusahura no gusambanya abagore ku ngufu.

Na mbere yo kohereza abasirikari kurwanirira Habyarimana ariko, Mobutu na”murumuna we” nk’uko yamwitaga, bari barubatse ikiguri cy’abagizi ba nabi muri Kivu y’amajyaruguru, kiswe “MAGRIVI”,  kitwikira umutaka wa Koperative y’abahinzi, ariko mu by’ukuri ari umutwe w’Abahutu warashyiriweho gutoteza Abatutsi bo muri Kongo.

Aho ingirabwoba “FAR” za Habyarimana zikubitiwe incuro muw’1994, zo n’abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihiriri, binjira muri Zayire ya Mobutu nta no kubambura intwaro nk’uko amategeko mpuzamahanga arebana n’impunzi abiteganya. Batujwe muri metero nkeya uvuye ku mupaka w’u Rwanda, mu gihe ayo mategeko ateganya ko impunzi zituzwa nibura mu bilometero 150 uvuye ku mupaka w’igihugu cyazo. Umusaza Etienne Tshisekedi ubyara Perezida wa Kongo muri iki gihe, yarabyamaganye, yerekana ko bitinde bitebuke, iyi myitwarire izateza Kongo ibibazo, ariko bamwima amatwi.

Interahamwe zigeze muri Zayire zakomeje kwitegura kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside, zihabwa imyitozo n’intwaro, ubutegetsi bwa Mobutu bubiha umugisha. Ubwo kandi ni nako bicaga Abatutsi bo muri Zayire y’icyo gihe, bituma ibihumbi n’ibihumbi bava mu byabo, baboneza mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu byo muri aka karere, n’ubu imyaka ikaba isaga 25 bakizirimo.

Gukingira ikibaba abicanyi no gukorana nabo ntibyaguye amahoro Mobutu, kuko byaje kumuviramo guhirikwa ku butegetsi muw’1997, ndetse muri Nzeri uwo mwaka, uwo mugabo wari igihangange aza gupfa yangara. Maréshal Mobutu yahambwe n’ababarirwa ku mitwe y’intoki, n’ubu  umurambo we uracyari  muri Maroc.

Uwamusimbuye ku butegetsi Laurent Désiré Kabila, nta somo yabikuyemo, ahubwo nawe yakomeje gupfumbatana n’abajenosideri. Amaze guhindura izina ry’igihugu akacyita Repubulika”Iharanira Demokarasi”ya Kongo, yabashyize mu gisirikari cya Kongo, maze baba babonye ububasha ntayegayezwa bwo kwiba, kwica, n’ubundi bugizi bwa nabi bakorera abaturage kugeza n’uyu munsi. Kabira ntibyamuhiriye, kuko yaje kwicwa n’abatari bishimiye imitegekere ye, cyane cyane gutonesha abajenosideri b’Abanyarwanda, akabarutisha abenegihugu.

Umuhungu wa Laurent Kabila, Joseph Kabila Kabange, nawe yaje atera ikirenge mu cya se, akorana n’Interahamwe, yibwira ko arizo zizamufasha kubaka igisirikari gikomeye. Byahe byo kajya, ko bikomereje gusahura,kwica Abatutsi, no gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi nibyo byatumye havuka umutwe wa CNRDP ya Laurent Nkunda, yaje kuvamo M23 y’uyu munsi. Intambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru yashegeshe bikomeye ubutegetsi bwa Joseph Kabila, ndetse ishyaka rye ritsindwa amatora yo muw’2019, yimitse Félix Tshisekedi uri ku butegetsi muri iki gihe.

Ibi byose byabaye ku bamubanjirije, Tshisekedi ntiyabihaye agaciro, ngo yitandukanye n’abajenosideri bibumbiye muri FDLR. Nawe yakomeje kubabungabunga, ndetse uyu munsi nibo bamufasha kurwana na M23, n’ubwo ku rugamba nta musaruro.

U Rwanda rwakomeje gushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gukorana na FDLR, ndetse raporo y’Umuryango  uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rhgts Watch, yo ku itariki ya 08 Ukwakira uyu mwaka, igaragaza ibimenyetso byerekana ko ingabo za Kongo ziha FDLR intwaro, ibiribwa, imiti n’imyambaro. Uku kunywana n’abajenosideri nibyo byatumye M23 yubura imirwango, nyuma y’imyaka hafi 10 yarahagaritse intambara.

 Ubu M23 yigaruriye ahantu hanini mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu. Ubwo bukana bwayo buterwa no kugira impamvu yo kurwana,  nibwo bwatumye  ubutegetsi bwa Kongo buhimba ibinyoma ko uwo mutwe ushyigikiwe n’uRwanda, kugirango busobanure impamvu igisirikari cya Kongo gikubitwa umusubirizo ku rugamba.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, i Nairobi muri Kenya hatangiraga icyiciro cya 3 cy’imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n’imitwe iyirwanya. Ni imishyikirano ije ikurikira inama yabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, yanafatiwemo imyanzuro ngo igamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo. Ari i Luanda, ari n’i Nairobi, M23 ntiyigeze itumirwa. Wategereza ute amahoro, mu gihe uruhande rumwe mu zihanganye rudahabwa agaciro?

Abasesengura ibyo muri Kongo basanga igihe cyose Abatutsi bo muri icyo gihugu bazaba bagifatwa nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo, bazira gusa ko  bavuga ikinyarwanda, igihe bazaba bakicwa, abandi barahejejwe mu buzima bubi bwo mu nkambi,  amahanga arebera ahubwo agashyira icyaha ku barwanira ko imiryango yabo idashirira ku icumu, kwizera ko ibibazo bya Kongo bizabonerwa umuti ari ukwibeshya.

Abazi neza Kongo bemeza ko ipfundo ry’akaga ka Kongo ari imiyoborere mibi cyane yaranze ubutegetsi bwayo uko abaperezida basimburanye ku ntebe, hakiyongeraho gukorana n’umutwe wa FDLR ugambiriye gutsemba Abatutsi aho bari hose ku isi, nk’uko abo bajenosideri babyibwiriye Chris MoGreal, umunyamakuru wa  The Guadian wabasuye muw’2006. 

Niba FDLR ikomeje kwidegembya ku butaka bwa Kongo, yica uko ishatse ari nako yigamba imyiteguro yo guhungabanya umutekano w’uRwanda, abategereje amahoro muri Kongo nibashaka basubize amerwe mu isaho. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bukwiye kuva ku izima, bukareka gukorana na FDLR, bugashyikirana na M23, kandi amasezerano hagati y’impande zombi agashyira mu bikorwa, aho kuba amasigaracyicaro nk’uko byagiye bigenda. Iyi niyo nzira rukumbi yatuma amahoro agaruka, nibura muri Kivu y’Amajyaruguru. Ibindi ni ugusetsa imikara.

2022-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Ubwanditsi 20 Aug 2021
Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Ubwanditsi 27 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga  y’amiganano.
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017
UBUKUNGU

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Ubwanditsi 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru