• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Ubwanditsi 19 Jan 2017 Mu Mahanga

Nubwo mu Mujyi wa Kigali bitemewe gukora ubucuruzi bwo mu muhanda, hajya hagaragara abazunguzayi b’abamasayi bo bakora mu mutuzo nk’aho bo babyemerewe, Abanyarwanda bo bakamburwa ibicuruzwa byabo.

Ibi ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza guhagarika abazunguzayi b’abamasayi [bakomoka muri Kenya] ari ibyo kwitonderwa, mu gihe Abanyarwanda bo bamburwa ibyabo, n’ubaguriye akajya acibwa amande.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia, avuga ko gufatira ibihano abazunguzayi b’abamasayi bizabanza kuganirwaho n’Ambasade y’igihugu baturukamo.

Mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 18 Mutarama 2017, Muhongirwa yagize ati “U Rwanda si akarwa k’abanyarwanda gusa, buri wese yemerewe kuza no gukorera mu Rwanda, abamasayi rero by’umwihariko niba ubucuruzi bwabo bukorwa mu kajagari nk’uko nanjye njya mbibona ndumva nabo bakongerwa ku rutonde.”

-5437.jpg

Umumasayi

Akomeza agira ati “Kuko ari abanyamahanga, tuzabyitondera byaba bibaye ikibazo cya dipolomasi (ububanyi n’amahanga). Kuko ari abanyamahanga tuzafatanya n’Ambasade.”

Anavuga ko bizanashyirwamo ubushishozi harebwa niba nta banyarwanda baba bambara nk’abamasayi bagamije gukora ubwo bucuruzi.

Abamasayi bagaragara mu Mujyi wa Kigali ahanini bacuruza inkweto, imikandara, bi zikoze mu ruhu, ibikomo n’ibindi. Akenshi bikunze kuvugwa ko haba harimo n’imitsindo ( Imiti ) kuburyo ubakozeho byagukoraho bityo Polisi n’Inkeragutabara bakabibatinyira.

Ku bazunguzayi n’ababahahira, amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ateganya ko ufashwe acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10, hakanafatirwa ibicuruzwa byabo.
Iki cyemezo cyasohotse mu mwaka ushize, Umujyi wa Kigali uteganya ko kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu cyumweru gitaha.

Uzajya abura ubwishyu, biteganyijwe ko azajya yandikwa umwirondoro we wose agatangaigihe cyo kwishyura, yazakirenza agakurikiranwa.

2017-01-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Ubwanditsi 06 Jun 2025
Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Ubwanditsi 26 Jul 2022
Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Ubwanditsi 01 Oct 2017
Abapolisi  bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Ubwanditsi 07 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka
Mu Mahanga

Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora
Mu Rwanda

Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe
POLITIKI

Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe

Ubwanditsi 03 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru