• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

  • Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha   |   06 Nov 2025

  • APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse   |   05 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Rwanda rwamaganye ibyo kugaba igitero mu Burundi

U Rwanda rwamaganye ibyo kugaba igitero mu Burundi

Editorial 07 Oct 2016 Mu Mahanga

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko nta bushotoranyi cyakoze bwo gutera mu ntara ya Ngozi mu Burundi.

U Rwanda ruravuga ko ibirego by’u Burundi nta shingiro bifite ahubwo ari poropaganda iki gihugu gifite.

U Burundi buravuga ko ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016, abasirikare b’u Rwanda, bambutse umupaka mu Ntara ya Ngozi bagira ibyo bangiza nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yabitangaje.

Emmanuel Ndayizeye umuyobozi wa Komini Mwumba avugana na RFI yagize ati “Mfite ibimenyetso ko abasirikare bambaye imyenda y’igisirikare cy’u Rwanda, bateye ku gasozi kitwa Sabanegwe ku wa kabiri, bangiza amwe mu mazu yo muri ako gace ndetse bakubita na bamwe muri ba nyirayo babona ku garuka mu Rwanda.”

-4283.jpg

Mu kiganiro amaze guha izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru, Umuvugizi w’igisirikare cy’ u Rwanda Lt Col René Ngendahimana yagize ati “Ayo makuru ni ibinyoma, nta musirikare w’u Rwanda wigeze yambuka ajya mu Burundi, ibyo ni bya bindi byabo bahora bavuga bidafite ishingiro.”

Kuva mu mwaka wa 2014 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, iki gihugu kiri mu bibazo by’umutekano muke, birimo n’abaturage bakomeje kwicwa.

U Burundi bwakomeje kuvuga ko u Rwanda rubiri inyuma, ariko ubuyobozi bw’u Rwanda bukavuga ko nta nyungu bwagira mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu.

Uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, waje no gutuma ubutegetsi bw’u Burundi buhagarika ibicuruzwa byose byazaga mu Rwanda, u Rwanda ruvuga ko nta cyo bizaruhungabanyaho.

Kugeza ubu kandi u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi barenga ibihumbi 50 bari mu nkambi ya Mahama mu Burasirazuba.

-4284.jpg

Impunzi z’Abarundi

2016-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Editorial 06 Sep 2024
Dr Rose Mukankomeje  yafunguwe by’agateganyo

Dr Rose Mukankomeje yafunguwe by’agateganyo

Editorial 15 Apr 2016
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Editorial 29 Aug 2023
Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Editorial 23 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP zifashwa na Uganda yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

DRC: Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP zifashwa na Uganda yatawe muri yombi

Editorial 07 Nov 2019
U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Editorial 31 Aug 2018
Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda.
Amakuru

Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda.

Editorial 13 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru