• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Ubwanditsi 15 Apr 2016 Mu Mahanga

Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyasojwe kuri uyu wa 13 Mata 2016, hibukwa abanyapolitiki bishwe kubera kwitandukanya n’ibikorwa bya Habyarimana n’agatsiko ke kari muri MRNDD, CDR na Power. Muri aba banyapolitiki abenshi bishwe ni abo mu ishyaka PL, ryari ryaritiriwe ishyaka ry’abatutsi kuva 91-94.

Muri uwo muhango, abayobozi barimo Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero n’Umunyamabanga wa CNLG, Dr. Bizimana bashyize indabo ku rwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bazize Jenoside i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Abandi bashyize indabo kuri urwo rwibutso ni abana, abavandimwe, abuzukuru inshuti n’abandi bo mu miryango y’abanyapolitiki bazize Jenoside.

Bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu banyapolitiki bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero harimo Joseph Kavaruganda wari perezida w’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga.

Landouard Ndasingwa ( wari mu ishyaka PL)

Charles Kayiranga (PL)

Jean de la Croix Rutaremara (PL)

Augustin Rwayitare (PL)

Aloys Niyoyita (PL)

Venantie Kabageni (PL)

Andre Kameya (PL)

Frederic Nzamurambaho (wari perezida w’ishyaka PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi)

Felicien Ngango (PSD)

Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD)

Faustin Rucogoza (MDR)

-2659.jpg

Kuri uyu munsi kandi hibutswe n’abandi banyapolitiki bazize Jenoside badashyinguye Rebero barimo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe ushyinguwe mu irimbi ry’Intwari z’igihugu.

-2660.jpg

Nubwo icyumweru cy’icyunamo cyarangiye, iminsi ijana yo Kwibuka yo irakomeje, izarangira ku ya 4/7/2016 aho u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi w’Ukwibohora.

Umwanditsi wacu

2016-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burya umusazi ngo arasara akagwa ku ijambo, Serge Ndayizeye, umuzindaro w’ibigarasha, ati:”Uwaturoze ntiyakarabye’’.

Burya umusazi ngo arasara akagwa ku ijambo, Serge Ndayizeye, umuzindaro w’ibigarasha, ati:”Uwaturoze ntiyakarabye’’.

Ubwanditsi 28 Mar 2022
Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Ubwanditsi 26 Aug 2024
Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe  (SEX ROBOTS) VIDEO

Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe (SEX ROBOTS) VIDEO

Ubwanditsi 28 Dec 2016
Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira

Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira

Ubwanditsi 05 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bosenibamwe yahawe kuyobora ikigo gifasha abafite imyitwarire ibangamira abandi
Mu Rwanda

Bosenibamwe yahawe kuyobora ikigo gifasha abafite imyitwarire ibangamira abandi

Ubwanditsi 01 Jul 2017
Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.
POLITIKI

Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo
Amakuru

Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 22 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru