• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

Ubwanditsi 26 Jun 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, arasanga imwe mu mbogamizi zituma amahoro atagaruka mu burasirazuba bwa Kongo, ari uko Leta y’icyo gihugu yinangiye, ikanga gushyikirana n’umutwe wa M23. Ibi yabivuze mu gihe amasezerano yose agamije kugarura amahoro muri Kongo, asaba ko intambara yarangizwa binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Hagati aho, mu gihe abategetsi ba Kongo batifuza ko hari umusirikari w’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba uzaba ukiri muri icyo gihugu nyuma ya Nzeri uyu mwaka, Perezida William Ruto wa Kenya, igihugu cyahawe ubuyobozi bw’ingabo z’uwo Muryango ziri muri Kongo, we yatangaje ko izo ngabo zitazigera zitererana Abanyekongo igihe cyoze bazaba bakiri mu kaga, kuko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo kitareba iki gihugu gusa, ko ahubwo ari ikibazo cy’Akarere kose.

Mu kiganiro na televiziyo mpuzamahanga “France24″, Perezida Ruto yashimangiye ko uyu muryango wa EAC utitaye ku bashyigikiye ibikorwa byawo muri Kongo cyangwa ababirwanya, ko icya ngombwa ari intambwe ikomeye ingabo zawo zikomeje gutera mu kugarura umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Perezida William Ruto ati:”Mu Gushyingo 2022, bwo abasirikari ba Kenya bageraga muri Kivu y’Amajyaruguru, abarwanyi ba M23 biteguraga gufata umujyi wa Goma, dore ko bari bageze mu bilometero 7 gusa by’uwo mujyi. Nyamara ubu bigijwe inyuma, uwo mujyi n’uduce tuwegereye ubu biratekanye. …Dukoresha uburyo bwacu bwite[ amafaranga , ingabo ndetse n’ibikoresho].

Ntitwakwemera ko izo mbaraga, icyo cyemezo n’ubwo bushake, biba imfabusa”.

Ibi ariko Perezida Ruto arabivuga mu gihe mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, we akomeje guhihibikana, asaba umuryango w’Ibihugu by’Afrika y’Amajyepfo, SADC, kohereza ingabo zo kumwamururaho umutwe wa M23 wariye karungu, ukaba ukomeje kotsa igitutu igisirikari cye, FARDC n’imitwe yitwaje intwaro bakorana.

Ingabo za EAC zizabangikana zite n’iza SADC ndetse n’abacancuro?

Ibyo muri Kongo bishobora kurushaho kuba agatogo.

2023-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ishimangira umwanya wa mbere – Ibyaranze umunsi wa 10 wa RPL

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ishimangira umwanya wa mbere – Ibyaranze umunsi wa 10 wa RPL

Ubwanditsi 24 Nov 2024
Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Ubwanditsi 16 Nov 2016
Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Ubwanditsi 26 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe
INKURU NYAMUKURU

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba NBA uburyo yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana
IMIKINO

Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba NBA uburyo yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Ubwanditsi 16 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru