• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

Ubwanditsi 26 Jun 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, arasanga imwe mu mbogamizi zituma amahoro atagaruka mu burasirazuba bwa Kongo, ari uko Leta y’icyo gihugu yinangiye, ikanga gushyikirana n’umutwe wa M23. Ibi yabivuze mu gihe amasezerano yose agamije kugarura amahoro muri Kongo, asaba ko intambara yarangizwa binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Hagati aho, mu gihe abategetsi ba Kongo batifuza ko hari umusirikari w’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba uzaba ukiri muri icyo gihugu nyuma ya Nzeri uyu mwaka, Perezida William Ruto wa Kenya, igihugu cyahawe ubuyobozi bw’ingabo z’uwo Muryango ziri muri Kongo, we yatangaje ko izo ngabo zitazigera zitererana Abanyekongo igihe cyoze bazaba bakiri mu kaga, kuko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo kitareba iki gihugu gusa, ko ahubwo ari ikibazo cy’Akarere kose.

Mu kiganiro na televiziyo mpuzamahanga “France24″, Perezida Ruto yashimangiye ko uyu muryango wa EAC utitaye ku bashyigikiye ibikorwa byawo muri Kongo cyangwa ababirwanya, ko icya ngombwa ari intambwe ikomeye ingabo zawo zikomeje gutera mu kugarura umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Perezida William Ruto ati:”Mu Gushyingo 2022, bwo abasirikari ba Kenya bageraga muri Kivu y’Amajyaruguru, abarwanyi ba M23 biteguraga gufata umujyi wa Goma, dore ko bari bageze mu bilometero 7 gusa by’uwo mujyi. Nyamara ubu bigijwe inyuma, uwo mujyi n’uduce tuwegereye ubu biratekanye. …Dukoresha uburyo bwacu bwite[ amafaranga , ingabo ndetse n’ibikoresho].

Ntitwakwemera ko izo mbaraga, icyo cyemezo n’ubwo bushake, biba imfabusa”.

Ibi ariko Perezida Ruto arabivuga mu gihe mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, we akomeje guhihibikana, asaba umuryango w’Ibihugu by’Afrika y’Amajyepfo, SADC, kohereza ingabo zo kumwamururaho umutwe wa M23 wariye karungu, ukaba ukomeje kotsa igitutu igisirikari cye, FARDC n’imitwe yitwaje intwaro bakorana.

Ingabo za EAC zizabangikana zite n’iza SADC ndetse n’abacancuro?

Ibyo muri Kongo bishobora kurushaho kuba agatogo.

2023-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Ubwanditsi 07 Mar 2020
Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa  kwirengera ingaruka z’inyandiko  zibiba  urwango mu gihe cy’Amatora

Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa kwirengera ingaruka z’inyandiko zibiba urwango mu gihe cy’Amatora

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubwanditsi 07 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere
Mu Rwanda

Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Ubwanditsi 03 Nov 2017
America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America
HIRYA NO HINO

America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.
Amakuru

Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Ubwanditsi 29 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru