• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Ubwanditsi 02 Jan 2023 Amakuru, IMIKINO

Umwaka wa 2022 warangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ni umwaka urangiranye akanyamuneza hagati y’ikipe ga Rayon Sports ndetse n’umunye-Kongo Luvumbu kubwo kongera gukorana.

Mbere ho umwaka wa 2023 utangira, Gikundiro yagiranye amasezerano Héritier Luvumbu Nzinga kuba yayigarukamo akayikinira kugeza uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye.

Ni ukuvuga ko uyu mukinnyi agiye gufatanya n’abagenzi be gukina imikino y’igice cyo kwishyura muri Primus National League 2022-2023.

Luvumbu asinyiye Rayon Sports nyuma yaho yari yageze mu Rwanda kuwa gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022.

Nzinga Héritier Luvumbu w’imyaka 29, agiye gukinira Rayon Spots ku nshuro ye ya kabiri, ni nyuma yaho yagiye akinira andi  makipe atandukanye arimo As Vita Club yo muri Congo, akina muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi n’andi arimo AS FAR yo muri Maroc.

Umwaka wa 2022 ushyira 2023 utangiye kapiteni wa As Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yerekeje gukina mu gihugu cya Libya.

Nk’uko ikipe ya As Kigali yari asanzwe akinira yabitangaje, Haruna Niyonzima yerekeje mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC yo mu kiciro cya mbere muri Libya.

Haruna Niyonzima ukomeje gukina kinyamwuga cyane cyane hanze y’u Rwanda muri Libya aho yamaze kumvikana n’ikipe yaho kuzayikinira umwaka umwe uri imbere.

Kapiteni Niyonzima avuye muri As Kigali ayisize ku mwanya wa mbere w’agateganyo aho mu mikino 15 iyi kipe ifite amanota 30.

Al Ta’awon SC ibarizwa mu itsinda rya mbere iri ku mwanya wa 6 n’amanota 12 mu mikino 9 bamaze gukina, ni mugihe Al-Nasr ya mbere yo ifite amanota 15.

2023-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

RUSHYASHYA 13 Jul 2026
Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Ubwanditsi 03 Sep 2020
Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana

Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abagore bakomeje kwicwa umusubizo n’abashaka kubaturaho ibitambo
Mu Rwanda

Uganda: Abagore bakomeje kwicwa umusubizo n’abashaka kubaturaho ibitambo

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja
ITOHOZA

Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Ubwanditsi 06 Feb 2017
Turi ba perezida, ntabwo turi abami – Perezida Ian Khama agira inama Robert Mugabe
HIRYA NO HINO

Turi ba perezida, ntabwo turi abami – Perezida Ian Khama agira inama Robert Mugabe

Ubwanditsi 20 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru