• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Ubwanditsi 03 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gutabwa muri yombi akagezwa mu Rwanda, Paul Rusesabagina yatangaje ko yiteguye kujya mu rukiko kwerekana ko arengana mu gihe hari za gihamya nyinshi zimushinja harimo nibyo we yagiye yitangariza ku giti cye nubu kuri murandasi bikaba byuzuyeyo ibi bikaba byafatwa nko kwitanguranwa kugirango naramuka ahamwe n’ibyo ashinjwa azabone urwaho rwo kuvuga ko ubutabera bwo mu Rwanda butigenga.

Uyu mugabo weretswe itangazamakuru taliki 31 Kanama 2020, ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura yari umuyobozi w’ikiryabarezi cyiswe impuzamashyaka MRCD kigizwe na PDR-Ihumure cyuyu Rusesabagina, RRM yahoze ikuriwe na Nsabimana Callixte ubu uri kuburanishirizwa mu Rwanda ndetse na CNRD-Ubwiyunge ya Irategeka Wilson kugeza nubu waburiwe irengero kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo inyeshyamba yari ayoboye zahatwaga icyibatsi cy’umuriro n’ingabo za FARDC. Amakuru anyuranye avugako Irategeka yaguye mu mirwano muri Kongo.

Nyuma yo kugezwa mu Rwanda uyu mugabo asa nk’uwitanguranijwe avuga ko yiteguye kugezwa mu rukiko kugirango agaragaze ko ari umwere; igitangaje hano ni ukuntu uyu mugabo wagiye yumvikana ashimangira ko umutwe w’inyeshyamba wari ushamikiye ku ngirwashyaka MRCD wa FLN wagiye ukora ibikorwa by’iterabwoba byagiye binahitana abaturarwanda benshi haba mu karere ka Nyaruguru muri Nyabimata ndetse na Kitabi muri Nyamagabe, abasesengura bakaba bamutwenga aramutse ageze mu rukiko akigarama ibyo birego byose mu gihe hari ibimenyetso by’amajwi ndetse n’amashusho.

Uyu mugabo wagiye yumvikana ko mu Rwanda nta burenganzira buhari nyamara kuva yafatwa afungiye ku cyicaro cya Polisi yo mu mujyi wa Kigali I Remera mu karere ka Gasabo aho afashwe neza agahabwa amafunguro nk’asanzwe akenerwa na buri kiremwamuntu, ndetse anafite uburenganzira bwose burimo no guhabwa ubuvuzi dore ko ngo afite indwara y’umuvuduko w’amaraso, uyu ukorerwa ibi byose niwe wagiye yumvikana ashimangira ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari ndetse ko bazakoresha ibishoboka byose ngo bahirike ubuyobozi bw’u Rwanda.

Paul Rusesabagina hari hashize igihe ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zasabaga ko atabwa muri yombi agashyikirizwa ubutabera ku byaha  bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakozwe n’umutwe w’iterabwoba uyu mugabo yari akuriye kuva mu myaka isaga itatu ishize.
Ifatwa rye ryabaye nko gukubitwa n’inkuba ku ngirwamashyaka zisanganywe imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda basa nk’abakubise igihwereye kuko bakekaga ko Rusesabagina ari igikomerezwa atapfa gufatwa nyamara akaboko k’ubutabera kagera hose kuwo ariwe wese wakoze ibyaha cyane cyane ibihungabanya umutekano w’Abanyarwanda dore ko wagezweho ku kiguzi kinini kirimo n’ubuzima bwa bamwe mu basore bagize uruhare mu kubohoza igihugu, bityo rero kuba umuntu yakwigira intyoza muri politiki yari asanzwe mu mwuga w’ubutetsi ntibimuha uburenganzira na bumwe mu guhungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda.

2020-09-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Apr 2019
Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Ubwanditsi 23 Oct 2024
Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Ubwanditsi 27 Aug 2024
Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Ubwanditsi 26 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo
Uncategorized

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Umucamanza urekura abajenosideri  batarangije ibihano yongerewe manda
INKURU NYAMUKURU

Umucamanza urekura abajenosideri batarangije ibihano yongerewe manda

Ubwanditsi 03 Jul 2018
Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 22 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru