• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

Ubwanditsi 16 Apr 2025 Amakuru, IMIKINO

Ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko izatangaza mu gihe cya vuba umwanzuro w’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Mukura na Rayon Sports wasubitse utarangiye kubera ikibazo cy’amatara yo kuri Stade ya Huye.

Ibi bije nyuma yaho kuri uyu wa Kabiri hakinwe umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro yari yakiriyemo Rayon Sports ugasubikwa kubera ikibazo cy’amatara.

Mu ntangiriro z’uyu mukino wayombaga gutangira saa kumi n’imwe waje gukererwaho iminota 27, aho utangiriye nawo ntabwo wamaze umwanya kuko hacanwe amatara ariko urumuri ntirwaba uruhagije ngo umukino ukomeze.

Muri uwo mwanya, Komiseri w’umukino, Hakizimana Louis n’abasifuzi, bakoze inama yanahise ifatirwamo umwanzuro ko usubitswe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zako bwagoze buti ”Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko ikibazo cyatewe n’icyuma bita “?????????” y’itara rimwe muri 4 acanira Stade yangiritse.”

Ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi atagereza iminota 45.

Mu ngingo ya 38.4 havuga ko iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.

Mu gitondo cya none, FERWAFA yatangaje ko raporo ku kibazo cy’amatara ya Stade Huye yazimye mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro Mukura VS yakiriye Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri, yamaze gushyikirizwa komisiyo ishinzwe amarushanwa kugira ngo ibyigeho, hafatwe umwanzuro uzatangazwa vuba.

Mu wundi mukino waraye ubaye wa 1/2, ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ku ruhande rwa APR FC yatsindiwe na Ruboneka Bosco, ku gitego yatsinze kuri penaliti naho ku ruhande rwa Police yo yatsindiwe na Chukuma Odili.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izakinwa mu cyumweru gitaha, kuwa kabiri ndetse no kuwa Gatatu.

2025-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

TMC (Dream Boyz) yasubiye ku ntebe y’ishuri

TMC (Dream Boyz) yasubiye ku ntebe y’ishuri

Ubwanditsi 24 Jan 2017
U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Ubwanditsi 11 May 2021
Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ubwanditsi 20 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa
ITOHOZA

Nyagatare: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.
Amakuru

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Ubwanditsi 18 Oct 2022
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU
Amakuru

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

RUSHYASHYA 19 Feb 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru