• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Perezida wa “CAF”Ahmad Ahmad yavuze ko ntacyo yaganira na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle

Perezida wa “CAF”Ahmad Ahmad yavuze ko ntacyo yaganira na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle

Ubwanditsi 13 Mar 2018 IMIKINO

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’, Ahmad Ahmad  yavuze ko nta kintu na kimwe yaganira na Perezida wa FERWAFA Nzamitwa Vincent De Gaulle ku matora ateganyijwe kuko bitari mu nshingano ze.

Ahmad Ahmad yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 10 Werurwe 2018 aho bwakeye ajya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruhereye ku Gisozi aho yunamiye akanaha icyubahiro imibiri iharuhukiye, akaba yaranasobanuriwe byinshi byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2018 yatanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga y’Afurika yunze ubumwe yiga ku iterambere ry’itangazamakuru muri Afurika. Nyuma yaho akaba yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Mu kigniro n’itangazamakuru akaba yavuze ko hari byinshi byigiwe muri iyo nama n’ubwo bitarangira ariko akaba yizera ko hari igishobora kuzakorwa amateleviziyo akajya yoroherezwa kwerekana marushanwa y’Afurika.

Yagize ati”Icyo nabwiye iyo urebye igiciro cyo kwerekana umukino umwe muri Afurika kiri hasi cyane aho usanga umukino umwe kugira ngo wemererwe kuwerekana bigusaba amayero 200 gusa ni make cyane, ariko bamwe mu bantu, bamwe mu bafite amateleviziyo, bimwe mu bihugu usanga batabizi icyo turimo gukora ni ukubasobanurira haba hari ikibazo tukaba twagerageza kubasobanurira. Icyo tugamba gukora ni ugushyiraho uburyo bworoshye bwatuma buri muntu yaza kuganira natwe, hari iniora nyinshi turamutse twicaye hamwe tukaganira kuri iyi ngingo tukaba twakibonera igisubizo.”

Perezida wa CAF kandi yabajijwe niba hari ikintu yaba yaganiriye na perezida wa FERWAFA ku matora y’iyi federasiyo ateganyijwe mu mperaza z’uku kwezi maze avuga ko nta na kimwe kuko ibyo CAF na FIFA bafite abo babishinze.

Yagize ati”sinigeze nganira nawe ku byerekeye amatora, ku bwanjye ni perezida w’agateganyo ndi hano mu Rwanda, ni nshuti yanjye, ndasura na federasiyo, amatora ni kintu gikomeza gitwara umwanya …. Hari komite ya CAF na FIFA igomba kuyakurikirana njye ntabwo ngomba kuvuga ikintu na kimwe cyerekeranye n’amatora.”

Biteganyijwe ko Ahmad Ahmad asubira mu Cairo mu Misiri ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Werurwe 2018 nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 3 yagiriye mu Rwanda.

yari kumwe n’abaje bamuherekeje

Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

Nzamwita Vincent De Gaulle ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro

2018-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League

Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League

Ubwanditsi 21 Oct 2023
Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Sep 2021
Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Ubwanditsi 21 Jan 2016
CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

Ubwanditsi 22 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itorwa rya Perezida mushya muri Somalia ryerekanye uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora
POLITIKI

Itorwa rya Perezida mushya muri Somalia ryerekanye uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda
Amakuru

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2022
RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba
Mu Rwanda

RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba

Ubwanditsi 29 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru