• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.

Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.

Ubwanditsi 07 Feb 2018 Mu Rwanda

Uru ruganda rutunganya impu Kigali Leather Ltd  rwubatse mu Karere ka Bugesera. Nta hantu rufite hagenewe gutunganyirizwa imyanda ikomoka kuri izi mpu,  iyo ugiye gusura uru ruganda wakirizwa n’umunuko ukabije ndetse n’ibisigazwa by’umwanda ukomoka ku kumpu bivanze n’ibikomoka kubutabire byangiza.

Abakozi baganiriye na Rushyashya.net  bayitangarije ko usibye umunuko uharangwa usanga abakozi badahabwa agaciro urugero nko kutagira udupfukamunwa ,impuzankano zikoreshwa mu kazi,  bati” ikibabaje ni uko tutagira ubwishingizi  n’imishahara ihamwe kuko baduha ayo bashaka kandi dukora neza”.

Kuri uyu wa mbere tariki 5 mutarama 2018 ubwo hasurwaga uru ruganda n’abari mu mahugurwa mu bijyanye n’imitunganyirize y’ibikomoka ku matungo yitabiriwe n’abasaga 30 baturutse mu Rwanda hose bahagarariye abandi kandi bafite aho bahurira n’ibikomoka ku mpu.

Uhagarariye ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku matungo mu Rwanda Mukashyaka Germaine, yavuze  ko iryo huriro rigizwe n’abakora ibikomoka ku mpu, abacuruza impu bazitwara hanze, abakusanya impu mu Rwanda n’amakanirouruzi cya kuzibyaza umusaruro.umwimerere wa mbere w’uruhu bahuhenda kandi ariwo abakiriya baba bashaka.

Mu mahugurwa yatanzwe hagaragajwe ububu n’ingaruka ku bisigazwa biba byavuye mu mitunganyirize y’impu aho mu itunganywa ryabyo hifashishwa ibikomoka ku butabire nk’aside n’ibindi bitandukanye bishobora kugira ingaruka kuwagize aho ahurira nabyo haba ku ngaruka za vuba cyangwa iz’igihe kirekire.

Nyuma y’aho bigaragariye ko uruganda Kigali Leather Ltd rutunganyiriza impu mu Karere ka Bugesera rufite ikibazo kijyanye n’uburyo imyanda iturukamo itunganywa ku buryo hari impungenge ko yakwangiza ibidukikije.

Ubwo kuwa21 Nzeri 2016, yasuraga uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Ntarama, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba yavuze ko kiriya kibazo bakizi ndetse hashize iminsi bakiganira n’umushoramari.

Yavuze ko ikizwi ku isi ni uko izi nganda zitunganya impu koko zigira imyanda izivamo, kuyitunganya bisaba amafaranga menshi kugira ngo ushobore kubaka ikimoteri gitunganya imyanda kitagize iyo kijugunya hanze cyangwa se ngo habe haba n’imyuka mibi yagenda isa naho ihumanya abantu baturiye hafi y’aho inganda ziri.

Yakomeje avuga ko nubwo ikoranabuhanga ryo kubikora rihari, usanga rihenze cyane ku buryo nta mushoramari wemera kubigiramo uruhare wenyine ahubwo basaba za guverinoma kubashyigikira.

Yongeyeho ko mu Rwanda bafashe igice kimwe mu gace kagenewe inganda mu Bugesera, aho hegitari 15 zizashyirwamo inganda zitunganya impu, leta ikazabafasha gushyiraho uruganda ruzatunganya imyanda izajya izivamo.

Umuyobozi mukuru wa NIRDA Kampeta Sayinzoga, avuga ko kongera umusaruro w’impu bigomba gukorwa kandi neza bitangiza ibidukikije, bigakorwa mu buryo bishobora guhangana n’ibindi bikomoka ku masoko yo hanze.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ibijyanye n’umusaruro ukomoka ku nyama z’inka, ihene n’intama mu myaka 7 iri imbere, hakaba hari gahunda yo kugira ngo hongerwe inyama z’ubwoko butandukanye kandi ibyo bigendane no kongera umusaruro w’izo mpu nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) na RAB bibifite mu nshingano.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera kurekura ubutegetsi

Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera kurekura ubutegetsi

Ubwanditsi 21 Jan 2017
Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Ubwanditsi 12 Jan 2021
Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwahagaritse umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino 2 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwahagaritse umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino 2 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC

Ubwanditsi 21 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mafikizolo baririmbiye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya AU
Mu Mahanga

Mafikizolo baririmbiye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya AU

Ubwanditsi 18 Jul 2016
Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti  rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu
Mu Mahanga

Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…
HIRYA NO HINO

Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…

Ubwanditsi 20 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru