• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.

Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.

Ubwanditsi 07 Feb 2018 Mu Rwanda

Uru ruganda rutunganya impu Kigali Leather Ltd  rwubatse mu Karere ka Bugesera. Nta hantu rufite hagenewe gutunganyirizwa imyanda ikomoka kuri izi mpu,  iyo ugiye gusura uru ruganda wakirizwa n’umunuko ukabije ndetse n’ibisigazwa by’umwanda ukomoka ku kumpu bivanze n’ibikomoka kubutabire byangiza.

Abakozi baganiriye na Rushyashya.net  bayitangarije ko usibye umunuko uharangwa usanga abakozi badahabwa agaciro urugero nko kutagira udupfukamunwa ,impuzankano zikoreshwa mu kazi,  bati” ikibabaje ni uko tutagira ubwishingizi  n’imishahara ihamwe kuko baduha ayo bashaka kandi dukora neza”.

Kuri uyu wa mbere tariki 5 mutarama 2018 ubwo hasurwaga uru ruganda n’abari mu mahugurwa mu bijyanye n’imitunganyirize y’ibikomoka ku matungo yitabiriwe n’abasaga 30 baturutse mu Rwanda hose bahagarariye abandi kandi bafite aho bahurira n’ibikomoka ku mpu.

Uhagarariye ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku matungo mu Rwanda Mukashyaka Germaine, yavuze  ko iryo huriro rigizwe n’abakora ibikomoka ku mpu, abacuruza impu bazitwara hanze, abakusanya impu mu Rwanda n’amakanirouruzi cya kuzibyaza umusaruro.umwimerere wa mbere w’uruhu bahuhenda kandi ariwo abakiriya baba bashaka.

Mu mahugurwa yatanzwe hagaragajwe ububu n’ingaruka ku bisigazwa biba byavuye mu mitunganyirize y’impu aho mu itunganywa ryabyo hifashishwa ibikomoka ku butabire nk’aside n’ibindi bitandukanye bishobora kugira ingaruka kuwagize aho ahurira nabyo haba ku ngaruka za vuba cyangwa iz’igihe kirekire.

Nyuma y’aho bigaragariye ko uruganda Kigali Leather Ltd rutunganyiriza impu mu Karere ka Bugesera rufite ikibazo kijyanye n’uburyo imyanda iturukamo itunganywa ku buryo hari impungenge ko yakwangiza ibidukikije.

Ubwo kuwa21 Nzeri 2016, yasuraga uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Ntarama, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba yavuze ko kiriya kibazo bakizi ndetse hashize iminsi bakiganira n’umushoramari.

Yavuze ko ikizwi ku isi ni uko izi nganda zitunganya impu koko zigira imyanda izivamo, kuyitunganya bisaba amafaranga menshi kugira ngo ushobore kubaka ikimoteri gitunganya imyanda kitagize iyo kijugunya hanze cyangwa se ngo habe haba n’imyuka mibi yagenda isa naho ihumanya abantu baturiye hafi y’aho inganda ziri.

Yakomeje avuga ko nubwo ikoranabuhanga ryo kubikora rihari, usanga rihenze cyane ku buryo nta mushoramari wemera kubigiramo uruhare wenyine ahubwo basaba za guverinoma kubashyigikira.

Yongeyeho ko mu Rwanda bafashe igice kimwe mu gace kagenewe inganda mu Bugesera, aho hegitari 15 zizashyirwamo inganda zitunganya impu, leta ikazabafasha gushyiraho uruganda ruzatunganya imyanda izajya izivamo.

Umuyobozi mukuru wa NIRDA Kampeta Sayinzoga, avuga ko kongera umusaruro w’impu bigomba gukorwa kandi neza bitangiza ibidukikije, bigakorwa mu buryo bishobora guhangana n’ibindi bikomoka ku masoko yo hanze.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ibijyanye n’umusaruro ukomoka ku nyama z’inka, ihene n’intama mu myaka 7 iri imbere, hakaba hari gahunda yo kugira ngo hongerwe inyama z’ubwoko butandukanye kandi ibyo bigendane no kongera umusaruro w’izo mpu nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) na RAB bibifite mu nshingano.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Ubwanditsi 23 Aug 2023
Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Ubwanditsi 18 Jan 2022
Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Ubwanditsi 14 Jul 2021
UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

Ubwanditsi 12 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta Himbara, nta shinge nta rugero
Amakuru

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Ubwanditsi 15 Oct 2017
“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
INKURU NYAMUKURU

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza
Mu Rwanda

Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Ubwanditsi 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru