• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR FC yatsindiwe muri Tunisia, isezererwa muri CAF Champions League, itarenze umutaru

APR FC yatsindiwe muri Tunisia, isezererwa muri CAF Champions League, itarenze umutaru

Ubwanditsi 05 Dec 2018 IMIKINO

Ikipe APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League, yasezerewe itarenze umutaru nyuma yo gutsindwa na Club Africain yo muri Tunisia, ibitego 3-1.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2018 kuri stade international ya Rades mu Mujyi wa Tunis, habereye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, wahuje APR FC na Club Africain.

Jimmy Mulisa yari yagiriye icyizere bamwe mu bakinnyi badasanzwe babanza mu kibuga barimo rutahizamu wabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere kuva avuye mu Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri na Imran Nshimiyimana wari utarabanza mu kibuga kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

Umukino watangiye APR FC igaragaza igihunga byatumye itsindwa igitego hakiri kare ku munota wa 13 gusa, cyatsinzwe na Bilel Khefifi wasatiraga aciye ku ruhande rw’ibumoso, wagoye cyane Ombolenga Fitina.

Abafana ba APR FC bagize icyizere cyo gukomeza ku munota wa 26 ubwo Muhadjiri Hakizimana yahabwaga umupira mwiza na Butera Andrew acenga ba myugariro babiri ba Club Africain ariko bamukoreraho ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi w’umukino yemeza ko ari penaliti, yaninjijwe neza na Muhadjiri.

Club Africain yakiniraga mu rugo yakomeje gusatira ariko izitirwa n’ubwugarizi bwa APR FC bwari buri mo Buregeya Prince na Herve Rugwiro n’umunyezamu Kimenyi Yves wakuyemo imipira itatu yashoboraga kubyara ibitego mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri APR FC yari igifite amahirwe yo gukomeza kubera igitego cyo hanze, yasimbuje, Dominique Savio Nshuti afata umwanya wa Butera Andrew wari wagize umukino mwiza.

Izi mpinduka ntabwo zatanze umusaruro kuko APR FC yakomeje gusatirwa cyane, binayiviramo gutsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Ghana Derick Sasraku ku munota wa 63.

Abafana ba Club Africain bakomeje kugaragaza kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, bashyize umutima mu gitereko ku munota wa 68 ubwo Ali Abdi yahinduraga umupira uvuye ku ruhande rw’iburyo uhura na Emmanuel Imanishimwe yitsinda igitego cyabaye igitego cya gatatu cya Club Africain.

Mulisa yongeye gukora impinduka, Maxime Sekamana afata umwanya wa Iranzi Jean Claude ariko ntibyagira icyo bihindura, umukino urangira APR FC itsinzwe 3-1 isezererwa muri CAF Champions League.

Ntiyashoboye kugera ku ntego yari yihaye zo kugera muri 1/2 cy’amarushanwa ya CAF.

Indi kipe ihagarariye u Rwanda ni Mukura VS izaseruka kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukuboza 2018 kuri stade Huye, ihangana na Free state stars yo muri Afurica y’epfo, aho isabwa gutsinda kuko umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

2018-12-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

Ubwanditsi 22 Sep 2024
AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe

AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe

RUSHYASHYA 07 Jul 2026
CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje   1/4

CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje 1/4

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Amavubi ashobora kuririra ku makimbirane ari mu ikipe ya Ghana yatewe ni gabanywa ry’Agahimbazamushyi

Amavubi ashobora kuririra ku makimbirane ari mu ikipe ya Ghana yatewe ni gabanywa ry’Agahimbazamushyi

Ubwanditsi 25 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry’umuherwe
HIRYA NO HINO

Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry’umuherwe

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB
Mu Mahanga

Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Ubwanditsi 13 Oct 2016
CNLG yatunze agatoki  umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside
Mu Mahanga

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Ubwanditsi 16 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru