• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Ubwanditsi 26 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Imbonerakure ni urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, benshi bakazigereranya n’interahamwe za MRND, kuhera imyitwatrire y’ubugome izo nsoresore zisangiye.

Kuva tariki 19 z’uku kwezi kwa Kanama 2024, izo Mbonerakure zirinjira mu rugo ku rundi, iduka ku rindi, akabari ku kandi, zigategeka buri muturage kwishyura amafaranga y’amarundi igihumbi(1.000), kabone n’iyo waba utari umuyoboke wa CNDD-FDD.

Agahinda ku Barundi basigwa iheruheru n’Interahamwe-Mbonerakure-Mpuzamugambi

Izo mbonerakure zirabeshya ko uwo ari musanzu wo gutegura amatora, arimo n’ay’umukuru w’igihugu, ateganyijwe umwaka utaha, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi na sosiyete sivile bagahishura ko ahubwo ari ayo gukinga mu maso izo mbonerakure, abasirikari n’abapolisi, dore ko hari amakuru avuga ko inzara bafite ishobora gutuma bagumuka, bagahungabanya umutekano.

Mu rwego rwo gucubya uburakari bwabo, ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwari bwavumbuye iturufu yo kohereza abasirikari n’imbonerakure mu ntambara yo muri Kongo, kagahabwa ubuvungukira ku madolari atangwa na Perezida Tshisekedi.

Iyi mitwe ariko nayo yanze gufata neza, kuko benshi bahitamo kwicira isazi mu jisho, aho kujya kwiyahura mu mikaka ya M23 idahusha, dore ko Abarundi batari bake bamaze kuhasiga agatwe, abandi bagafatwa mpiri.

Abaturage rero nta mahitamo bafite. Baratanga ayo mafaranga byo kwigura, kuko uyimanye ashyirwa ku rutonde rw’abagambanira igihugu, agateguzwa no kwirengera ingaruka zabyo.

Kwaka abaturage amafaranga ku gatuza birafatwa nko kubasonga, doreko mu Burundi hari ubukene butigeze bubaho ku ngoma zabanjirije iyi ya Evariste Ndayishimiye.

2024-08-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jonathan Musonera  yatetse umutwe abeshya ko  yatumwe n’ umuryango  Col. Karegeya?

Jonathan Musonera yatetse umutwe abeshya ko yatumwe n’ umuryango Col. Karegeya?

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa   

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Ubwanditsi 25 Jun 2020
RNC : Abagore b’ibigarasha mu Bubiligi mu mihango yo gupfobya  Jenoside yakorewe Abatutsi

RNC : Abagore b’ibigarasha mu Bubiligi mu mihango yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 May 2017
Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama
POLITIKI

RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

Ubwanditsi 20 May 2019
Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!
Amakuru

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Ubwanditsi 30 Jun 2021
Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye
IMIKINO

Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye

Ubwanditsi 02 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru