• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 14 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuwa gatandatu, tariki 12 Ugushyingo 2022, i Buruseli mu Bubiligi, abayoboke ba Ingabire Victoire bibumbiye mu kiryabarezi FDU-Inkingi, bongeye kwikirigita baraseka ngo barizihiza umunsi wahariwe Ingabire Victoire, ”Ingabire Day”. Nk’uko bisanzwe amagambo yahavugiwe ni ayo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugoreka amateka no gusebya ubuyobozi bw’uRwanda.

Muri videwo yoherereje izo mburamukoro zibarirwa ku mitwe y’intoki, Ingabire Victoire yongeye kugaragaza uwo ari we, yiyemerera ko ashyikikiye imitwe y’abagizi ba nabi, igambiriye kumena amaraso mu Rwanda.

Muri ayo mahomvu ye yagize ati:”Niba Leta y’u Rwanda itagiranye ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro n’itazitwaje, ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo no mu bindi bihugu, ishaka guhirika ubutegetsi, nta mahoro aka karere kazigera kagira”. Aha twibuke ko umwe mu mitwe yitwaje intwaro ifite indiri mu Burasirazuba bwa Kongo, ni FDLR igizwe n’abajenosideri n’abana babo bonse ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Kuba Ingabire Victoire yasabira FDLR gushyikirana na Leta y’u Rwanda  ubwabyo nta gitunguranye kirimo, kuko ari nko kwisabira. FDLR ikomoka kuri RDR, umutwe washinzwe ukanayoborwa n’abarimo Ingabire Victoire. Ishyaka rya Ingabire Victoire kandi, FDU-Inkingi, ni umufatanyabikorwa wa FDLR, dore ko, nk’uko twabigaragaje mu nyandiko zacu nyinshi, buri kwezi rikusanya ibyo abayoboke baryo bise”ingemu ya Ingabire Victoire”, ikindi gice cy’ayo mafaranga kikoherezwa muri FDLR.

Ingabire Victore nawe yunga mu ry’ Abanyekongo bashinja uRwanda kuba intandaro y’ibibazo byabo. Uretse guhuragura ibigambo bitagira ikimenyetso na kimwe, kuki Ingabire n’abo basangiye imyumvire ipfuye, batemera ko umutekano wa Kongo watangiye kuba mubi kuva mu mwaka w’1994, ubwo igihiriri cy’Abanyarwanda biganjemo abajenosideri cyahungiraga muri icyo gihugu? Raporo zivuga uburyo FDLR yica abaturage ba Kongo, igasambanya abagore ku ngufu, igasahura imitungo yabo, harya nabyo byabazwa ubuyobozi bw’uRwanda?

Niba umuryango mpuzamahanga uhuriza ku ngingo y’uko ibibazo bya Kongo bishingiye ahanini ku miyoborere mibi, nk’uko uwari uhagarariye Ubwongereza muri icyo gihugu, Madamu Sophia Willitts yabivugaga ubwo yari ashoje ikivi cye mu minsi mike ishize, kuki Ingabire Victoire abyirengagiza uwo mutwaro akawugereka ku Gihugu cyamubyaye? Ba bangamwabo baracyari benshi.

Umuryango mpuzamahanga ugira Leta ya Kongo inama yo gushyikirana n’imitwe iyirwanya kuko wamaze kumva ko iyo mitwe ifite icyo irwanira. Bitandukanye na FDLR, yo ahubwo ibite ibyo igomba kuryozwa mu mategeko, kubera amahano abayoboke bawo bakoze, haba mu Rwanda, haba no muri Kongo.

 Dufashe urugero rwa M23, uyu mutwe ugaragaza ko urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda. Imvugo zibiba urwango, gutoza urubyiruko kwica, ibyo twagereranya n’Interahamwe zo mu Rwanda,  byose ni ibimenyetso simusiga byerekana ko hari Jenoside yateguriwe gutsemba abo Banyekongo, cyane cyane abo mu beoko bw’abatutsi. Muri ayo manjwe ye ngo ni ijambo, Ingabire ntiyigeze yamagana iyo myitwarire ya Leta ya Kongo, ahubwo byose abishinja u Rwanda. 

Ese iyo Ingabire Victoire agereranya uburenganzira bw’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, n’ubwa M23 iharanira guhagarika jenoside, si bya bindi by’Interahamwe-mpuzamugambi byo gufata uwishe ukamugira uwiciwe, naho uwiciwe ukamugira umwicanyi? 

Ingabire Victoire reka gukomeza gutoneka ibikomere by’abo so, nyoko na  basaza bawe bagize imfubyi n’abapfakazi. Niba wumva amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no gushyira ubutegetsi mu biganza by’ ibinywamaraso, subiza amerwe mu isaho. Imbaraga zabwambuye MRND/CDR yanyu ntaho zagiye, ahubwo zikubye inshuro nyinshi.

2022-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Ubwanditsi 09 Mar 2021
U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

Ubwanditsi 08 Sep 2023
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Ubwanditsi 26 Nov 2020
RDC: ADF yongeye kwica abasirikare benshi ba Monusco barimo Umunyatanzaniya

RDC: ADF yongeye kwica abasirikare benshi ba Monusco barimo Umunyatanzaniya

Ubwanditsi 17 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMATEKA Y’ICUMU RYATEWE YESU MU RUBAVU
ITOHOZA

AMATEKA Y’ICUMU RYATEWE YESU MU RUBAVU

Ubwanditsi 28 Jun 2016
RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF
HIRYA NO HINO

RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Kinshasa yabujije imyigaragambyo ariko Rassemblement ntibikozwa
POLITIKI

Kinshasa yabujije imyigaragambyo ariko Rassemblement ntibikozwa

Ubwanditsi 28 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru