• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando yatumiwe mu Gitaramo i Kigali amaso yaheze mukirere uyu musi nuwa 3 bakimutegereje

Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando yatumiwe mu Gitaramo i Kigali amaso yaheze mukirere uyu musi nuwa 3 bakimutegereje

Ubwanditsi 01 Sep 2017 Mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana, Rose Muhando, amaze iminsi itatu ategerejwe i Kigali aho yagombaga gufatanya n’abandi bahanzi bo mu Rwanda mu gitaramo cy’ivugabutumwa cyateguwe n’Itorero Foursquare Gospel Church yatumiwemo.

-7828.jpg

Muhando yagombaga kugera ku butaka bw’u Rwanda, ku wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017 ndetse agatangirana n’igitaramo ku munsi ukurikiraho ariko kuva icyo gihe abayobozi bo mu itorero ryagiteguye ntibaramuca iryera.

Igiterane ngarukamwaka yatumiwemo cyatangiye ku ya 30 Kanama 2017, kikaba kiri kubera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, ahahoze hazwi nka KIE, ku kibuga cy’umupira kuva saa kumi z’umugoroba.

Itsinda ry’abaririmbyi b’i Mwanza bagombaga kuzana ryamaze kuhasesekara ndetse n’umunyabitangaza Rev. Simon waje abaherekeje niwe uri kubwiriza ijambo ry’Imana. Iki gitaramo cy’iminsi ine kandi kiri kwitabirwa n’abahanzi barimo Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team, Tonzi, Aline Gahongayire, Liliane Kabaganza, Theo Bosebabireba n’abandi.

Mu kiganiro, Umushumba w’Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr. Fidèle Masengo yagiranye na IGIHE yatangaje ko bagifite icyizere ko uyu muhanzikazi agera mu Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo nahita nkubwira impamvu atarahagera. Aritwe turavugana ndetse yanabwiye abanyamakuru ko azaza (kuri uyu wa Gatanu) turamutegereje. Ntabwo nahita nemeza ko aza kuko ashobora no kutahagera.”

-7829.jpg

Bishop Dr. Fidèle Masengo yavuze ko bagifite icyizere ko uyu muhanzikazi agera mu Rwanda

Bishop Dr. Fidèle Masengo uheruka gutangaza ko mu kiganiro cyihariye yagiranye na Muhando ku mpamvu atitabira ibitaramo ari uko ashyirwa kuri gahunda batavuganye n’abagiteguye rimwe na rimwe bigatuma abantu bamufata nk’umuhemu.

Yagize ati “Rose Muhando twaravuganye kandi n’ibyo twagombaga kumuha twarabimuhaye. Ni we twanyuzagaho amafaranga yo guha itsinda ry’abaririmbyi basaga 40 babarizwa mu itorero rya Assembly of God kandi dufite n’inyandiko zigaragaza ko yamugezeho.”

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, umwe mu bayobozi bashinzwe Itangazamakuru muri Foursquare Gospel Church yadutangarije ko bari bategereje Muhando wari wababwiye ko yaje n’imodoka ariko amaso yaheze mu kirere.

Rose Muhando yaba agiye kongera kunyomeka Abanyarwanda?

Mu gihe iki gitaramo gisigaje iminsi ibiri ngo gisozwe, Muhando naramuka atacyitabiriye azaba akomeje kwandika amateka yo kunyomeka Abanyarwanda kuko hari n’abandi yagiye atenguha bamutumiye ariko bikarangira abanyometse.

Mu 2014, Muhando yatumiwe mu gitaramo cyabereye i Nyagatare aho yagombaga gutaramira kuva tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014 ariko abari bamutumiye bayobowe na Pasiteri Isaie Baho Uwihirwe ntibamuca iryera.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2015 yongeye gutumirwa mu giterane cy’Umunyamerika Jennifer Wilde cyabereye i Muhanga tariki 23-26 Nyakanga 2015, yishyurwa amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagije ikirenge.

Mu minsi mike ishize Muhando wamenyekanye cyane muri Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu ndirimbo zirimo ‘Nibebe’ yasohotse kuri album yise ‘Jipange Sawa Sawa’ n’izindi yari yoherereje Pasiteri Baho ubutumwa yanyujije kuri WhatsApp amusaba imbabazi.

-7830.jpg

Rose Muhando watumiwe mu gitaramo gikomeye i Kigali amaze iminsi itatu atarakandagira mu Rwanda

2017-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Ubwanditsi 03 Feb 2017
Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Ubwanditsi 22 Oct 2021
Hafashwe ngamba zikaze  ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye

Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye

Ubwanditsi 02 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RRA yakusanyije miliyari 582.7 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2017
UBUKUNGU

RRA yakusanyije miliyari 582.7 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2017

Ubwanditsi 31 Jan 2018
Kampala : Ikizere kiraza amasinde, gitumye  Rudasingwa yisubiriye mu ” ISHAKWE ” kugirango abone uko yaramuka kabiri
INKURU NYAMUKURU

Kampala : Ikizere kiraza amasinde, gitumye Rudasingwa yisubiriye mu ” ISHAKWE ” kugirango abone uko yaramuka kabiri

Ubwanditsi 08 Feb 2018
France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15
Amakuru

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Ubwanditsi 15 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru