• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 20 Mar 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera irakangurira abatwara za moto, abanyonzi hamwe n’abanyeshuri bo muri ako karere kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zikomerekeramo cyangwa zikagwamo abantu.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 18 Werurwe 2016 n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa , mu kiganiro yagiranye n’abamotari n’abanyonzi 500 bakorera uyu mwuga muri ako karere, ndetse n’abanyeshuri 250 bo mu ishuri ryisumbuye rya Kidaho.

Iyo nama yahuje ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’abo bamotari, abanyonzi ndetse n’abanyeshuri , yabereye mu kagari ka Kagitega, Umuenge wa Cyanika.

SP Rwangombwa yababwiye ko kubahiriza amategeko yo gutwara ikinyabiziga biri mu nyungu zabo ndetse n’abandi bose bakoresha umuhanda kuko iyo impanuka ibaye idatoranya.

Yabibukije ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini n’umuvuduko urenze urugero rwagenwe, uburangare, kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga, kuyandikamo ubutumwa bugufi utwaye ikinyabiziga, no kugitwara wasinze cyangwa unaniwe.

SP Rwangombwa yakomeje agira ati:”Ntimugakorere ku jisho mujye mwibuka ko muba mutwaye abantu. Niyo haba nta mupolisi uri mu cyerekezo muri kujyamo, mukwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wanyu kugira ngo mwirinde gukora impanuka cyangwa kuziteza.”

Yabwiye abo bamotari n’ abanyonzi kudatwara imitwaro ku magare na moto byabo , kujya babitwaraho umugenzi umwe gusa, no guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha.

Na none, SP Rwangobwa yababwiye kujya bagira amakenga y’abantu batwaye kugira ngo hato badatwara abagiye gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano, cyangwa batwaye ibintu binyuranyije n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, kandi mu gihe batahuye bene abo bantu bagahita babimenyesha Polisi.

Umwe muri abo bamotari witwa Umugwaneza Patrick yavuze ko akazi kabo bagiye kugakora nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Yavuze ko bagiye kugira uruhare mu kuwusigasira no kuwubumbatira. Ibyo babikora bubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umwuga wabo kandi baha Polisi amakuru y’uwakoze ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya kidaho yashimiye uburyo Polisi idahwema gufasha abanyeshuri n’abanyarwanda muri rusange ibahugurira kubahiriza amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kurwanya no gukumira impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bw’abantu.

RNP

2016-03-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Ubwanditsi 08 May 2016
CNLG:  Haribazwa impamvu  hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

CNLG: Haribazwa impamvu hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

Ubwanditsi 22 Aug 2016
Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London yamenyekanye

Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London yamenyekanye

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo  ukurikirana

Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo ukurikirana

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinamico kwa bene Rwigara:  ‘ Amagambo  ashize ivuga ‘
Mu Rwanda

Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Muri Kenya barabyukira mu matora  arimo imibare myinshi
Mu Rwanda

Muri Kenya barabyukira mu matora arimo imibare myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Gen Jean-Claude LaFourcade wari uyoboye Operation Turquoise ngo ntiyari azi abakoraga jenoside mu 1994
ITOHOZA

Gen Jean-Claude LaFourcade wari uyoboye Operation Turquoise ngo ntiyari azi abakoraga jenoside mu 1994

Ubwanditsi 27 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru